Nehemiya 7 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

1Urukuta rumaze kuzura maze no gutera inzugi ku marembo yarwo, abarinzi b'Ingoro y'Imana n'abaririmbyi n'Abalevi bahabwa inshingano zabo.

2Ubutegetsi bw'umurwa wa Yeruzalemu mbushinga umuvandimwe wanjye Hanani, afatanyije na Hananiya umukuru w'ingabo zo mu kigo ntamenwa. Hananiya uwo yari umugabo w'umunyamurava warushaga abantu benshi gutinya Imana.

3Nuko ndababwira nti: “Inzugi za Yeruzalemu ntizigakingurwe mbere yo ku gasusuruko, kandi nimugoroba abarinzi bajye bakinga inzugi bazifungishe ibihindizo mbere y'uko bava ku izamu. Muzashyireho izamu maze abaturage bo muri Yeruzalemu bajye barisimburanwaho, bamwe bajye bashyirwa ku rukuta, abandi barinde hafi y'amazu yabo.”

Urutonde rw'amazina y'abatahutse(Ezira 2.1-70)

4Umurwa wa Yeruzalemu wari munini nyamara utuwemo n'abantu bake, n'amazu ari make.

5Nuko Imana yanjye inyungura igitekerezo maze nteranya abanyacyubahiro n'abatware b'umujyi hamwe na rubanda, kugira ngo babarurwe. Mbona igitabo cy'ibarura ry'ababanje gutahuka bavuye aho bari barajyanwe ho iminyago, ngisangamo ibi bikurikira:

6Dore Abayahudi bo mu mazu Umwami Nebukadinezari wa Babiloniya yari yarajyanye ho iminyago. Baje mu gihugu cy'u Buyuda no mu murwa wacyo wa Yeruzalemu bavuye muri Babiloniya, maze umuntu wese asubira mu mujyi gakondo w'iwabo.

7Baje bayobowe na Zerubabeli na Yeshuwa na Nehemiya, na Azariya na Rāmiya na Nahamani, na Moridekayi na Bilishani na Misipereti, na Bigivayi na Nehumu na Bāna. Dore umubare w'Abisiraheli bakomokaga muri buri nzu:

8Abakomokaga kuri Paroshi bari ibihumbi bibiri n'ijana na mirongo irindwi na babiri.

9Abakomokaga kuri Shefatiya bari magana atatu na mirongo irindwi na babiri.

10Abakomokaga kuri Ara bari magana atandatu na mirongo itanu na babiri.

11Abakomokaga kuri Pahati-Mowabu, ni ukuvuga urubyaro rwa Yoshuwa na Yowabu, bari ibihumbi bibiri magana inani na cumi n'umunani.

12Abakomokaga kuri Elamu bari igihumbi na magana abiri na mirongo itanu na bane.

13Abakomokaga kuri Zatu bari magana inani na mirongo ine na batanu.

14Abakomokaga kuri Zakayi bari magana arindwi na mirongo itandatu.

15Abakomokaga kuri Binuwi bari magana atandatu na mirongo ine n'umunani.

16Abakomokaga kuri Bebayi bari magana atandatu na makumyabiri n'umunani.

17Abakomokaga kuri Azigadi bari ibihumbi bibiri na magana atatu na makumyabiri na babiri.

18Abakomokaga kuri Adonikamu bari magana atandatu na mirongo itandatu na barindwi.

19Abakomokaga kuri Bigivayi bari ibihumbi bibiri na mirongo itandatu na barindwi.

20Abakomokaga kuri Adini bari magana atandatu na mirongo itanu na batanu.

21Abakomokaga kuri Ateri, ni ukuvuga abakomokaga kuri Hezekiya, bari mirongo cyenda n'umunani.

22Abakomokaga kuri Hashumu bari magana atatu na makumyabiri n'umunani.

23Abakomokaga kuri Besayi bari magana atatu na makumyabiri na bane.

24Abakomokaga kuri Harifu bari ijana na cumi na babiri.

25Abakomokaga kuri Gibeyoni bari mirongo cyenda na batanu.

26Abantu bakomokaga mu mujyi wa Betelehemu n'uwa Netofa bari ijana na mirongo inani n'umunani.

27Abakomokaga mu mujyi wa Anatoti bari ijana na makumyabiri n'umunani.

28Abakomokaga mu mujyi wa Betazimaveti bari mirongo ine na babiri.

29Abakomokaga mu mujyi wa Kiriyati-Yeyarimu n'uwa Kefira n'uwa Bēroti bari magana arindwi na mirongo ine na batatu.

30Abakomokaga mu mujyi wa Rama n'uwa Geba bari magana atandatu na makumyabiri n'umwe.

31Abakomokaga mu mujyi wa Mikimasi bari ijana na makumyabiri na babiri.

32Abakomokaga mu mujyi wa Beteli n'uwa Ayi bari ijana na makumyabiri na batatu.

33Abakomokaga mu wundi mujyi witwa Nebo bari mirongo itanu na babiri.

34Abakomokaga kuri Elamu wundi bari igihumbi na magana abiri na mirongo itanu na bane.

35Abakomokaga kuri Harimu bari magana atatu na makumyabiri.

36Abakomokaga mu mujyi wa Yeriko bari magana atatu na mirongo ine na batanu.

37Abakomokaga mu mujyi wa Lodi n'uwa Hadidi n'uwa Ono bari magana arindwi na makumyabiri n'umwe,

38Abakomokaga mu mujyi wa Senaya bari ibihumbi bitatu na magana cyenda na mirongo itatu.

39Itsinda ry'abatambyi:

Abakomokaga kuri Yedaya ukomoka kuri Yoshuwa bari magana cyenda na mirongo irindwi na batatu.

40Abakomokaga kuri Imeri bari igihumbi na mirongo itanu na babiri.

41Abakomokaga kuri Pashehuri bari igihumbi na magana abiri na mirongo ine na barindwi.

42Abakomokaga kuri Harimu bari igihumbi na cumi na barindwi.

43Itsinda ry'Abalevi:

Abakomokaga kuri Yoshuwa na Kadimiyeli na bo bakomokaga kuri Hodeva, bari mirongo irindwi na bane.

44Itsinda ry'abaririmbyi bo mu Ngoro y'Imana:

Abakomokaga kuri Asafu bari ijana na mirongo ine n'umunani.

45Itsinda ry'abarinzi b'Ingoro y'Imana ryari rigizwe n'abakomokaga kuri Shalumu no kuri Ateri, no kuri Talimoni no kuri Akubu, no kuri Hatita no kuri Shobayi, bose bari ijana na mirongo itatu n'umunani.

46Itsinda ry'abakozi bo mu Ngoro y'Imana ryari rigizwe n'abakomokaga kuri Sīha no kuri Hasufa na Tabawoti,

47no kuri Kerosi no kuri Siya no kuri Padoni,

48no kuri Lebana no kuri Hagaba no kuri Shalimayi,

49no kuri Hanani no kuri Gideli no kuri Gahari,

50no kuri Reyaya no kuri Resini no kuri Nekoda,

51no kuri Gazamu no kuri Uza no kuri Paseya,

52no kuri Besayi no kuri Meyunimu, no kuri Nefushesimu,

53no kuri Bakibuki no kuri Hakufa no kuri Harihuri,

54no kuri Basiliti no kuri Mehida no kuri Harisha,

55no kuri Barikosi no kuri Sisera no kuri Tema,

56no kuri Nesiya no kuri Hatifa.

57Itsinda ry'abakomokaga ku bagaragu ba Salomo ryari rigizwe n'abakomokaga kuri Sotayi no kuri Sofereti no kuri Perida,

58no kuri Yāla no kuri Darikoni no kuri Gideli,

59no kuri Shefatiya no kuri Hatili,

no kuri Pokereti-Hasebayimu no kuri Amoni.

60Abo mu itsinda ry'abakozi bo mu Ngoro y'Imana, hamwe n'abo mu itsinda ry'abakomokaga ku bagaragu ba Salomo, bose bari magana atatu na mirongo cyenda na babiri.

61Hari n'abantu batahutse bavuye i Telimela n'i Teliharisha, n'i Kerubu no muri Adoni no muri Imeri, batashoboye gutanga ibimenyetso byemeza ko ba sekuruza bari Abisiraheli.

62Abo bantu bakomokaga kuri Delaya no kuri Tobiya no kuri Nekoda, bari magana atandatu na mirongo ine na babiri.

63Hari n'abatambyi bagize ingorane nk'izo. Abo ni abakomokaga kuri Hobaya no kuri Hakosi no kuri Barizilayi, (uwo yitiriwe sebukwe kuko yari yarashatse umukobwa wa Barizilayi w'i Gileyadi).

64Bashatse ibisekuruza byabo mu bitabo by'ibarura ariko ntibabibona, maze babarwa nk'abahumanye, bityo bahagarikwa ku mirimo y'ubutambyi.

65Byongeye kandi umutegetsi w'u Buyuda ababuza kurya ibyokurya byavanywe ku bitambo byatuwe Imana, kugeza ubwo hazaboneka umutambyi uzafata icyemezo gishingiye ku bizaba byerekanywe na Urimu na Tumimu.

66Umubare w'abatahutse bose bavuye muri Babiloniya, bari ibihumbi mirongo ine na bibiri na magana atatu na mirongo itandatu.

67Bari kumwe n'abagaragu n'abaja ibihumbi birindwi na magana atatu na mirongo itatu na barindwi,

n'abaririmbyi n'abaririmbyikazi magana abiri na mirongo ine na batanu.

68Bari bafite ingamiya magana ane na mirongo itatu n'eshanu,

n'indogobe ibihumbi bitandatu na magana arindwi na makumyabiri.

69Bamwe mu batware b'amazu batanze imfashanyo yo kubaka Ingoro y'Imana.

Umutegetsi w'u Buyuda yatanze ibiro umunani n'igice by'izahabu,

atanga n'ibikombe mirongo itanu byo gukoresha mu Ngoro y'Imana,

n'amakanzu magana atanu na mirongo itatu y'abatambyi,

bishyirwa mu kigega cy'umushinga w'Ingoro y'Imana.

70Bamwe mu batware b'amazu bashyize muri icyo kigega ibiro ijana na mirongo irindwi by'izahabu, n'ibikoroto ibihumbi bibiri na magana abiri by'ifeza.

71Naho rubanda batanga ibiro ijana na mirongo irindwi by'izahabu, n'ibikoroto ibihumbi bibiri by'ifeza, n'imyambaro mirongo itandatu n'irindwi y'abatambyi.

72Nuko abatambyi n'Abalevi, n'abarinzi b'Ingoro y'Imana n'abaririmbyi, na bamwe bo muri rubanda n'abakozi bo mu Ngoro y'Imana, kimwe n'abandi Bisiraheli bose batura mu mijyi gakondo yabo.

Ukwezi kwa karindwi kwageze Abisiraheli bose baramaze gutura mu mijyi gakondo yabo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help