Ezayi 16 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Muwabu yitabaza Yeruzalemu

1Nimwoherereze umwami abana b'intama,

muzohereze zive i Sela zinyuze mu butayu,

zigere ku musozi wa Siyoni.

2Abamowabukazi barabuyera ku byambu bya Arunoni,

bameze nk'inyoni zibuyera zirukanywe mu byari byazo.

3Abamowabu baratakambira ab'i Yeruzalemu bati:

“Nimutugire inama mufate icyemezo,

nimuduhishe nk'uko ijoro ripfukirana amanywa,

nimuduhishe turi ibicibwa,

ntimutererane impunzi.

4Nimureke impunzi z'Abamowabu zihungire iwanyu,

nimuzihungishe umurimbuzi.

Amaherezo igitugu n'urugomo bizarangira,

ubusahuzi na bwo buzashira mu gihugu.

5Icyo gihe ukomoka kuri Dawidi azaba umwami,

azategekesha abantu urukundo n'umurava,

azashishikarira gukora ibitunganye,

azaca imanza zitabera.”

Ab'i Yeruzalemu bararirira Mowabu

6Ab'i Yeruzalemu baravuga bati:

“Twumvise bavuga ubwirasi bukabije bw'Abamowabu,

twumvise bavuga ubwibone bwabo n'agasuzuguro kabo,

twumvise bavuga ukwishyira hejuru kwabo kutagira umumaro.”

7None Abamowabu bose bararirira igihugu cyabo,

baraboroga bashavuye,

baribuka ibyokurya byiza bariraga i Kiri-Heresi.

8Imirima y'i Heshiboni yarangiritse,

imizabibu y'i Sibuma yararabiranye,

ni yo yengwagamo divayi yasindishaga abategetsi b'ibihugu.

Iyo mizabibu yageraga i Yāzeri no ku butayu,

yari yaragabye amashami hakurya y'ikiyaga cy'Umunyu.

9Ni yo mpamvu twifatanyije n'ab'i Yāzeri,

turaririra imizabibu y'i Sibuma,

turaririra ab'i Heshiboni n'ab'i Eleyale,

koko umusaruro wabo ntuzongera kubanezeza.

10Imirima yanyu ntikibatera kunezerwa,

mu mizabibu yanyu ntihacyumvikana urwamo rw'ibyishimo.

Imivure yanyu ntikirangwamo divayi,

indirimbo z'ibyishimo zararangiye.

11Ni yo mpamvu ncurangira Mowabu indirimbo y'amaganya,

ndaboroga kubera Kiri-Heresi.

12Abamowabu bazajya ahasengerwa,

bazajya mu ngoro gutakambira imana zabo,

nyamara nta cyo bizabamarira.

13Ibyo ni byo Uhoraho yavuze kuri Mowabu kuva kera. None Uhoraho aravuze ati:

14“Mu myaka itatu itarengaho umunsi n'umwe, abanyacyubahiro b'i Mowabu na rubanda bazasigara ari mbarwa, n'abazacika ku icumu nta cyo bazimarira.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help