Zaburi 98 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Uhoraho ni Umwami n'Umukiza

1Zaburi.

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

nimumuririmbire kuko yakoze ibitangaza,

ububasha n'imbaraga ze zitagira amakemwa ni byo bituma atsinda.

2Uhoraho yamenyekanishije ko ari Umukiza,

agaragariza amahanga ko ari intungane.

3Yibutse ko yiyemeje kugirira Abisiraheli ineza n'umurava,

abo ku mpera z'isi bose biboneye ko Imana yacu yatsinze.

4Mwa batuye ku isi yose mwe,

nimuvugirize Uhoraho impundu,

nimuturagare muririmbe mwishimye!

5Nimucurangire Uhoraho inanga,

mumuririmbire hacurangwa umurya w'inanga.

6Nimuvugirize impundu Umwami ari we Uhoraho,

mumuvugirize impanda n'amakondera.

7Inyanja n'ibiyirimo byose nibirangīre,

isi n'ibiyiriho na byo nibirangīre.

8Inzuzi nizikome mu mashyi,

imisozi na yo nituragare iririmbire Uhoraho.

9Koko agiye kuza gutegeka isi,

abo ku isi abategekeshe ubutungane,

amahanga yose ayategekane ubutabera.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help