1Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.
2Uhoraho, uzahora unyibagirwa ugeze ryari?
Uzageza ryari kunyirengagiza?
3Koko se nzahangayika ngeze ryari?
Dore buri munsi intimba inshengura umutima.
Umwanzi wanjye azanyivuga hejuru ageze ryari?
4Uhoraho Mana yanjye, birebe maze unsubize,
ungaruremo agatege kugira ngo ntapfa.
5Umwanzi wanjye ye kuvuga ati: “Ndamutsinze!”
Abandwanya na bo be kwishimira ko ibyanjye birangiye.
6Ariko jyewe niringiye ineza yawe,
nzishimira ko wankijije.
Koko nzaririmbira Uhoraho kuko yangiriye neza.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.