Tobiti 9 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Rafayeli ajya i Ragesi

1Nuko Tobiya ahamagara Rafayeli aramubwira ati:

2“Muvandimwe Azariya, jyana n'abagaragu bane hamwe n'ingamiya ebyiri,

3ujye i Ragesi kwa Gabayeli umuhe iyi nyandiko, na we araguha ifeza hanyuma mugarukane antahire ubukwe.

4Urabizi kandi data ntahwema kubara iminsi, ndamutse ndengejeho n'umwe gusa yahangayika cyane. Ikindi kandi wumvise indahiro ya Raguweli, sinayivuguruza.”

5Rafayeli ajyana ba bagaragu bane hamwe na za ngamiya ebyiri, bajya i Ragesi ho mu Bumedi, barara kwa Gabayeli. Hanyuma Rafayeli amuhereza ya nyandiko, anamumenyesha ko Tobiya mwene Tobiti yarongoye, kandi ko amutumiye mu bukwe. Gabayeli na we amubarira imifuka yose irimo ifeza, ikiriho ibimenyetso by'uko itigeze ifungurwa, bayihekesha ingamiya.

6Nuko bazinduka mu gitondo cya kare bajyana mu bukwe.

Bageze kwa Raguweli basanga Tobiya afungura. Tobiya arahaguruka ahobera Gabayeli maze Gabayeli ararira, aha Tobiya umugisha avuga ati: “Mwana ugwa neza kandi wabyawe n'umuntu w'impfura, urangwa n'ubutabera n'imico myiza! Nyagasani naguhe umugisha wo mu ijuru wowe n'umugore wawe, awuhe na sobukwe na nyokobukwe! Imana nisingizwe kuko ari nk'aho mbonye mubyara wanjye Tobiti.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help