1Rasheli abonye atabyaye agirira mukuru we ishyari, abwira Yakobo ati: “Mpa abana, nutabampa ndapfa!”
2Yakobo arakarira Rasheli aramubwira ati: “Mbese ni jye wabibaza? Imana si yo yakwimye ibyara?”
3Rasheli aramubwira ati: “Ryamana n'umuja wanjye Biliha azambyarire akana, nibura nzabe umubyeyi nk'abandi!”
4Amuha umuja we Biliha ngo amugire inshoreke,
5Yakobo amutera inda babyarana umwana w'umuhungu.
6Rasheli aravuga ati: “Imana yumvise gusenga kwanjye irandenganura, impa umwana.” Uwo mwana amwita Dani.
7Biliha umuja wa Rasheli, arongera arasama abyara umuhungu wa kabiri.
8Rasheli aravuga ati: “Narwanye inkundura na mukuru wanjye none ndatsinze!” Uwo mwana amwita Nafutali.
9Leya abonye ko atakibyara, aha Yakobo umuja we Zilipa ngo amugire inshoreke,
10babyarana umwana w'umuhungu.
11Leya aravuga ati: “Mbega umugisha!” Uwo mwana amwita Gadi.
12Zilipa umuja wa Leya, abyarana na Yakobo umuhungu wa kabiri.
13Leya aravuga ati: “Ngize amahirwe! Kandi abagore bose bazanyita umunyehirwe!” Uwo mwana amwita Ashēri.
14Mu gihe cy'isarura ry'ingano Rubeni ajya mu mirima, abona imbuto z'ibyara azizanira nyina Leya. Rasheli abwira Leya ati: “Mpa kuri izo mbuto umuhungu wawe yakuzaniye.”
15Leya aramusubiza ati: “Ese ntunyurwa? Wantwaye umugabo none urashaka no kuntwara imbuto z'ibyara umwana wanjye yanzaniye?”
Rasheli aravuga ati: “Noneho iri joro murararana, numpa izo mbuto umwana wawe yazanye.”
16Nimugoroba Yakobo avuye mu mirima, Leya aramusanganira aramubwira ati: “Uraza kundaza, kuko ari cyo cyatumye nemera guha Rasheli imbuto z'ibyara umwana wanjye yanzaniye.” Nuko Yakobo ararana na Leya iryo joro.
17Imana yumva gusenga kwa Leya arasama, abyara umuhungu wa gatanu.
18Leya aravuga ati: “Imana yampaye ibihembo, kuko nemereye umugabo wanjye kugira umuja wanjye inshoreke.” Uwo mwana amwita Isakari.
19Leya arongera arasama abyara umuhungu wa gatandatu,
20aravuga ati: “Imana ingabiye impano nziza! Noneho umugabo wanjye azampa icyubahiro kuko tubyaranye abahungu batandatu.” Uwo mwana amwita Zabuloni.
21Hanyuma Leya abyara n'umukobwa amwita Dina.
22Imana izirikana Rasheli, yumva gusenga kwe imukiza ubugumba,
23asama inda abyara umwana w'umuhungu. Aravuga ati: “Imana inkuye mu isoni!”
24Uwo mwana amwita Yozefu agira ati: “Icyampa ngo Imana inyongere undi muhungu!”
Yakobo aba umutunzi25Rasheli amaze kubyara Yozefu, Yakobo abwira Labani, ati: “Nsezerera ntahe nsubire mu gihugu cy'iwacu,
26njyane n'abagore banjye n'abana banjye, kuko nababonye ngukoreye. Uzi neza ko nagukoreye imirimo myinshi.”
27Labani aramubwira ati: “Reka nkubwire: nahishuriwe yuko imigisha yose Imana yampaye ari wowe nyikesha.
28None mbwira igihembo ushaka nkiguhe.”
29Yakobo aramubwira ati: “Uzi uko nagukoreye n'uko amatungo yawe yagwiriye nyaragira.
30Ayo wari ufite ntaraza yari make, aho nziye arororoka cyane. Kuva nagera iwawe Uhoraho ntiyahwemye kuguha umugisha. None ubu ndabona nkwiriye kubona icyatunga urugo rwanjye.”
31Labani aramubaza ati: “Nguhe iki?”
Yakobo aramusubiza ati: “Nta gihembo nkwatse. Ahubwo niba ushaka ko nkomeza kukuragirira amatungo, umva icyifuzo cyanjye:
32uyu munsi ndanyura mu mikumbi yawe yose, ntoranyemo intama zose z'ubugondo n'iz'ibitobo n'iz'imikara, n'ihene zose z'ubugondo n'iz'ibitobo, uzabe ari zo umpa.
33Mu gihe kizaza nusuzuma uzasanga ndi indahemuka. Nuramuka usanze mu ntama zanjye izitari imikara, no mu ihene izitari ubugondo cyangwa ibitobo, uzazite inyibano.”
34Labani aramusubiza ati: “Ndabyemeye, bizabe uko ubivuze.”
35Ariko uwo munsi Labani arobanura amapfizi y'ihene y'ibihuga n'ay'ibitobo, n'inyagazi z'ubugondo n'iz'ibitobo, n'intama z'imikara n'iz'ubugondo. Nuko azishinga abahungu be,
36abategeka kuzijyana kure ya Yakobo ahareshya n'urugendo rw'iminsi itatu.
Yakobo akomeza kuragira imikumbi ya Labani isigaye.
37Nuko atema udushami tw'ibiti by'amoko atatu, akagira aho ashishura n'aho areka ku buryo haboneka uturongo twera.
38Hanyuma ashyira utwo duti mu bibumbiro aho yuhira imikumbi, kuko amatungo yageraga ku ibuga agashaka kwima.
39Bityo amatungo yimiraga imbere y'utwo duti, yabyaraga ibihuga n'ubugondo n'ibitobo.
40Yakobo avangura izivutse ziba ize. Umukumbi aragiye awubangurira ku z'ibihuga no ku z'ibitobo Labani yari yarobanuye. Bityo akibonera umukumbi we bwite ntawuvange n'uwa Labani.
41Uko amatungo meza yarindaga, ni ko Yakobo yashyiraga uduti mu bibumbiro kugira ngo yimire imbere yatwo.
42Ariko iyo yabaga ari mabi ntiyadushyiragaho, bituma amatungo mabi aba aya Labani, ameza aba aya Yakobo.
43Bityo Yakobo aba umutunzi cyane, agira imikumbi myinshi n'ingamiya n'indogobe, n'abaja n'abagaragu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.