Yudita 3 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Ibihugu byiyegurira Holoferinesi

1Abatuye muri ibyo bihugu byose bohereza intumwa kuri Holoferinesi, kugira ngo zigirane na we amasezerano y'amahoro. Baramubwira bati:

2“Twiteguye kugukorera, twebwe abagaragu ba Nebukadinezari umwami ukomeye, utugenze uko ushaka.

3Dore n'inzuri z'amatungo yacu, imirima yacu n'imyaka yacu yose, n'amatungo yacu n'ibiraro byose byo mu nkambi zacu, byose turabikweguriye ubikoreshe uko ushaka.

4Abaturage bacu bazaba inkoreragahato zawe, dore n'imijyi yacu uyinjiremo uyikoreshe uko ushaka.”

5Izo ntumwa zisanga Holoferinesi zimugezaho ubwo butumwa.

6Holoferinesi ajyana n'ingabo ze ku nkombe y'inyanja,, ashyira abarinzi mu mijyi ntamenwa kandi ahafata abagabo b'intwari bo kunganira ingabo ze.

7Abatuye muri iyo mijyi no mu turere tuyikikije, bamwakira batamirije amakamba y'indabyo, bavuza ingoma kandi babyina.

8Nyamara ntibyamubujije gutsemba aho basengeraga ibigirwamana, atema n'ibiti byeguriwe imana zabo, kuko yari agambiriye gutsemba imana zose zo muri ibyo bihugu, kugira ngo ahatire amahanga yose n'indimi zose n'amoko yose, gusenga Nebukadinezari wenyine kandi bakamusenga nk'imana.

9Nuko Holoferinesi agera mu kibaya cya Esidereloni hafi ya Dotani, ahateganye n'ibisi bya Yudeya,

10ashinga ibirindiro hagati ya Geba na Betishani, ahamara ukwezi kugira ngo yegeranye ibyo ingabo ze zizakenera.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help