2 Abamakabe 13 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Antiyokusi yicisha Menelasi

1Mu mwaka wa 149, Yuda na bagenzi be bamenya ko Antiyokusi Ewupatori aje gutera u Buyuda ari kumwe n'igitero kinini.

2Umwami yari aherekejwe na Liziya, Minisitiri w'intebe akaba ari na we wamureze. Buri wese yari ayoboye ingabo z'Abagereki ibihumbi icumi zigenza amaguru, n'ibihumbi bitanu na magana atatu zirwanira ku mafarasi, inzovu makumyabiri n'ebyiri n'amagare y'intambara magana atatu ateweho ibyuma bigenda bitema.

3Nuko Menelasi arabasanga ariko abaryarya, ashishikariza umwami Antiyokusi gukomeza urugendo rwe. Ibyo ntiyabiterwaga no gushakira icyiza igihugu cye, ahubwo yabiterwaga n'icyizere yari afite cyo gusubizwa ku murimo we w'ubutambyi bukuru.

4Nyamara Nyagasani umwami w'abami, atuma uburakari bwa Antiyokusi bugurumanira Menelasi. Liziya amaze gutekerereza umwami Antiyokusi ko uwo mugome ari we mvano y'ibyo byago byose, Antiyokusi ategeka ko bamujyana i Beroya bakahamwicira, bakurikije uburyo abaturage baho babigenzaga.

5Aho hantu hari umunara ufite uburebure bwa metero makumyabiri n'eshanu wuzuyemo ivu. Hejuru yawo hari imashini izenguruka impande zose, ibiyigezeho byose ikabiroha mu ivu.

6Aho rero ni ho burizaga abanyabyaha bose, babaga bubahutse gusahura ibikoresho byeguriwe Imana cyangwa barakoze ibindi bicumuro bikabije, bakabarohamo kugira ngo bapfire muri iryo vu.

7Nguko uko byagendekeye Menelasi, uwo muntu utubahaga Imana n'Amategeko wapfuye akabura gihamba.

8Koko rero yapfuye urumukwiye kuko yacumuriye kenshi urutambiro rwa Nyagasani, kandi umuriro n'ivu byarwo byari ibiziranenge. Ibyo byatumye na we apfira mu ivu.

Yuda atsindira Antiyokusi hafi y'i Modini

9Nuko umwami Antiyokusi akomeza urugendo ariko afite imigambi mibi. Yari agambiriye kugirira Abayahudi ubugome burengeje ubwo se yari yarabagiriye ku ngoma ye.

10Yuda abimenye ategeka abantu gutakambira Nyagasani umunsi n'ijoro, bamusaba kongera kubagoboka kubera ko bari bagiye kunyagwa Amategeko, n'igihugu cyababyaye n'Ingoro y'Imana.

11Byongeye kandi bamusabaga no kudatererana abo bantu bari batangiye kugira agahenge, ngo hato batongera kugwa mu maboko y'abo banyamahanga b'abagome.

12Nuko bose bamaze guteranira hamwe, bamara iminsi itatu batakambira Nyagasani nyir'impuhwe, barira kandi bigomwa kurya. Hanyuma Yuda ababwira amagambo abakomeza, kandi abategeka ko bagomba kwitegura urugamba.

13Yuda amaze kubonana n'abakuru b'Abayahudi, yiyemeza kujya gutera abifashijwemo n'Imana, atarinze gutegereza ko ingabo za Antiyokusi zisesekara mu Buyuda, cyangwa zikigarurira Yeruzalemu.

14Nguko uko iyo ntambara Yuda yayiragije Umuremyi w'isi, hanyuma ashishikariza bagenzi be kurwana gitwari kugeza gupfa, barwanira ishyaka Amategeko n'amabwiriza yabo, bakarwanira na Yeruzalemu n'Ingoro ndetse n'igihugu cyabo cyose. Nuko ashinga inkambi hafi y'i Modini.

15Yuda aha abantu be intego bagomba gukurikiza ari yo iyi: “Ugutsinda ni ukw'Imana.” Hanyuma atoranya ab'intwari mu basore, maze nijoro ajyana na bo batera inkambi y'umwanzi, aho ihema ry'umwami ryari riri, bahica abantu bagera ku bihumbi bibiri. Bica kandi inzovu yarutaga izindi ubunini hamwe n'uwari uyiyoboye.

16Inkambi yose icikamo igikuba, maze Yuda n'ingabo ze bataha batsinze.

17Mu rukerera ibyo byose byari birangiye, babikesheje Nyagasani wabafashaga kandi akabarinda.

Antiyokusi Ewupatori yiyunga n'Abayahudi(1 Mak 6.48-63)

18Ubwo butwari bukomeye Abayahudi bagaragaje bushegesha Umwami Antiyokusi. Nuko agerageza kwigarurira ibirindiro byabo akoresheje uburiganya.

19Atera Betisuri ikigo ntamenwa cy'Abayahudi, bamusubiza inyuma, arisuganya ariko atsindwa burundu.

20Nuko Yuda yoherereza abarinzi b'ikigo ntamemwa ibyo bari bakeneye.

21Nyamara uwitwa Rodoki wo mu ngabo z'Abayahudi amenera ibanga abanzi, baramushakashaka arafatwa maze aricwa.

22Umwami yongera kumvikana n'abarinzi b'umujyi wa Betisuri, abizeza amahoro barabimwemerera, maze avanayo ingabo ze.

23Hanyuma ajya kurwanya Yuda n'ingabo ze ariko aratsindwa. Umwami Antiyokusi yari yasize Filipo Antiyokiya kugira ngo amusigarireho. Nuko amenya ko Filipo yigaragambije, maze bituma acika intege. Agirana imishyikirano n'Abayahudi, abemerera kuzubahiriza amasezerano bagiranye no kuyashyira mu bikorwa. Nuko atamba igitambo kigaragaza ubwo bwiyunge bwabo, bityo agaragaza icyubahiro afitiye Ingoro ayigenera impano ivuye ku mutima.

24Nuko yakira neza Yuda Makabe, maze asiga ashyizeho Hegemonide kugira ngo ategeke akarere gahereye i Putolemayida kakagera ku gihugu cy'Abanyagera.

25Umwami ubwe ajya i Putolemayida, ariko abaturage b'uwo mujyi ntibari banyuzwe n'amasezerano yagiranye n'Abayahudi. Byarabababaje cyane kugeza ubwo basaba ko ayo masezerano aseswa.

26Liziya ni ko kujya ahantu bose bamureba, abasobanurira uko ashoboye kose ayo masezerano, bityo agusha neza abamwumvaga, arabahumuriza kandi atuma bagarura umutima. Nuko ajya Antiyokiya.

Ngibyo iby'icyo gitero n'ukuntu umwami Antiyokusi yatahutse.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help