1Igihe Abisiraheli bari i Shitimu, batangira gusambana n'Abamowabukazi.
2Abamowabu batambiraga imana zabo ibitambo, Abamowabukazi bagatumira Abisiraheli kugira ngo baze kwifatanya na bo. Abisiraheli basangiye na bo inyama z'ibyo bitambo, kandi baramya imana zabo.
3Bityo Abisiraheli bayoboka ikigirwamana Bāli y'i Pewori, birakaza Uhoraho cyane.
4Abwira Musa ati: “Koranya abatware bose b'Abisiraheli, ubamanike ku mugaragaro imbere y'Ihema ryanjye, maze ndeke kurakarira Abisiraheli.”
5Musa abwira abacamanza b'Abisiraheli ati: “Abo mu bantu mushinzwe bayobotse Bāli y'i Pewori, mubice!”
6Abisiraheli bakiri imbere y'Ihema ry'ibonaniro baririra abishwe, umugabo w'Umwisiraheli azana Umumidiyanikazi mu nkambi, Musa n'abandi Bisiraheli babireba.
7Finehasi mwene Eleyazari mwene Aroni umutambyi abibonye, ahaguruka mu ikoraniro ajya gushaka icumu.
8Yinjira mu ihema ry'uwo Mwisiraheli amusanga aho yari aryamanye n'uwo mugore, abatera icumu rirabahinguranya. Nuko icyorezo cyari cyateye Abisiraheli kirashira.
9Icyo cyorezo cyishe abantu ibihumbi makumyabiri na bine.
10Hanyuma Uhoraho abwira Musa ati:
11“Finehasi mwene Eleyazari mwene Aroni umutambyi yafushye mu cyimbo cyanjye, ntiyihanganira ko Abisiraheli banyimūra. Ni we watumye ndeka kubarakarira, naho ubundi mba nabatsembye.
12None umubwire ko musezeranyije kuzamuha amahoro.
13Kubera ko yandwaniye ishyaka agahongerera Abisiraheli, musezeranyije ko we n'abazamukomokaho bazaba abatambyi uko ibihe bihaye ibindi.”
14Umwisiraheli wicanywe n'Umumidiyanikazi, yitwaga Zimuri mwene Salu, umwe mu batware b'amazu y'Abasimeyoni.
15Umumidiyanikazi bicanywe, yitwaga Kozibi mwene Suri, wari umwe mu batware b'amazu y'Abamidiyani.
16Nuko Uhoraho abwira Musa ati:
17“Nimutere Abamidiyani mubice.
18Ni bo banzi babashutse muracumura, mu byabereye i Pewori no ku bya Kozibi umukobwa w'umutware wabo. Kozibi uwo ni we watewe icumu igihe nabatezaga icyorezo kubera iby'i Pewori.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.