1Jyewe Pawulo waboshywe mpōrwa Yezu Kristo, jye n'umuvandimwe Timoteyo, turakuramutsa ncuti yacu Filemoni dusangiye umurimo,
2tutibagiwe na mushiki wacu Afiya na Arikipo, dufatanyije kuba ku rugamba kimwe n'itorero rya Kristo rikoranira mu rugo rwawe.
3Imana Data nibagirire ubuntu, ibahe n'amahoro, ifatanyije na Nyagasani Yezu Kristo.
Urukundo n'ukwizera Kristo bya Filemoni4Filemoni, igihe cyose nsenze ndakuzirikana ngashimira Imana yanjye,
5kuko numva bavuga ukuntu wizera Nyagasani Yezu, ugakunda n'intore z'Imana zose.
6Ndasaba Imana ngo ukwizera Kristo dusangiye kukugirire akamaro, gutume urushaho gusobanukirwa ibyiza byose duheshwa na we.
7Muvandimwe, urukundo rwawe rwanteye ibyishimo, rundema n'agatima kuko wahumurije intore z'Imana.
Pawulo asabira Onezimo imbabazi8Ubusanzwe rero mfite uburenganzira mpabwa na Kristo, bwo kugutegeka gukora ibikwiriye nta cyo nishisha.
9Nyamara kuko ngukunda mpisemo ahubwo kubigusaba. Jyewe Pawulo, ubu ugeze mu zabukuru nkaba ndi n'imfungwa mpōrwa Kristo Yezu,
10ndakwinginga ku byerekeye Onezimo. Ni umwana wanjye nibyariye ndi ku ngoyi.
11Uwari warakubereye imburamumaro, ubu atubereye twembi ingirakamaro.
12Ndamukoherereje rero nguwo ni ubura bwanjye.
13Mba narahisemo kumwigumanira hano ngo ankorere mu mwanya wawe, ndi ku ngoyi mpōrwa Ubutumwa bwiza.
14Nyamara nta cyo nashatse gukora utakinyemereye, kugira ngo ineza wagira uyigire ku bwende bwawe atari uko ubihatiwe.
15Ubirebye, Onezimo yaba yaratandukanye nawe by'akanya gato, kugira ngo uzamwakire mubane iteka
16atakiri umugaragu w'inkoreragahato, ahubwo arenze kuba umugaragu, abaye umuvandimwe w'inkoramutima. Jyewe ubwanjye ni ko mubona ndetse cyane, ariko wowe uzarushaho kumubona utyo kubera imibanire isanzwe no kubera kuba umwe muri Nyagasani.
17Niba rero wumva ko turi umwe, umwakire nk'aho ari jye wakiriye.
18Niba kandi yaragufudikiye cyangwa hari icyo agomba kukwishyura, ube ari jye ubibaraho.
19Ibi ni jye Pawulo ubyiyandikiye n'ukwanjye kuboko, nzamwishyurira. Siniriwe nkwibutsa umwenda nawe undimo. Erega uwo mwenda ni wowe ubwawe!
20Nyabuneka muvandimwe, ungirire ubwo buntu kubera Nyagasani, bityo uraba ufatanyije na Kristo kundema agatima.
21Nkwandikiye niringiye ko uzanyumvira, ugakora ibyo ngusabye ndetse ukarushaho.
22Si ibyo gusa, muntegurire n'icumbi kuko niringira ko Imana yumvise amasengesho yanyu, ikazangarura muri mwe.
Pawulo asezera kuri Filemoni23Epafura tubohanywe duhōrwa Kristo Yezu aragutashya,
24kimwe na Mariko na Arisitariko, na Dema na Luka dufatanyije umurimo.
25Nyagasani Yezu Kristo nagumye kubagirira ubuntu.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.