1Melikisedeki uwo yari umwami w'i Salemu akaba n'umutambyi w'Imana Isumbabyose. Ubwo Aburahamu yatabarukaga atsinze ba bami, Melikisedeki ni we wamusanganiye amusabira umugisha.
2Nuko Aburahamu amutura kimwe cya cumi cy'ibyo yari yagaruje byose. Iryo zina Melikisedeki risobanura ngo: “Umwami nyir'ubutungane.” Byongeye kandi akaba n'umwami w'i Salemu, ari byo bivuga: “Umwami w'amahoro.”
3Melikisedeki uwo nta kizwi ku byerekeye se na nyina habe n'igisekuru, nta kizwi no ku byerekeye ivuka rye cyangwa urupfu rwe. Agereranywa n'Umwana w'Imana, ahora ari umutambyi iteka ryose.
4Nimwirebere namwe ukuntu uwo muntu akomeye! Dore nawe Sogokuruza Aburahamu yamutuye kimwe cya cumi cy'ibyo yari yanyaze ku rugamba!
5Abo mu rubyaro rwa Levi ni bo beguriwe umurimo wo gusohoza ibitambo, ni na bo bonyine Amategeko yashinze kwaka rubanda kimwe cya cumi, ni ukuvuga bene wabo nubwo abo bose na bo bari bakomotse kuri Aburahamu.
6Naho Melikisedeki we ntabwo ari uwo mu rubyaro rwa Levi, nyamara kandi Aburahamu yamutuye kimwe cya cumi cy'ibyo yari afite. Yahesheje Aburahamu umugisha ari we wari warahawe amasezerano n'Imana.
7Nta wahakana ko uhesha abandi umugisha aruta uwuhabwa.
8Bityo urubyaro rwa Levi ruhabwa kimwe cya cumi kandi ari abantu bapfa, nyamara Melikisedeki wagihawe Ibyanditswe bivuga ko ahoraho.
9-10Ubirebye, Levi – ukomokwaho n'urubyaro ruhabwa kimwe cya cumi – na we ubwe yaragitanze. Dore impamvu: nubwo yari ataravuka hari ukuntu yari mu mubiri wa sekuruza Aburahamu, igihe Melikisedeki yazaga kumusanganira akakira ituro rye.
Undi mutambyi nka Melikisedeki11Umurimo w'abatambyi bakomokaga kuri Levi ni wo wari ishingiro ry'Amategeko yahawe Abisiraheli. Nuko rero iyo abo batambyi bajya kunonosora umurimo wabo, ntibiba byarabaye ngombwa ko habaho umutambyi wundi ukurikije umurongo wa Melikisedeki, aho gukurikiza uwa Aroni.
12Koko kandi iyo umurongo w'abatambyi uhindutse, ni ngombwa ko Amategeko ubwayo ahinduka.
13-14Uvugwaho ibyo byose ni Umwami wacu Yezu kandi rero ni uwo mu wundi muryango, nta wo muri uwo muryango wigeze guhabwa umurimo w'ubutambyi. Birazwi ko Umwami wacu akomoka mu muryango wa Yuda, kandi Musa nta cyo yigeze awuvugaho ku byerekeye ubutambyi.
15Ngiyi impamvu irushaho kubigaragaza neza: ni uko habonetse undi mutambyi umeze nka Melikisedeki.
16Ntiyagizwe umutambyi bikurikiza amabwiriza agenga igisekuru cy'abantu, ahubwo bikurikiza ububasha afite bwo kubaho ubuziraherezo.
17Ibyanditswe bivuga ibye biti: “Uri umutambyi iteka ryose mu buryo bwa Melikisedeki.”
18Nuko imitegekere ya kera iba ivuyeho, kuko nta bushobozi nta n'umumaro yari ifite.
19Erega Amategeko nta cyo yanonosoraga! Ahubwo haje ibindi turushaho kwiringira byo kutwegereza Imana.
20Ikindi kandi byaje bigeretsweho n'indahiro y'Imana, naho abandi batambyi bashyirwagaho nta ndahiro nk'iyo.
21Nyamara Yezu yagizwe Umutambyi hageretsweho indahiro, igihe Imana yagiraga iti:
“Nyagasani yararahiye kandi ntazivuguruza,
yaravuze ati: ‘Uri umutambyi iteka ryose.’ ”
22Ni yo mpamvu Yezu yatubereye umwishingizi w'Isezerano ry'Imana riruta iryo yagiranye n'abayo kera.
23Si byo byonyine, abatambyi basanzwe babaye benshi cyane bitewe n'uko babuzwaga n'urupfu guhora ku murimo.
24Naho Yezu we ni Umutambyi uhoraho iteka, ntawe uzigera amuzungura kuri uwo murimo.
25Ni cyo gituma abasha gukiza byimazeyo abegera Imana banyuze kuri we, kuko abereyeho iteka kubavugira kuri yo.
26Nuko rero Yezu ni we Mutambyi mukuru twari dukeneye, ntagira inenge cyangwa amakemwa cyangwa umugayo. Yatandukanyijwe n'abanyabyaha ashyirwa mu ijuru ahasumba byose.
27We rero si kimwe n'abandi batambyi bakuru, kuko atari ngombwa buri munsi ko abanza gutura igitambo cyo guhongerera ibyaha bye, ngo abone guhongerera ibyaha bya rubanda. Igitambo yagisohoje rimwe rizima, ubwo yitangagaho igitambo.
28Abatambyi bakuru Amategeko ashyiraho na bo ni abanyantegenke. Nyamara nyuma y'ayo Mategeko, Imana yashyizeho undi mutambyi igerekaho n'indahiro. Uwo ni Umwana wayo yagize Umutambyi mukuru w'indakemwa iteka ryose.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.