1Uhoraho aravuze ati:
“Bazabona ishyano abantu bigometse!
Abantu bacura imigambi itanturutseho,
bakora amasezerano anyuranyije n'ibyo nshaka,
bityo bongera ibyaha ku bindi.
2Bajya mu Misiri batangishije inama,
bajya gutabaza umwami waho,
bajyanwa mu Misiri no gushaka ubuhungiro.
3Nyamara umwami wa Misiri nta cyo azabamarira,
ubwo buhungiro buzabamwaza.
4Koko abategetsi banyu bageze i Sowani,
intumwa zanyu zigeze i Hanesi.
5Bose bazakozwa isoni n'icyo gihugu kitabagiriye akamaro,
igihugu kizabataba mu nama ntikigire icyo kibamarira,
ahubwo kizabamwaza kinabateshe agaciro.”
6Ubu butumwa bwerekeye inyamaswa zo mu butayu bw'amajyepfo.
Dore intumwa zirambukiranya igihugu giteye ubwoba,
igihugu kibamo intare n'impiri n'ibikōko biguruka.
Izo ntumwa zitwara impano z'agaciro ku ndogobe no ku ngamiya,
zizishyīra Abanyamisiri batagize icyo batumarira.
7Inkunga ya Misiri nta cyo imaze,
ni yo mpamvu nyihimbye izina ngo: “Rahabe, igikōko mburamumaro”.
Imiburo y'ibigiye kuzaba8Uhoraho yabwiye Ezayi ati:
“Genda wandike ku kibaho no mu gitabo imbere yabo,
wandike bizabe ubuhamya buhoraho iteka ryose.
9Koko ubu bwoko ni abagome n'ababeshyi,
ntibashaka kumvira ibyemezo by'Uhoraho.
10Babwira abashishozi bati: ‘Nimureke kubonekerwa!’
Babwira n'abahanuzi bati:
‘Ntimuzongere kutumenyesha ukuri.
Mujye mutubwira ibitunezeza,
mujye muduhanurira ibitari ukuri.’
11Abantu babwira kandi abahanuzi bati:
‘Nimureke gukurikiza ukuri,
ntimuzongere kutubwira ibyerekeye Imana Umuziranenge wa Isiraheli.’ ”
Isenyuka ritagira kibuza12Imana Umuziranenge wa Isiraheli aravuze ati:
“Mwajugunye ubutumwa bwanjye,
mwishingikiriza ku rugomo n'ububeshyi.
13Nta kabuza iryo kosa rizababera nk'urukuta,
urukuta rurerure rufite umututu munini,
rushobora gusenyuka rukikubita hasi.
14Urwo rukuta nirwikubita hasi ruzamenagurika,
ruzamenagurika nk'ikibindi,
kirajanjagurika kigahinduka ishingwe,
ntigisigaza n'agasate ko kurahuza umuriro cyangwa kuvomesha amazi.”
Kugarukira Uhoraho no kumwizera15Nyagasani Uhoraho, Umuziranenge wa Isiraheli aravuze ati:
“Nimungarukira mukihana muzakizwa,
nimutuza mukanyumvira muzagira imbaraga,
nyamara ntimubishaka.
16Muravuga muti: ‘Reka da!
Tuzahunga tugendere ku mafarasi.’
Ni koko muzahunga mwihuta.
Muravuga kandi muti: ‘Tuzagendera ku mafarasi yihuta cyane.’
Nyamara abazabakurikirana na bo bazaba bihuta cyane.
17Abantu igihumbi muri mwe bazahunga,
bazahunga batinye umuntu umwe mu banzi babo,
abanzi batanu bazabirukana mwese,
abazarokoka muri mwe bazaba nk'ibendera rishinzwe mu mpinga.”
18Uhoraho yiyemeje kubagirira imbabazi,
yiyemeje kandi kubagirira impuhwe.
Koko Uhoraho ni Imana itabera,
hahirwa abamwizera bose.
Igihe cy'agakiza19Yemwe baturage b'i Siyoni,
yemwe abatuye i Yeruzalemu,
ntimuzongera kurira bibaho.
Nimutabaza Uhoraho azabagirira impuhwe,
nabumva azahita abatabara.
20Nyagasani azabanyuza mu mibabaro,
nyamara azabigisha ku mugaragaro,
namwe muzibonera umwigisha wanyu.
21Nimuramuka muteshutse inzira muzumva ijwi ribabwira riti:
“Dore inzira nimube ari yo munyuramo.”
22Ibigirwamana byanyu bitatse ifeza,
amashusho atatse izahabu,
nyamara muzayafata nk'ibihumanye,
muzayajugunya kure kuko azaba ahumanye.
Muzavuga muti: “Hoshi nimuve aha!”
23Uhoraho azabaha imvura yo kumeza imbuto mwabibye,
ubutaka buzarumbuka mugire umusaruro mwinshi,
icyo gihe amatungo yanyu azarisha mu nzuri zagutse.
24Ibimasa n'indogobe bihinga bizarya ibyatsi biryoshye kandi biteguwe neza.
25Ku munsi w'ubwicanyi bukabije iminara yose izariduka,
amasōko azatoboka ku misozi no ku dusozi.
26Kuri uwo munsi Uhoraho azapfuka ibikomere by'ubwoko bwe,
azomora ibisebe yabateje.
Ukwezi kuzamurika nk'izuba,
umucyo w'izuba uzikuba karindwi.
Uhoraho azahana Ashūru27Nguriya Uhoraho araje aturutse kure,
aje afite uburakari bugurumana,
imvugo ye yuzuye umujinya,
ijambo rye ni nk'umuriro ukongora.
28Umwuka we umeze nk'uruzi rwuzuye rukarenga inkombe,
nguwo aje kujegeza amahanga ayateza ibyago,
aje kubayobya abajyane aho badashaka,
abajyane nk'ubashyize mu mugozi.
29Icyo gihe muzaririmba nk'abari mu gitaramo cy'umunsi mukuru,
muzanezerwa nk'abayobowe n'ijwi ry'umwirongi bagiye mu Ngoro y'Uhoraho,
muzanezerwa nk'abagana Imana urutare rwa Isiraheli.
30Uhoraho azumvikanisha ijwi rye riteye ubwoba,
azerekana ko abangukira guhana arakaye,
azabigaragariza mu mirabyo,
azabigaragariza mu mvura y'umugaru n'amahindu.
31Abanyashūru bazaterwa ubwoba n'ijwi ry'Uhoraho,
igihano azabaha kizabakangaranya.
32Uko Uhoraho azajya ahana Abanyashūru,
buri gihano kizajyana n'amajwi y'ingoma n'inanga,
Uhoraho ubwe azabarwanya.
33Ahagenewe gutwikira Umwami wa Ashūru hateguwe kuva kera,
ni urwobo rurerure kandi rugari rwarunzwemo inkwi nyinshi,
umwuka ugurumana w'Uhoraho uzazikongeza,
zizaka nk'amazuku yo mu birunga.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.