1Ubuhanga ni igitabo cy'amabwiriza y'Imana,
ni Amategeko azahoraho iteka ryose.
Abayakurikiza bose bazabaho,
abayateshukaho bazapfa.
2Yakobo we, garuka ubwakire,
genda ugana umucyo wabwo.
3Wigira undi wegurira ikuzo ryawe,
ntugahe abanyamahanga umutungo wawe.
4Turahirwa twebwe Abisiraheli,
koko twahishuriwe ibishimisha Imana!
Gushyigikira abajyanywe ho iminyago5Bantu banjye, nimugire ubutwari,
nimugire ubutwari mwebwe abatuma Isiraheli itibagirana!
6Mwagurishijwe mu mahanga,
nyamara ntimwarimbutse,
koko mwarakaje Imana ibagabiza abanzi banyu.
7Koko mwarakaje Umuremyi wanyu,
mwatambiye ibitambo ba Sekibi aho kubitambira Imana.
8Mwibagiwe Imana ihoraho yabagaburiye,
mwateye agahinda Yeruzalemu yabareze.
9Yeruzalemu yabonye Imana ibateje uburakari bwayo iravuga iti:
“Baturanyi b'i Siyoni, nimwumve,
Imana yanteye agahinda kenshi.
10Koko nabonye abana banjye bajyanwa ho iminyago,
bajyanywe ho iminyago bitewe n'Uhoraho.
11Nabareze mfite ibyishimo,
ariko narabaretse bagenda barira kandi bababaye.
12Ntihagire uwishimira ko ndi umupfakazi watereranywe na benshi,
ndi mu bwigunge kubera ibicumuro by'abana banjye.
Koko birengagije Amategeko y'Imana,
13ntibitaye ku mabwiriza yayo,
ntibakurikije amateka yayo,
ntibakurikiye inzira y'ubutungane beretswe.
14Baturanyi b'i Siyoni, nimuze,
nimwibuke uko abana banjye bajyanywe ho iminyago,
bajyanywe ho iminyago babitewe n'Uhoraho.
15Koko yabateje ubwoko buturutse kure,
yabateje ubwoko butagira isoni, buvuga ururimi rutumvikana,
yabateje abantu batubaha abasaza, ntibagirire n'abana impuhwe,
16Umupfakazi bamunyaze abana be yakundaga,
bamunyaze abakobwa be asigara yigunze.
Yeruzalemu ishyigikiye abana bayo17“Bana banjye bajyanywe ho iminyago, nabatabara nte?
18Uwabateje ibi byago,
uwo ni we uzabakiza abanzi banyu.
19Bana banjye, nimugende, nimugende!
Jyewe dore naratereranywe kandi ndigunze,
20niyambuye umwambaro w'amahoro,
nambaye umwambaro ugaragaza akababaro,
nzakomeza gutakambira Uhoraho igihe cyose nzaba nkiriho.
21Bana banjye, nimugire ubutwari mutakambire Imana,
ni yo izabagobotora mu nzara z'abanzi banyu.
22Koko nizeye ko Uhoraho ari we uzabakiza,
ibyishimo biturutse ku Muziranenge byaransendereye,
Uhoraho Umukiza wanyu azabababarira bidatinze.
23Ni koko narabaretse muragenda nsigara ndira kandi mbabaye,
nyamara Imana izabangarurira,
tuzibanira mu byishimo n'umunezero bidashira.
24Nk'uko abaturanyi b'i Siyoni babonye mujyanwa ho iminyago,
ni ko bazabona bidatinze agakiza gaturutse ku Mana yanyu,
kazabageraho hamwe n'ikuzo ryinshi n'ubwiza by'Imana.
25Bana banjye, nimwihanganire uburakari bw'Imana,
umwanzi wanyu yarabatoteje,
muzabona bidatinze ukurimbuka kwe,
muzamukandagira ku gakanu.
26Bana banjye nkunda, mwanyuze mu nzira ziruhije,
mwajyanywe nk'amatungo anyazwe n'abanzi.
27Bana banjye, nimugire ubutwari mutakambire Imana,
Uwabateje ayo makuba azabibuka.
28Nk'uko kera mwitandukanyije n'Imana,
ni na ko mukwiriye kuyigarukira,
mukwiye kubikorana umwete ukubye incuro cumi.
29Koko rero Uwabateje ibi byago ni we uzabakiza,
azabazanira ibyishimo bizahoraho.”
Amizero ya Yeruzalemu30Yeruzalemu, gira ubutwari,
Imana yakwise iryo zina ni yo izaguhoza.
31Bagushije ishyano abakugiriye nabi,
bagushije ishyano abishimiye gusenyuka kwawe!
32Igushije ishyano imijyi yagize abana bawe inkoreragahato,
ugushije ishyano umujyi wabakiriye!
33Koko rero nk'uko uwo mujyi wishimiye ugusenyuka kwawe,
uko wanejejwe n'ukurimbuka kwawe,
ni ko na wo uzababara bikabije ubwo uzaba warimbutse.
34Nzawunyaga imbaga nyamwinshi yawuteraga kwirata,
ubwirasi bwawo nzabuhindura icyunamo.
35Jyewe Uhoraho nzawumanuriraho umuriro,
umuriro uzawutwika igihe kirekire,
uzaba indiri ya ba Sekibi igihe kirekire.
36Yeruzalemu we, reba iburasirazuba,
itegereze umunezero Imana ikoherereje.
37Abana bawe bari barajyanywe ho iminyago baragarutse,
bakoranyijwe baturuka iburasirazuba n'iburengerazuba,
bakoranyijwe n'itegeko ry'Imana nziranenge,
banejejwe n'ikuzo ry'Imana.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.