Intangiriro 31 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Yakobo ava kwa Labani

1Yakobo yumva ko abahungu ba Labani bavuga bati: “Yakobo yatwaye ibya data byose, umutungo wa data ni wo wamukijije.”

2Abona ko na Labani atakimureba neza nka mbere.

3Uhoraho abwira Yakobo ati: “Subira mu gihugu cya so na sokuru no muri bene wanyu, nanjye nzabana nawe.”

4Yakobo atumira Rasheli na Leya bamusanga mu rwuri,

5arababwira ati: “Ndabona so atakindeba neza nka mbere, ariko Imana ya data iri kumwe nanjye.

6Murabizi nakoreye so n'imbaraga zanjye zose,

7ariko yagiye andiganya, yahinduye ibihembo byanjye incuro icumi! Nyamara Imana ntiyatumye bigira icyo bintwara.

8Uko Labani yavugaga ati: ‘Igihembo cyawe ni iz'ibitobo’, umukumbi wose wabyaraga ibitobo, yavuga ati: ‘Igihembo cyawe ni iz'ibihuga’, umukumbi wose ukabyara ibihuga.

9Uko ni ko Imana yatse so amatungo ikayampa.

10“Igihe amatungo yashakaga kwima, narose amapfizi y'ihene y'ibihuga n'ay'ubugondo n'ay'ibitobo ari yo yimya inyagazi.

11Muri izo nzozi Umumarayika w'Imana arampamagara ati: ‘Yakobo.’ Ndamwitaba nti: ‘Karame.’

12Arambwira ati: ‘Dore amapfizi yose y'ihene yimya inyagazi ni ibihuga n'ubugondo n'ibitobo, bimeze bityo kuko nabonye ibyo Labani yakugiriye byose.

13Ndi Imana yakubonekeye uri i Beteli, aho wasukiye amavuta ku ibuye ry'urwibutso ukampigira umuhigo. None rero va muri iki gihugu, usubire mu gihugu wavukiyemo.’ ”

14Rasheli na Leya baramusubiza bati: “N'ubundi nta munani cyangwa umugabane tugifite kwa data!

15Adufata nka rubanda, yaratugurishije arya ibiguzi wadutanzeho.

16Ubu butunzi bwose Imana yatse data bubaye ubwacu n'abana bacu. None kora ibyo Imana yagutegetse byose.”

17Nuko Yakobo ashyira abana n'abagore be ku ngamiya,

18ajyana n'amatungo ye yose, n'ibintu byose yari yararonkeye muri Mezopotamiya. Atangira urugendo rwo gusubira kwa se Izaki mu gihugu cya Kanāni.

19Icyo gihe Labani yari yagiye gukemuza amatungo, Rasheli amwiba ibigirwamana bye.

20Yakobo yabaye inyaryenge yigendera adasezeye kuri Labani w'Umunyasiriya.

21Yajyanye ibyo yari atunze byose yambuka uruzi rwa Efurati, agenda yerekeje mu misozi y'i Gileyadi.

Labani akurikira Yakobo

22Ku munsi wa gatatu babwira Labani ko Yakobo yigendeye.

23Labani ajyana na bene wabo, amukurikira iminsi irindwi, kugeza ubwo yamusanze mu misozi y'i Gileyadi.

24Nijoro Imana ibonekera Labani w'Umunyasiriya mu nzozi, iramubwira iti: “Wirinde kugira icyo ubwira Yakobo cyabangamira urugendo rwe.”

25Yakobo yari yashinze amahema ye kuri umwe mu misozi y'i Gileyadi, nuko Labani na bene wabo bahageze na bo bahashinga ayabo.

26Labani abaza Yakobo ati: “Ibyo wakoze ni ibiki? Kuki wagiye utansezeyeho ukajyana abakobwa banjye nk'aho ari iminyago?

27Watewe n'iki kugenda rwihishwa utambwiye kandi utanansezeyeho? Mba naragusezeyeho mu byishimo n'indirimbo, ukavugirizwa ingoma n'inanga.

28Ntiwatumye nsezera ku bakobwa banjye no ku buzukuru banjye. Wakoze iby'ubupfu!

29Nshobora kubagirira nabi, ariko Imana ya so yaraye imbwiye iti: ‘Wirinde kugira icyo ubwira Yakobo cyabangamira urugendo rwe.’

30Ni iby'ukuri umwana ujya iwabo nta wumugarura. None ni kuki watwaye imana zanjye?”

31Yakobo aramusubiza ati: “Sinagusezeyeho kuko natinyaga ko wanyambura abakobwa bawe.

32Naho ibyerekeye imana zawe, uwo uzisangana azicwe. Aba bavandimwe batubere abagabo. Usake mu bintu byanjye, nugira icyawe cyose usangamo ukijyane.” Icyakora Yakobo ntiyari azi ko Rasheli yari yibye ibyo bigirwamana.

33Nuko Labani asaka mu ihema rya Yakobo no mu rya Leya no mu ya ba baja babiri, ntiyagira icye asangamo. Hanyuma ajya gusaka mu ihema rya Rasheli.

34Rasheli yari yahishe ibyo bigirwamana munsi y'intebe bashyira ku ngamiya, ayicaraho. Labani asaka mu ihema hose ntiyagira icye asangamo.

35Rasheli abwira se ati: “Data mbabarira, sinshoboye guhaguruka kuko ndi mu mihango y'abakobwa.” Bityo Labani arashakashaka, ariko ntiyabona ibigirwamana bye.

36Nuko Yakobo ararakara, atonganya Labani ati: “Nacumuye iki? Nakoze cyaha ki kugira ngo unkurikirane bene aka kageni?

37Aho wasakiye hari ikintu cyawe wigeze ubona mu bintu byanjye? Ngaho cyereke aba bavandimwe badukiranure.

38Mu myaka makumyabiri twamaranye, nta ntama yawe cyangwa ihene yawe yigeze iramburura, nta n'impfizi n'imwe yo mu mukumbi wawe nariye.

39Iyo itungo ryicwaga n'inyamaswa nararikurihaga, hagira iryibwa ku manywa cyangwa nijoro ukarinyishyuza!

40Ku manywa izuba ryarantwikaga, nijoro nkicwa n'imbeho kandi sinigere ngoheka.

41Namaze iwawe imyaka makumyabiri: nagukoreye imyaka cumi n'ine iba inkwano y'abakobwa bawe babiri, nkora n'indi itandatu kugira ngo mbone amatungo, nyamara wahinduye ibihembo byanjye incuro icumi.

42Iyo ntabana n'Imana ya Aburahamu ari yo data Izaki yatinyaga, uba waransezereye amara masa! Ariko Imana yabonye amagorwa yanjye n'imiruho yanjye, ni yo mpamvu yakwiyamye iri joro ryakeye.”

Labani na Yakobo bagirana amasezerano

43Labani asubiza Yakobo ati: “Aba ni abakobwa banjye, n'aba bana babo ni abanjye, aya matungo ni ayanjye, ndetse n'ibi byose ureba ni ibyanjye. Ariko kubera ko ntashobora kugumana n'aba bakobwa n'abana babo,

44reka tugirane amasezerano, maze dushyireho ikimenyetso kitubere umuhamya.”

45Nuko Yakobo afata ibuye, ararishinga.

46Abwira bene wabo kuzana amabuye, barayazana, barayarunda, bose barahasangirira.

47Labani yita icyo kirundo cy'amabuye Yegarisahaduta, naho Yakobo acyita Gileyadi.

48Labani aravuga ati: “Guhera uyu munsi iki kirundo cy'amabuye kizatubera umuhamya w'amasezerano tugiranye.” Ni yo mpamvu aho bahise Gileyadi.

49Ubundi kandi hitwa Misipa, kuko Labani yavuze ati: “Uhoraho azatugenzure igihe tuzaba tutakiri kumwe.

50Nugirira nabi abakobwa banjye cyangwa ukabaharika, nubwo nta wundi muntu wabimenya, Imana ni yo izatubera umugabo.

51Reba iki kirundo n'iri buye nshinze biri hagati yacu,

52byombi bitubere abahamya. Sinzarenga iki kirundo ngo nze kukugirira nabi, nawe ntukakirenge ngo urenge n'iri buye uze kungirira nabi.

53Imana ya Aburahamu na Nahori na Tera izadukiranure.”

Yakobo arahira Imana se Izaki yatinyaga.

54Nuko Yakobo atambira igitambo kuri uwo musozi, ahamagara bene wabo barasangira, barara aho.

55Bukeye Labani arazinduka, asoma abuzukuru be n'abakobwa be abasezeraho, abasabira umugisha asubira iwe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help