Ibarura 8 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Uko amatara agomba guterekwa

1Uhoraho ategeka Musa

2kubwira Aroni ati: “Nushyira amatara arindwi ku gitereko cyayo, ajye amurikira imbere yacyo.”

3Aroni aramwumvira, abigenza atyo.

4Igitereko cy'amatara cyari gicuzwe mu izahabu inoze kuva hasi kugeza hejuru. Cyari gikozwe hakurikijwe igishushanyombonera Uhoraho yari yeretse Musa.

Abalevi begurirwa Uhoraho

5Uhoraho abwira Musa ati:

6“Vana Abalevi mu bandi Bisiraheli, maze ubahumanure.

7Dore uko bigomba kugenda: ubamisheho amazi yagenewe umuhango wo kubahumanura, hanyuma biyogosheshe umubiri wose bamese n'imyambaro yabo, kugira ngo bahumanuke.

8Bazane ikimasa bagiturane n'ituro ry'ibinyampeke ry'ifu ivanze n'amavuta y'iminzenze, nawe uzane ikindi kimasa cy'igitambo cyo guhongerera ibyaha.

9Uzane Abalevi imbere y'Ihema ry'ibonaniro maze ukoranye Abisiraheli bose,

10Abalevi bakiri imbere yanjye, Abisiraheli babarambikeho ibiganza.

11Hanyuma Aroni amurikire Abalevi, bankorere mu cyimbo cy'abandi Bisiraheli.

12Nuko Abalevi barambike ibiganza ku mitwe y'ibyo bimasa, kimwe ugitambe ho igitambo cyo guhongerera ibyaha, ikindi ugitambe ho igitambo gikongorwa n'umuriro, bityo Abalevi babe bahumanutse.

13Hanyuma ubahagarike imbere ya Aroni n'abahungu be maze ubāmurikire.

14Numara gutandukanya utyo Abalevi n'abandi Bisiraheli, bazaba babaye abanjye.

15Nyuma yo kubahumanura no kubamurikira, bazatangire gukora imirimo yerekeye Ihema ry'ibonaniro.

16Narabitoranyirije kugira ngo babe abanjye mu cyimbo cy'abana b'impfura bose b'Abisiraheli.

17Igihe nicaga abana b'impfura b'Abanyamisiri n'uburiza bw'amatungo yabo, ni bwo niyeguriye abana b'impfura bose b'Abisiraheli n'uburiza bwose bw'amatungo yabo.

18Ariko mu cyimbo cy'abana b'impfura natoranyije Abalevi,

19kandi mbaha Aroni n'abahungu be kugira ngo bakore imirimo yerekeye Ihema ry'ibonaniro mu mwanya w'abandi Bisiraheli. Bashinzwe kandi kurinda Abisiraheli ngo badahumanya ahanyeguriwe bakarimbuka.”

20Musa na Aroni n'Abisiraheli bose, bakorera Abalevi ibyo Uhoraho yategetse Musa byose.

21Abalevi barihumanura kandi bamesa imyambaro yabo, hanyuma Aroni abamurikira Uhoraho, ahongerera n'ibyaha byabo kugira ngo bahumanuke.

22Nuko Abalevi batangira gukora imirimo yabo yerekeye Ihema ry'ibonaniro, bayobowe na Aroni n'abahungu be. Bityo bakorera Abalevi ibyo Uhoraho yategetse Musa.

23Uhoraho abwira Musa ati:

24“Abalevi bazajye batangira gukora imirimo yerekeye Ihema ry'ibonaniro, bamaze imyaka makumyabiri n'itanu.

25Nibageza ku myaka mirongo itanu bajye bareka gukora imirimo iruhije.

26Icyakora bashobora gufasha bagenzi babo kurinda Ihema ry'ibonaniro. Uzabigenze utyo ku byerekeye imirimo y'Abalevi.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help