Ezayi 48 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Uhoraho atangaje ibikorwa bishya

1Uhoraho aravuga ati:

“Mwa rubyaro rwa Yakobo mwe mwitirirwa izina rya Isiraheli,

mwe abakomoka kuri Yuda murahira izina ry'Uhoraho,

mwe mwitabaza Imana ya Isiraheli mutabikuye ku mutima.

2Mwe mwiyita abo mu Murwa weguriwe Imana,

mwe mwishingikiriza ku Mana ya Isiraheli Uhoraho Nyiringabo,

nimutege amatwi.

3Ibyabaye nabitangaje kera,

narabitangaje biramenyekana,

mperako ndabikora bibaho.

4Nari nzi ko mwinangiye,

nari nzi ko mushinga amajosi agakomera nk'icyuma,

nari nzi ko uruhanga rwanyu rukomeye nk'umuringa.

5Ibi nabibamenyesheje kuva kera,

nabibamenyesheje bitaraba.

Nabibamenyesheje bitaraba kugira ngo mutavuga muti:

‘Byakozwe n'ibigirwamana byanjye byabājwe mu biti,

byagenwe n'ibigirwamana byanjye byacuzwe mu cyuma.’

6Ibyo navuze mwarabyumvise ubu birasohojwe.

None se mwe ntimushobora kubyemera?

Guhera ubu ngiye kubabwira ibikorwa bishya,

ngiye kubabwira ibyari bihishwe mutigeze mumenya.

7Si ibya kera ni bwo bikiremwa,

kugeza uyu munsi ntimwari mwarabyumvise,

bityo ntimubasha kuvuga muti: ‘Twari tubizi.’

8Ntimwigeze mubyumva,

ntimwigeze mubimenya,

amatwi yanyu yari yarazibye kuva kera,

nzi ko muri abagambanyi n'abagome kuva mukivuka.

9Nyamara kubera ko ndi Imana sinkirakara,

kubera icyubahiro cyanjye sinkibarakariye,

sinkibarakariye kugira ngo ntabarimbura.

10Dore nabagerageje nk'usuzuma ifeza,

nabagerageresheje umubabaro ukaze ariko ntimuratungana.

11Ibyo nabikoreye kwihesha icyubahiro,

sinareka izina ryanjye ngo riteshwe agaciro,

ikuzo ryanjye sinzariha undi.”

Umuntu uzasohoza umugambi w'Uhoraho

12Uhoraho aravuze ati:

“Mwa rubyaro rwa Yakobo mwe, nimuntege amatwi,

mwa Bisiraheli mwe, ni jye wabahamagaye nimunyumve,

ni jye Ntangiriro nkaba n'Iherezo.

13Ni jye wahanze isi,

ni jye ubwanjye wahanitse ijuru,

naravuze byombi bibaho.

14Nimukoranire hamwe mwese muntege amatwi.

Ni nde muri mwe wahishuye ibyo?

Uwo natoranyije ni we uzasohoza umugambi wanjye,

azarwanya Babiloniya n'ingabo zayo z'Abanyababiloniya.

15Koko ni jye ubwanjye wabivuze, ni jye wamuhamagaye,

ni jye wategetse ko aza, umurimo we uzatungana.

16Nimunyegere mwumve ibyo mbabwira,

kuva mu ntangiriro navugiye ahagaragara,

kuva ibyo bibaye ndiho.”

None rero Nyagasani Uhoraho yanyohereje,

yansendereje Mwuka we.

Umugambi Uhoraho afitiye abantu be

17Uhoraho Umuziranenge wa Isiraheli n'Umucunguzi wanyu aravuga ati:

“Ni jye Uhoraho Imana yanyu,

ni jye ubigisha ibibagirira akamaro,

ni jye ubayobora mu nzira munyuramo.

18Iyo mujya kwita ku mabwiriza yanjye mwari kugira amahoro,

mwari kugira amahoro asesuye nk'uruzi rusendereye,

ubutungane bwanyu bwari kumera nk'umuhengeri wo mu nyanja.

19Urubyaro rwanyu rwari kuba rwinshi nk'umusenyi,

ababakomokaho bari kuba benshi nk'umucanga,

sinari kubibagirwa.”

Nimuve muri Babiloniya

20Nimuve muri Babiloni muhunge Abanyababiloniya,

nimurangurure amajwi y'ibyishimo mubyamamaze,

nimubisakāze kugera ku mpera z'isi muvuga muti

“Uhoraho yacunguye Abisiraheli abagaragu be.

21Yabayoboye mu butayu ntibicwa n'inyota,

yabavuburiye amazi mu rutare,

yasatuye urutare amazi aradudubiza,

22nyamara abagome ntibateze kugira amahoro.”

Uko ni ko Uhoraho avuze.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help