1“iyo nshatse gukiza Abefurayimu ari bo Bisiraheli,
ibicumuro byabo birigaragaza,
ibibi bakorera i Samariya na byo birigaragaza.
Dore nawe buri muntu ariganya mugenzi we,
ibisambo bimena amazu bikiba,
abambuzi na bo bakambura abantu ku mugaragaro.
2Ntibajya bibwira ko nzirikana ibicumuro byabo byose,
nyamara ibibi bakora birabazengurutse,
nta na kimwe ntabona.”
Ubugambanyi n'ubwicanyi ibwami3Uhoraho aravuga ati:
“Abisiraheli bashimisha umwami wabo bagambiriye gukora ibibi,
bariganya abatware babo.
4Bose ni abagambanyi,
bameze nk'umuriro wacikiye mu ifuru,
umukozi w'imigati areka kuwenyegeza,
agafunyanga irobe ry'imigati,
yamara gutumba wa muriro ukayihīsha.
5Ku munsi w'ibirori by'umwami wacu,
we n'abatware banywa inzoga nyinshi bakarwara,
umwami asābāna n'abamuseka.
6Abamugambanira bamwiyegereza bakaze nk'umuriro wo mu ifuru,
ijoro ryose umujinya wabo uracwekera,
mu museso ukagurumana nk'umuriro.
7Umujinya wabo bose ugurumana nk'ifuru,
bagatsemba abategetsi babo.
Abami babo bose baricwa,
nyamara nta n'umwe muri bo untakambira.
Isiraheli yishingikiriza ku yandi mahanga8“Abefurayimu bishingikirije ku yandi mahanga,
Abefurayimu bakunda gufata impu zombi.
9Bifatanya n'amahanga bigatuma imbaraga zabo zikendera,
nyamara bo ntibabimenye,
igihugu cyabo kigeze aharindimuka,
nyamara bo ntibabimenya.
10Ubwirasi bw'Abisiraheli ni bwo bubashinja,
ariko jyewe Uhoraho Imana yabo ntibangarukira,
nubwo bimeze bityo ntibigera bantakambira.
11Erega Abefurayimu ni nk'inuma y'igicucu itagira ubwenge!
Rimwe batakira Abanyamisiri, ubundi bagatakambira Abanyashūru.
12Ubwo bazaba bagiye kubatakambira,
nzabahanura bagwe nk'uhanuza inyoni umutego,
nimenya ko bateranye nzabakacira.
13Abefurayimu bazabona ishyano kuko bandetse.
Bazarimbuka kuko bangomeye,
jyewe nshaka kubabohoza,
nyamara bo ntibambwiza ukuri.
14Ntibantakambira babikuye ku mutima,
ahubwo baborogera ku mariri yabo.
Barikebagura kugira ngo ingano n'imizabibu byabo birumbuke,
uko ni ko bangomera.
15Ni jye wabareze ndabakuza mbaha gukomera,
nyamara bo bagiye inama zo kungomera.
16Ntibangarukira jyewe Usumbabyose,
bantetereza nk'umuheto utetereza nyirawo.
Abatware babo bazicishwa inkota,
bazazira amagambo yabo y'agasuzuguro,
ni cyo gituma Abanyamisiri bazabaha urw'amenyo.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.