Ibarura 16 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Kōra na Datani na Abiramu bagoma

1Umulevi witwa Kōra mwene Yisehari wo mu nzu ya Kehati, yifatanyije n'Abarubeni batatu, ari bo Datani na Abiramu bene Eliyabu na Oni mwene Peleti.

2Bagomera Musa bashyigikiwe n'abatware magana abiri na mirongo itanu. Abo batware bari ibirangirire bakaba n'intumwa z'amakoraniro y'Abisiraheli.

3Bishyize hamwe basanga Musa na Aroni, barababwira bati: “Mukabije kwishyira hejuru y'abandi Bisiraheli! Twese turi abaziranenge kandi Uhoraho ari kumwe natwe twese.”

4Musa yumvise ayo magambo, yikubita hasi,

5hanyuma abwira Kōra n'abo bafatanyije ati: “Ejo mu gitondo Uhoraho azatumenyesha abo yahisemo kwiyegereza, n'abaziranenge abo ari bo.

6Wowe Kōra n'abo mufatanyije mutegure ibyotezo.

7-8Ejo muzashyiremo amakara yaka kugira ngo mwosereze umubavu imbere y'Ihema ry'Uhoraho. Ubwo rero Uhoraho azatwereka abaziranenge abo ari bo.”

Musa abwira Kōra n'Abalevi bamushyigikiye ati: “Mwa Balevi mwe, nimwumve. Ni mwe mukabije kwishyira hejuru!

9Dore Uhoraho Imana y'Abisiraheli yarabarobanuye arabiyegereza, kugira ngo mukore imirimo yerekeye Ihema rye, kandi muhagararire Abisiraheli munabakorere. Mbese ibyo ntibibahagije?

10Uhoraho yabahaye icyo cyubahiro cyose, none murarikiye no kuba abatambyi!

11Iyo mwitotombeye Aroni, muba mwigometse ku Uhoraho!”

12Musa atumiza Datani na Abiramu bene Eliyabu, ariko banga kwitaba bati:

13“Ibyo wadukoreye birahagije! Wadukuye mu gihugu cya Misiri gitemba amata n'ubuki kugira ngo dushirire mu butayu, none urashaka no kudutegekesha igitugu!

14Ntabwo watujyanye muri cya gihugu gitemba amata n'ubuki, nta n'isambu n'imwe waduhaye ho umunani. Ese wibwira ko tutabibona? Ntabwo tukwitaba.”

15Musa ararakara cyane maze abwira Uhoraho ati: “Ntuzemere imibavu bazakosereza. Nta kintu nigeze mbaka habe n'indogobe, kandi nta n'umwe muri bo nahemukiye.”

16Nuko Musa akomeza kubwira Kōra ati: “Wowe n'abo mufatanyije, ejo muzaze ku Ihema ry'Uhoraho. Aroni na we azabe ahari.

17Wowe na Aroni muzazane ibyotezo byo kosereza Uhoraho umubavu, na ba bandi magana abiri na mirongo itanu bazane ibyabo.”

18Bukeye buri muntu afata icyotezo ashyiramo amakara yaka n'umubavu, bahagarara imbere y'Ihema ry'ibonaniro hamwe na Musa na Aroni.

19Kōra yari yakoranyije Abisiraheli bose, maze babona ikuzo ry'Uhoraho.

20Uhoraho abwira Musa na Aroni ati:

21“Nimwigireyo ndimbure iri koraniro nonaha!”

22Musa na Aroni bikubita hasi maze barasenga bati: “Mana, ni wowe ubeshaho abo waremye! Mbese wabarimbura bose kandi bose bataracumuye?”

23Uhoraho abwira Musa ati:

24“Tegeka Abisiraheli bave hafi y'amahema ya Kōra na Datani na Abiramu.”

25Musa arahaguruka ajya ku mahema ya Datani na Abiramu, abakuru b'Abisiraheli baramukurikira.

26Abwira Abisiraheli ati: “Nimuve hafi y'amahema y'aba bagome. Ntimugire ikintu cyabo mukoraho, kugira ngo namwe mudapfa muzize ibyaha byabo.”

27Nuko bava hafi y'amahema ya Kōra na Datani na Abiramu. Datani na Abiramu basohoka mu mahema yabo, bahagarara imbere yayo hamwe n'abagore babo n'abana babo.

28Musa abwira abari aho ati: “Si jye wiyemeje gukora ibyo nkora, ahubwo ni Uhoraho wabinshinze. Dore ikigiye kubibemeza:

29bariya bantu nibapfa urupfu rusanzwe, ntabwo ari Uhoraho uba yarantumye.

30Ariko Uhoraho nakora igitangaza, ubutaka bukasama bukabamira, bo n'ibyabo byose bakajya ikuzimu bakiri bazima, mumenye ko batutse Uhoraho.”

31Musa akimara kuvuga atyo, ubutaka busadukira munsi ya Datani na Abiramu,

32maze bubamirana n'ababo, kimwe n'abo kwa Kōra n'ibyabo byose.

33Nuko barigita ikuzimu bakiri bazima bajyana n'ibyabo byose, ubutaka bubarengaho barimbukira mu ruhame.

34Abisiraheli bose bāri aho, bumvise bataka barahunga bavuga bati: “Duhunge, natwe ubutaka butatumira!”

35Naho ba bagabo magana abiri na mirongo itanu bosaga imibavu, Uhoraho yohereje umuriro urabakongora.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help