1Koko uwabaye ruvumwa arangwa n'isoni n'umugayo,
uko ni ko bizagendekera umunyabyaha urangwa n'uburyarya.
2Ntukemere gutwarwa n'ibyifuzo byawe,
ntukabyemere kugira ngo imbaraga zawe zitayoyoka.
3Ntukabyemere utazasigara umeze nk'igiti cyumye,
utazamera nk'igiti kitagira amababi n'imbuto.
4Ibitekerezo bibi bituma umuntu arimbuka,
bituma abanzi be bamukina ku mubyimba.
Ubucuti nyakuri(Sir 12.8-18; 37.1-6; Imig 17.17)5Imvugo nziza igwiza incuti,
ijambo rinyuze umutima ryongera urugwiro.
6Nubwo ugirana umubano n'abantu benshi,
nyamara ujye wizera inama z'umwe ku gihumbi.
7Mbere yo gucudika n'umuntu ujye ubanza umugerageze,
ntukihutire kumugirira icyizere.
8Koko rero hari ukubera incuti mu byishimo,
nyamara amakuba yaza akakwigarika.
9Hari ubwo incuti iguhindukira umwanzi,
hari ubwo ituma urakara bikagukoza isoni.
10Hari n'ukubera incuti kuko musangira ibyawe,
nyamara amakuba yaza akakwitarura.
11Iyo ufite amahoro aba umwe nawe,
aha abagaragu bawe amategeko.
12Iyo ugize ibyago araguhinduka,
ntiwongera kumuca iryera.
13Ujye ugendera kure abanzi bawe,
ujye witondera abo wita incuti zawe.
14Incuti idahemuka ni ubuhungiro buhamye,
uyibonye aba aronse umukiro.
15Incuti idahemuka nta cyo wayinganya,
akamaro kayo ntikagereranywa.
16Incuti idahemuka ni nk'umuti ukiza,
abubaha Uhoraho ni bo bazayibona.
17Uwubaha Uhoraho amenya guhitamo incuti nyakuri,
koko imyifatire yawe ni yo izaranga incuti yawe.
Kumenya ubuhanga18Mwana wanjye, ujye ukunda kwigishwa kuva mu buto bwawe,
bityo uzasazana ubuhanga.
19Ujye wita ku buhanga,
ujye ubwitaho nk'umuhinzi cyangwa umubibyi,
ujye utegereza wihanganye umusaruro wabwo.
Uzaruha ubushakashaka,
nyamara mu gihe gito uzishimira umusaruro wabwo.
20Ubuhanga bukomerera injiji,
umupfapfa ntabwitaho.
21Bumuremerera nk'ibuye rinini,
ntatindiganya kubwiyaka.
22Koko ubuhanga buberanye n'izina ryabwo,
ntibubonwa n'abantu benshi.
23Ujye unyumva mwana wanjye,
ujye ukurikiza inama nkugira ntukaziteshukeho.
24Ujye ushyira iminyururu y'ubuhanga ku birenge byawe,
ujye wambara urunigi rwabwo mu ijosi.
25Ujye uheka umutwaro wabwo ku ntugu,
ntukinubire uburemere bwawo.
26Uzabwiyegurire n'umutima wawe wose,
uzabukurikirane n'imbaraga zawe zose.
27Ujye ubushakashaka buzakwiyereka,
nubushyikira ntuzaburekure.
28Amaherezo buzakubera uburuhukiro,
umubabaro wawe uzahinduka ibyishimo.
29Iminyururu yabwo izakurinda,
urunigi rwabwo ruzakubera umwambaro w'icyubahiro.
30Umutwaro wabwo ni nk'umutako w'izahabu,
iminyururu yabwo ni nk'imishumi y'umuhemba.
31Ubuhanga buzakubera nk'umwambaro w'icyubahiro,
buzakubera nk'ikamba ry'umunezero.
32Mwana wanjye, nushaka kwiga uzigishwa,
nushishikarira kwiga uzaba umunyabwenge.
33Nushishikarira kumva uzamenya,
nutega amatwi uzaba umuhanga.
34Ujye wisunga abantu b'inararibonye,
ujye wita ku buhanga bwabo.
35Ujye utega amatwi ijambo ry'Imana,
imigani y'ubwenge ntikagucike.
36Nubona umuntu w'umunyabwenge ujye uhita umugana,
ujye umugenderera buri gihe.
37Ujye uzirikana Amategeko y'Uhoraho,
ujye wita ku mabwiriza ye ubudahwema,
azagukomeza kandi aguhe ubuhanga wifuza.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.