1 Petero 5 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Kuragira intama z'Imana

1Abakuru b'itorero rya Kristo bo muri mwe ndabihanangiriza. Nanjye ndi umukuru hamwe namwe, ndi n'umwe mu bagabo bo guhamya ukuntu Kristo yababajwe agapfa, kandi nagenewe kuzahabwa uruhare ku ikuzo rya Kristo rigiye guhishurwa.

2Noneho nimukenure umukumbi w'Imana yabaragije mubikore mutinuba, ahubwo mubikunze nk'uko Imana ishaka, mubikore mutabitewe no kwishakira inyungu ahubwo mubyitangiye.

3Ntimugatwaze igitugu abo mwaragijwe, ahubwo mubere ubushyo urugero rwiza.

4Bityo ubwo Umushumba mukuru azaba ahingutse, muzahembwa ikuzo ari ryo kamba ritangirika ry'abatsinze.

5Namwe basore, mujye mwumvira ababaruta ubukuru. Ndetse mwese mukenyere kwicisha bugufi, buri wese amere nk'uhereza mugenzi we. Ibyanditswe biravuga ngo: “Imana irwanya abirasi, abiyoroshya ikabahera ubuntu.”

6Nuko rero mwicishe bugufi imbere y'Imana igira amaboko, kugira ngo izabakuze igihe kigeze.

7Ibibahagarika imitima byose mubiyegurire kuko ibitaho.

8Mwirinde gutegekwa n'inda kandi mube maso, kuko umwanzi wanyu Satani akora hirya no hino nk'intare itontoma ishaka uwo iconshomera.

9Mumurwanye kigabo mwitwaje kwizera Kristo, muzirikana ko ku isi yose hari abavandimwe banyu muhuje imibabaro.

10Ariko nimumara kubabazwa igihe gito, Imana ubwayo igira ubuntu byuzuye izababoneza, ibakomeze ibahe imbaraga no kutajegajega. Erega ni yo yabahamagaye ngo muhabwe ku ikuzo ryayo rihoraho riri muri Kristo!

11Iragahorana ingoma iteka ryose. Amina.

Umwanzuro

12Mbandikiye aya magambo make mfashijwe na Silasi, uko mbibona ni umuvandimwe w'indahemuka. Nashatse kubatera akanyabugabo, nkanabemeza ko ibyo mbandikiye ari byo buntu nyakuri Imana yabagiriye kugira ngo mubwishingikirizeho.

13Abari i Babiloni batoranyijwe n'Imana kimwe namwe barabatashya, ndetse na Mariko umwana wanjye arabatashya.

14Nimuramukanye muhoberana mu ndamutso y'urukundo.

Abari muri Kristo mwese nimugire amahoro.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help