Ezekiyeli 33 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Ezekiyeli agirwa umurinzi w'Abisiraheli(Ezek 3.16-21)

1Uhoraho arambwira ati:

2“Yewe muntu, burira Abisiraheli ububwire uti: ‘Iyo nteje intambara mu gihugu, abantu batoranya umwe muri bo kugira ngo abe umurinzi.

3Uwo muntu iyo abonye igitero kije avuza ihembe akaburira abaturage.

4Hagize umuntu wumva iryo hembe ntaryiteho abanzi bakaza bakamwica, ni we waba yizize.

5Azapfa azize ikosa rye, kuko atitaye ku muburo yumvise. Iyo ajya kuwitaho aba yarikijije.

6Icyakora uwo murinzi nabona igitero kije ntavuze ihembe ngo aburire abaturage, maze abanzi bakaza bakica umwe muri bo azize ikosa ry'uwo murinzi, icyo gihe urupfu rw'uwo muntu ni we ruzabarwaho.’

7“Yewe muntu, nakugize umurinzi w'Abisiraheli. Ujye utega amatwi ibyo nkubwira, maze ubaburire mu mwanya wanjye.

8Nimbwira umugome nti: ‘Wa mugome we, uzapfa nta kabuza’, maze ntumuburire ngo areke imigenzereze ye mibi, uwo mugome azapfa azize ibicumuro bye, nyamara ni wowe nzaryoza amaraso ye.

9Icyakora nuramuka uburiye uwo mugome ariko ntareke imigenzereze ye mibi, azapfa azize ibicumuro bye, nyamara wowe uzaba wikijije.”

Umugome nagarukira Imana azabaho

10Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, bwira Abisiraheli ko bakunda kuvuga bati: ‘Turemerewe n'ibyaha byacu n'amakosa yacu, biduciye intege. Mbese tuzabaho dute?’

11Babwire ko Nyagasani Uhoraho avuze ati: ‘Ndahiye ubugingo bwanjye ko ntanezezwa n'urupfu rw'umugome, ahubwo nezezwa n'uko areka imigenzereze ye mibi maze akabaho. Mwa Bisiraheli mwe, nimuhinduke, muhinduke mureke imigenzereze yanyu mibi. Kuki mushaka kurimbuka?’

12“Yewe muntu, bwira Abisiraheli uti: ‘Umuntu w'intungane nacumura, ibyiza yakoze mbere ntibizamubuza kurimbuka. Nyamara umugome nareka imigenzereze ye mibi ntazarimbuka.’

13Nimbwira intungane nti: ‘Uzabaho nta kabuza, nyamara akizera ubutungane bwe agacumura, nta gikorwa na kimwe cy'ubutungane bwe kizibukwa, azapfa kubera ibicumuro bye.’

14Nimbwira kandi umugome nti: ‘Uzapfa nta kabuza, maze akareka gucumura ahubwo agaharanira ukuri n'ubutungane,

15nasubiza kandi ibyo yahawe ho ingwate n'ibyo yibye, agakurikiza amategeko atanga ubugingo, ntazarimbuka ahubwo azabaho nta kabuza.

16Nta na kimwe mu bicumuro bye kizibukwa, azabaho kuko yaharaniye ukuri n'ubutungane.’

17“Abisiraheli baravuga bati: ‘Imigenzereze y'Uhoraho ntitunganye’, nyamara iyabo ni yo idatunganye.

18Niba intungane iretse gukora ibitunganye igakora ibibi, izarimbuka kubera ibibi yakoze.

19Niba umugome aretse gukora ibibi agaharanira ukuri n'ubutungane, bizatuma abaho.

20Mwa Bisiraheli mwe, muravuga muti: ‘Imigenzereze y'Uhoraho ntitunganye’, nyamara nzacira urubanza buri wese muri mwe nkurikije imigenzereze ye.”

Igihugu cya Isiraheli kizaba umusaka

21Ku itariki ya gatanu y'ukwezi kwa cumi mu mwaka wa cumi n'ibiri tujyanywe ho iminyago, umuntu wacitse ku icumu ubwo Yeruzalemu yafatwaga yaraje arambwira ati: “Umurwa warafashwe.”

22Ku mugoroba wabanjirije ukuza k'uwo muntu nari niyumvisemo imbaraga z'Uhoraho, mu gitondo cyakurikiyeho Uhoraho yambumbuye umunwa sinongera kuba ikiragi ntangira kuvuga.

Ibyaha bya rubanda

23Nuko Uhoraho arambwira ati:

24“Yewe muntu, abantu basigaye mu matongo y'imijyi y'igihugu cya Isiraheli baravuga bati: ‘Aburahamu yari umwe rukumbi, nyamara yahawe iki gihugu. Twe rero turi benshi, ni twe gihawe ho gakondo.’

25None rero babwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Murya inyama zirimo amaraso, muramya ibigirwamana kandi mukica abantu. Ni kuki mutinyuka kuvuga ko iki gihugu ari gakondo yanyu?

26Mwishingikiriza ku nkota zanyu, ibikorwa byanyu bitera ishozi kandi buri muntu arasambana. Mushobora mute kuvuga ko iki gihugu ari gakondo yanyu?’

27Babwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Ndahiye ubugingo bwanjye, abasigaye mu matongo y'imijyi bazicwa, abari mu gasozi bazaribwa n'inyamaswa z'inkazi, naho abihishe mu misozi no mu buvumo bazatsembwa n'icyorezo.

28Igihugu nzagihindura umusaka, ububasha biratanaga buyoyoke. Imisozi ya Isiraheli nzayihindura amatongo, nta muntu uzongera kuhanyura.

29Igihe nzaba maze guhindura igihugu umusaka, ngahana Abisiraheli kubera ibizira byose bakoze, bazamenya ko ndi Uhoraho.’ ”

Ingaruka z'ubutumwa bw'umuhanuzi

30Uhoraho aravuga ati: “Yewe muntu, dore Abisiraheli bahagaze iruhande rw'inkuta no mu miryango y'amazu, bavuga ibikwerekeyeho. Barabwirana bati: ‘Nimuze tujye kumva ubutumwa bw'Uhoraho.’

31Abantu banjye bazakoranira imbere yawe kugira ngo bumve ibyo uvuga, nyamara ntibazabikurikiza. Bavuga ko bankunda, nyamara imitima yabo irarikiye inyungu mbi.

32Koko rero kuri bo umeze nk'umuririmbyi uririmba indirimbo y'urukundo iherekejwe n'inanga nziza, bumva ibyo ubabwira byose ariko ntibabikurikiza.

33Nyamara ibyo ubabwira nibisohozwa, kandi koko bizasohozwa, ni bwo bazamenya ko muri bo hari umuhanuzi koko.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help