1Guhangayikishwa n'ubukungu bituma umuntu azongwa,
guhagarika umutima bibuza umuntu ibitotsi.
2Inkeke yo gushaka imibereho ibuza kugoheka,
ni nk'indwara y'igikatu ibuza gusinzira.
3Umukire aharanira kugwiza umutungo,
iyo aruhutse arinezeza.
4Umukene akora cyane ntagire icyo yunguka,
iyo aruhutse akomeza kuba umukene.
5Ukunda izahabu ntazitwa intungane,
ukurikirana inyungu izamuyobya.
6Abantu benshi bayobejwe no gukunda izahabu,
bityo bikururira akaga.
7Koko rero izahabu ni umutego ku bayikunda,
abapfapfa na bo bawugwamo.
8Hahirwa umukire w'indakemwa,
hahirwa ukungahara atirutse inyuma y'izahabu.
9Uwo muntu ni nde ngo tumushime?
Koko yakoze ibitangaza muri bene wabo.
10Ni nde wahuye n'icyo kigeragezo akagitsinda?
Uwo muntu akwiye kubyishimira.
Ni nde washoboraga gucumura ariko akabyirinda?
Ni nde washoboraga gukora ikibi ariko ntagikore?
11Umuntu nk'uwo azagira ishya n'ihirwe,
ikoraniro ryose rizarata ibyiza yakoze.
Kwifata uko bikwiye ku meza(Imig 23.1-3)12Igihe uri ku meza y'umunyacyubahiro, ntuzabure ubupfura ngo uvuge uti:
“Mbega ibyokurya byiza!”
13Ujye wibuka ko kurebana irari ari bibi,
mu byaremwe nta kirusha ijisho ububi,
ni yo mpamvu rikunda kurizwa n'ubusa.
14Ntugatanguranwe icyo mugenzi wawe ashaka gufata,
uzirinde kugonganira na we ku isahani.
15Ujye ugenzereza mugenzi wawe uko nawe wabyifuza,
bityo umwiteho mu byo ukora byose.
16Ujye urya gipfura ibyo baguhaye,
ujye wirinda gucuranwa bitagutera icyangiro.
17Ujye urangwa n'ikinyabupfura urangize kurya mbere y'abandi,
ntukabe umunyandanini kugira ngo utabera abandi imbogamizi.
18Niba uri ku meza hamwe n'abandi,
ujye wirinda kubatanga kwigaburira.
19Umuntu warezwe neza ntagomba ibyokurya byinshi,
iyo aryamye ntarara abuya.
20Umuntu urya mu rugero asinzira neza,
abyuka kare kandi akumva afite imbaraga.
Nyamara uwaguye ivutu abura ibitotsi,
agira iseseme kandi akaribwa mu nda.
Izo ni zo ngaruka z'umunyandanini.
21Niba wariye byinshi ukagwa ivutu,
ujye ujya hanze uruke uzagubwa neza.
22Mwanya wanye, umva ibyo nkubwira,
ujye ubyitaho mu gihe kizaza uzabinshimira.
Ujye ugira umwete mu byo ukora byose,
bityo nta ndwara izaguhangara.
23Umuntu ukunda kugaburira abandi ashimwa na bose,
ni koko akwiriye gushimwa.
24Nyamara iyo umuntu ari umunyabugugu umujyi wose uramwinubira,
ni koko akwiriye kugawa.
Ibyerekeye divayi(Zab 104.15; Imig 20.1; Mubw 10.19; Ezayi 5.22)25Ntukibwire ko divayi ntacyo yagutwara,
koko rero divayi yishe benshi.
26Uko umuriro ucogoza icyuma,
ni na ko divayi igaragaza ingeso z'umwirasi wasinze.
27Divayi ni ubuzima ku bantu,
ni ubuzima iyo bayinyoye mu rugero.
Wamererwa ute utanyoye divayi?
Koko rero yaremewe kunezeza abantu.
28Kunywa divayi ku rugero mu gihe gikwiye,
ibyo bitera umunezero n'ibyishimo mu mutima.
29Kunywa divayi irenze urugero bitera kumererwa nabi,
ihindura ibitekerezo umuntu akadandabirana.
30Ubusinzi bwongera uburakari bw'umupfapfa,
burabwongera agakora ishyano,
butuma agira intege nke, bukamukururira inguma.
31Niba mu birori mwanyoye cyane,
ujye wirinda gutonganya mugenzi wawe.
Ntukamusuzugure igihe ari mu munezero,
ntukamubwire amagambo amubabaza,
ujye wirinda kandi kumwishyuza.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.