Hozeya 11 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Abisiraheli ntibitabiriye urukundo rw'Uhoraho

1Uhoraho aravuga ati:

“Isiraheli akiri umwana naramukundaga,

uwo mwana wanjye naramuhamagaye ngo ave mu Misiri.

2Nyamara uko narushagaho kumuhamagara,

ni ko yarushagaho kumpunga.

Ibigirwamana Bāli yabitambiraga ibitambo,

yoserezaga imibavu amashusho yasengaga.

3Efurayimu ari we Isiraheli, ni jye wamwigishije kugenda.

Namufataga ukuboko agatambuka,

nyamara ntiyamenya ko ari jye umwitaho.

4Naramwiyegereje nkoresheje impuhwe n'urukundo,

namutuye umutwaro yari ahetse ndamugaburira.

5“Abisiraheli ntibazasubira mu gihugu cya Misiri,

ahubwo umwami wa Ashūru ni we uzabagenga,

koko banze kungarukira.

6Hazaba intambara mu mijyi yabo,

ibihindizo by'amarembo yayo bizavunagurika,

intambara izabatsemba kubera imigambi yabo mibi.

7Ubwoko bwanjye bwiyemeje kundeka!

Nubwo bantakambira, jyewe Usumbabyose,

nta n'umwe nzakiza.

8“Mwa Befurayimu mwe, mbese mbagenze nte?

Mwa Bisiraheli mwe, ese koko mbareke?

Mbese mbarimbure nk'uko narimbuye umujyi wa Adima?

Ese mbarimbure nk'uko narimbuye i Seboyimu?

Umutima wanjye ntiwankundira kubagirira bene ibyo,

impuhwe mbagirira ni nyinshi cyane.

9Sinzakurikiza uburakari bwanjye bukaze.

Mwa Befurayimu mwe, sinzagarurwa no kubarimbura,

erega ndi Imana sindi umuntu!

Jyewe Umuziranenge mba hagati muri mwe,

sinzabarakarira.

10Jyewe Uhoraho nzatontoma nk'intare,

nintontoma abajyanywe ho iminyago bazankurikira,

abana banjye bazakangarana bansange bavuye iburengerazuba.

11Bazakangarana bansange bavuye mu Misiri,

bazaza bihuta nk'uruhūri rw'inyoni,

bazava no mu gihugu cya Ashūru bihuta nk'inuma,

nzongera kubatuza mu mazu yabo.”

Uko ni ko Uhoraho avuga.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help