1 Amateka 17 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Isezerano Imana yasezeranyije Dawidi n'urubyaro rwe(2 Sam 7.1-17)

1Umwami Dawidi amaze gutura mu ngoro ye, abwira umuhanuzi Natani ati: “Dore ntuye mu ngoro yubakishije amasederi, naho Isanduku y'Isezerano ry'Uhoraho iba mu ihema.”

2Natani aramusubiza ati: “Genda ukore uko ubitekereza kuko Imana iri kumwe nawe.”

3Nyamara iryo joro Uhoraho abwira Natani ati:

4“Genda umbwirire umugaragu wanjye Dawidi uti: ‘Ntabwo ari wowe uzanyubakira inzu nzabamo.

5Kuva igihe navaniye Abisiraheli mu Misiri kugeza n'ubu sinigeze mba mu nzu, ahubwo aho bimukiraga hose niberaga mu mahema.

6None se muri icyo gihe cyose, hari n'umwe mu bayobozi nashyizeho kuyobora ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli nigeze mbaza impamvu mutanyubakira inzu y'amasederi?’

7“None rero ubwire umugaragu wanjye Dawidi uti: ‘Ni jye Uhoraho Nyiringabo wakwikuriye mu rwuri aho wari uragiye intama, nkugira umuyobozi w'ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli.

8Aho wajyaga hose sinigeze ngutererana nagutsindiye abanzi bose, kandi nzakugira umwe mu birangirire byo ku isi.

9Igihugu cy'ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli nzacyāgura nkibatuzemo mu mahoro. Abagome ntibazongera kubakandamiza nka kera,

10igihe nari narashyizeho abacamanza bo kuyobora ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli. Nzatsinda abanzi bawe bose. Jyewe Uhoraho ngusezeranyije ko abagukomokaho bazahora basimburana ku ngoma.

11Numara gupfa ugashyingurwa hamwe na ba sokuruza, nzatoranya umwe mu bahungu bawe agusimbure ku ngoma kandi nzakomeza ubwami bwe.

12Uwo ni we uzanyubakira inzu, nanjye nzakomeza ingoma ye iteka.

13Nzamubera Se na we ambere umwana, sinzigera mukuraho icyizere nk'uko nacyambuye umwami wakubanjirije.

14Nzamuha kuyobora ubwoko bwanjye n'ubwami bwanjye iteka ryose, kandi ubwami bwe buzahoraho iteka.’ ”

15Natani abwira Dawidi ayo magambo yose nk'uko yayahishuriwe.

Isengesho rya Dawidi(2 Sam 7.18-29)

16Nuko Umwami Dawidi arinjira apfukama imbere y'Uhoraho, arasenga ati: “Uhoraho Mana, ari jye ari n'umuryango wanjye, kugeza ubu ntitwari dukwiriye ibi byiza byose utugirira.

17Nyamara wowe Mana, wabonye ko ibyo bidahagije umenyesha uko ab'umuryango wanjye bazamera no mu bihe bizaza. Ibyo ubinkoreye nk'aho ndi umuntu ukomeye cyane, Uhoraho Mana.

18Nkubwire iki se kandi kiruta icyubahiro umpaye, kandi unzi neza jyewe umugaragu wawe?

19Uhoraho, ukurikije ubushake bwawe wakoreye ibikomeye umugaragu wawe, kugira ngo ugaragaze ububasha bwawe.

20Uhoraho, nta we muhwanye. Nk'uko twabyiyumviye, koko nta yindi mana ibaho itari wowe.

21Mbese ku isi hari undi muryango uhwanye n'ubwoko bwawe bw'Abisiraheli? Ni ubwoko Imana yicunguriye ibugira ubwayo, yimenyekanisha ikora ibintu bikomeye kandi bitangaje, imenesha amahanga imbere y'ubwoko bwayo yivaniye mu Misiri.

22Uhoraho, Abisiraheli wabagize ubwoko bwawe iteka ryose, nawe uba Imana yabo.

23None rero Uhoraho, usohoze ibyo umvuzeho, n'abazankomokaho uzabakomereze iryo Sezerano iteka ryose.

24Izina ryawe rizakuzwa iteka ryose bavuge bati: ‘Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli, ni we Mana igoboka Abisiraheli.’ Byongeye kandi, uhe umuryango wanjye gukomera imbere yawe.

25Koko ni wowe Mana yanjye, wampishuriye ko uzaha abazankomokaho gusimburana ku ngoma. Ni cyo gitumye mpangāra kugusenga.

26Uhoraho, ni wowe Mana kandi nanjye umugaragu wawe unsezeraniye ibyiza.

27Nuko rero Uhoraho, uhe umugisha ab'umuryango wanjye kugira ngo baguhore imbere iteka ryose. Koko Uhoraho wabahaye umugisha, bityo bazawuhorana iteka ryose.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help