Ibarura 24 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

1Balāmu abonye ko Uhoraho ashaka guha Abisiraheli umugisha, ntiyajya guhanūza nka mbere, ahubwo arahindukira areba mu butayu,

2abona Abisiraheli bashinze amahema bakurikije imiryango yabo. Mwuka w'Imana amuzaho,

3maze Balāmu arahanura ati:

“Nimwumve ubutumwa bwa Balāmu mwene Bewori,

nimwumve ubutumwa bw'umuntu ubonekerwa.

4Ni ubutumwa bw'umuntu wumva amagambo y'Imana,

ni umuntu wabonekewe na Nyirububasha,

ni umuntu utwarwa mu iyerekwa akareba.

5“Mbega ngo amahema y'abakomoka kuri Yakobo araba meza!

Mbega ukuntu amahema y'Abisiraheli ashinze neza!

6Bazamera nk'imigezi itemba mu bikombe,

bazamera nk'imirima yegereye uruzi,

bazamera nk'ibiti by'imisagavu byatewe n'Uhoraho,

bazamera nk'amasederi yameze iruhande rw'amazi.

7Amariba yabo ntazakama,

imbuto batera ntizizabura amazi yo kuzivomēra.

Umwami wabo azarusha Agagi gukomera,

ubwami bwabo buzashyirwa hejuru.

8Imana yabakuye mu Misiri,

izabaha imbaraga nk'iz'imbogo.

Amahanga abarwanya bazayamira bunguri,

bazamenagura amagufwa yayo,

bazayarasa imyambi bayahamye.

9Bazaryama nk'intare y'ingabo ihāze,

uzabashotōra azabona ishyano!

Uzabasabira umugisha na we azawuhabwe,

uzabavuma na we azavumwe!”

10Balaki arakarira Balāmu cyane akubita agatoki ku kandi, aramubwira ati: “Nagutumiriye kuvuma abanzi banjye, none ubahesheje umugisha incuro eshatu!

11Hoshi subira iwanyu! Nari nakubwiye ko nzaguhemba bishimishije, none Uhoraho arabikuvukije.”

12Balāmu aramusubiza ati: “Nabwiye abo wantumyeho ko

13naho wampa ifeza n'izahabu byuzuye ingoro yawe, ntaca ku itegeko ry'Uhoraho. Ku bwanjye sinshobora gutanga umugisha cyangwa kuvuma, ngomba kuvuga gusa icyo Uhoraho ambwiye.

Balāmu ahanura iby'umwami wa Isiraheli

14Ariko ntarasubira iwacu, reka nkumenyeshe uko Abisiraheli bazagenza ubwoko bwawe mu bihe bizaza.”

15Nuko Balāmu arahanura ati:

“Nimwumve ubutumwa bwa Balāmu mwene Bewori,

nimwumve ubutumwa bw'umuntu ubonekerwa.

16Ni ubutumwa bw'umuntu wumva amagambo y'Imana,

ni umuntu usobanukiwe n'ubwenge bw'Isumbabyose,

ni umuntu wabonekewe na Nyirububasha,

ni umuntu utwarwa mu iyerekwa akareba.

17“Ndareba umuntu wo mu gihe kizaza,

ndamwitegereza ariko aracyari kure.

Azakomoka kuri Yakobo,

arabagirana nk'inyenyeri,

ni umwami uzakomoka kuri Isiraheli.

Azamena imitwe y'Abamowabu,

azarimbura Abasheti bose.

18Azigarurira igihugu cy'abanzi be b'Abedomu,

azigarurira imisozi yabo y'i Seyiri,

Abisiraheli bazakomera.

19Uzakomoka kuri Yakobo azategeka ibyo bihugu,

azarimbura abacitse ku icumu bo mu mijyi yabyo.”

Balāmu ahanura ko abanzi b'Abisiraheli bazarimbuka

20Balāmu yeretswe iby'Abamaleki, arahanura ati:

“Abamaleki barusha andi mahanga gukomera,

ariko amaherezo bazarimbuka.”

21Yeretswe n'iby'Abakeni, arahanura ati:

“Aho mutuye harakomeye,

hameze nk'icyari kiri ahirengeye ku rutare.

22Ariko Abakeni bazakongorwa n'umuriro,

Abanyashūru bazabajyana ho iminyago.”

23Arongera arahanura ati:

“Mbega ishyano!

Imana nikora ibyo, ni nde uzashobora kurokoka?

24Abanyashipure bazambuka inyanja,

bazatsinda Abanyashūru n'abakomoka kuri Eberi,

nyamara Abanyashipure na bo bazarimbuka.”

25Hanyuma Balāmu yisubirira iwabo, Balaki na we asubira iwe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help