Yudita 10 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Yudita ajya mu nkambi ya Holoferinesi

1Yudita amaze gutakambira Imana y'Abisiraheli,

2arahaguruka ahamagara wa muja we, amanuka mu cyumba yakundaga kujyamo ku isabato no ku minsi mikuru.

3Nuko yiyambura imyambaro y'akababaro n'iy'ubupfakazi, ariyuhagira yisiga amavuta meza ahumura, asokoza umusatsi we maze awufatisha agatambaro. Yambara imyambaro myiza cyane yakundaga kwambara mu minsi y'umunezero, igihe umugabo we Manase yari akiriho.

4Yambara inkweto n'inigi n'ibikomo, n'impeta n'amaherena n'ibindi bintu by'umurimbo byiza, ararimba cyane kugira ngo aze kubengukwa n'abari bumubone.

5Yudita aha umuja we uruhago rw'uruhu rwuzuye divayi, amuha n'urwabya rw'amavuta. Yuzuza agafuka ifu y'ingano za bushoki, n'utugati tw'imbuto zumye n'indi migati itetswe hakurikijwe umuco w'Abayahudi. Abipfunyika neza yitonze maze abiha umuja we.

6Nuko bombi barasohoka bajya ku irembo rya Betuliya, bahasanga Uziya hamwe n'abatware b'umujyi ari bo Kabirisi na Karimisi.

7Abo bagabo babonye mu maso ha Yudita habengerana n'imyambaro myiza yambaye, kandi yahinduye imyenda, batangarira uburanga bwe maze baramubwira bati:

8“Imana ya ba sogokuruza iguhe umugisha kandi itume ubasha gusohoza neza imigambi yawe, kugira ngo uheshe ikuzo Yeruzalemu n'Abisiraheli.”

9Yudita amaze gusenga Imana abwira abo bagabo ati: “Nimubwire abantu bankingurire irembo ry'umujyi, maze njye gusohoza ibyo twavuganye.” Nuko bategeka abasore kumukingurira.

10Barakingura Yudita asohokana n'umuja we. Abantu bamukurikiza amaso, amanuka umusozi agera mu kibaya kugeza ubwo batakimubona.

11Igihe Yudita n'umuja we bariho bagenda mu kibaya, bahura n'agatsiko k'abarinzi b'Abanyashūru

12bafata Yudita baramubaza bati: “Uri uwo mu kihe gihugu? Uturutse he kandi uragana he?”

Yudita arabasubiza ati: “Ndi Umuheburayikazi kandi ndahunze, kuko Imana igiye kubabagabiza ngo mubarimbure.

13None nzanywe no kureba Holoferinesi umugaba mukuru w'ingabo zanyu, kugira ngo mubwire amakuru y'imvaho. Nzamwereka inzira azanyura kugira ngo yigarurire imisozi miremire yose, nta n'umwe mu ngabo ze ugize icyo aba.”

14Uko bamwumvaga avuga ni ko bamwitegerezaga, bagatangarira uburanga bwe.

Nuko baramubwira bati:

15“Kuba uje kubonana n'umugaba wacu bitumye ukiza ubuzima bwawe. Ngaba bamwe mu bacu bakujyane ku ihema rye bamukwereke.

16Nugera imbere ye ntugire ubwoba, umusubirire mu byo watubwiye arakugirira neza.”

17Nuko batoranya abagabo ijana baherekeza Yudita n'umuja we, babageza ku ihema rya Holoferinesi.

18Bumvise ko Yudita aje, umuvurungano ukwira hose mu nkambi. Igihe yari agihagaze imbere y'ihema rya Holoferinesi ategereje ko bamwinjiza, ingabo nyinshi z'Abanyashūru ziramukikiza.

19Bashimishijwe n'uburanga bwe, bituma bibaza uko Abisiraheli bameze. Barabwirana bati: “Mbese ni nde wasuzugura ubwoko bufite abagore basa batya? Byaba byiza gutsemba abagabo bose, kuko bitabaye bityo aba Bayahudi bazigarurira isi yose.”

20Nuko abarinzi ba Holoferinesi n'abagaba b'ingabo ze, barasohoka bajyana Yudita mu ihema.

21Holoferinesi yari aryamye ku gitanda gitwikirije inzitiramibu nziza y'amabara y'umuhemba uvanze n'izahabu, itakishijwe amasaro abengerana n'andi mabuye menshi y'agaciro.

22Babwira Holoferinesi ko Yudita yaje maze arabyuka ahagarara ku muryango w'ihema, amurikiwe n'abafite amatara yacuzwe mu ifeza.

23Yudita ageze imbere ya Holoferinesi n'abagaba b'ingabo ze, batangazwa n'uburanga bwe. Yudita arunama cyane akoza uruhanga ku butaka imbere ya Holoferinesi, ariko abagaragu ba Holoferinesi baramuhagurutsa.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help