Esiteri mu Kigereki 5 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Esiteri atumira umwami na Hamani

17[3] Umwami abaza Esiteri ati: “Urifuza iki? Urasaba iki? Icyo usaba cyose uragihabwa, nubwo cyaba kimwe cya kabiri cy'ubwami bwanjye.”

18[4] Esiteri aramusubiza ati: “Nyagasani, ku bwanjye uyu ni umunsi mukuru, niba bikunogeye uzane na Hamani mu birori naguteguriye.”

19[5] Nuko umwami aravuga ati: “Nimuhamagaze Hamani tujyane mu birori twatumiwemo na Esiteri.” Umwami na Hamani bajyana muri ibyo birori.

20[6] Bakiri mu birori umwami abaza Esiteri ati: “Mwamikazi Esiteri, urifuza iki? Icyo usaba cyose uragihabwa.”

21[7] Esiteri aramusubiza ati: “Icyo nifuza kugusaba ni iki:

22[8] nyagasani niba ngutonnyeho, unyemerere ejo uzagarukane na Hamani mu bindi birori nzabategurira, nk'ibyo nabateguriye uyu munsi.”

Hamani yiyemeza kumanika Moridekayi ku giti

23[9] Hamani asohoka mu ngoro y'umwami anezerewe cyane, ageze mu rugo abona wa Muyahudi Moridekayi, ararakara cyane.

24[10] Hamani ageze iwe atumiza incuti ze, ahamagara n'umugore we Zereshi.

25[11] Nuko Hamani abaratira ubukungu bwe, n'uburyo umwami yamuzamuye akamugira minisitiri w'intebe.

26[12] Hamani akomeza agira ati: “Ndetse ni jye jyenyine umwamikazi yatumiye mu birori hamwe n'umwami, kandi yongeye kudutumira n'ejo.

27[13] Ariko ibyo byose ntibinejeje, igihe nkibona Umuyahudi Moridekayi ibwami.”

28[14] Nuko incuti ze n'umugore we Zereshi baramubwira bati: “Bashinge igiti cya metero makumyabiri n'eshanu, maze ejo mu gitondo uzasabe umwami ko bakimanikaho Moridekayi. Naho wowe igire mu birori hamwe n'umwami winezeze.” Iyo nama inyura Hamani, maze ashinga igiti.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help