1Elihu arakomeza ati:
2“Mwa banyabwenge mwe, nimwumve ibyo mbabwira,
mwa bahanga mwe, nimubyiteho.
3Koko ugutwi gusesengura amagambo,
kuyasesengura nk'uko akanwa karobanura ibyokurya.
4Nimureke dushishoze tumenye igikwiye,
turebere hamwe ikitubereye cyiza.
5Yobu yivugiye ati: ‘Ndi intungane,
nyamara Imana yanga kundenganura.
6Nubwo ncisha mu kuri simbura kwitwa umubeshyi,
nubwo ntacumuye yankomerekeje uruguma rwica.’
7Hari ubwo mwigeze mubona umuntu umeze nka Yobu?
Ahinyura Imana nk'ugotomera amazi,
8agirana ubucuti n'inkozi z'ibibi,
agirana umugenderano n'abagome.
9Koko yaravuze ati:
‘Kumvira Imana ntacyo bimaze.’
10Bantu mushyira mu gaciro, nimunyumve,
ntibibaho, Imana ntiyakora iby'ubugome,
ntibibaho, Nyirububasha ntiyagira nabi.
11Imana yitura umuntu ibihwanye n'ibyo yakoze,
yitura buri wese ibihwanye n'imigenzereze ye.
12Ni ukuri Imana ntiyakora iby'ubugome,
koko Nyirububasha ntiyaca urwa kibera.
13Mbese haba hari undi wamushinze kugenga iyi si?
Ese haba hari undi wamushinze kugenga ibiyiriho byose?
14Iyaba Imana yisubiragaho,
yakwisubiza umwuka w'ubuzima itanga,
15bityo ibinyabuzima byose byarimbuka,
umuntu wese yasubira mu mukungugu.
16Yobu, niba uzi ubwenge wite kuri ibi:
tega amatwi wumve ibyo nkubwira.
17Mbese uwanga ubutabera yabasha gutegeka?
Mbese wahangara gushinja Imana nyir'ubutungane?
18Ni yo yonyine ishobora kubwira umwami iti: ‘Nta cyo umaze’,
ishobora kubwira ibikomangoma iti: ‘Muri abagome.’
19Ntitonesha abatware,
ntiyita ku bakire ngo ibarutishe abakene,
koko bose baremwe na yo.
20Mu gicuku abantu bapfa amanzaganya,
abantu bagira ubwoba bagapfa,
abanyambaraga bapfa ntawe ubakojeje urutoki.
21Imana ihoza ijisho ku migenzereze y'abantu,
koko aho banyuze hose iba ibareba.
22Nta curaburindi ryahisha umunyabyaha,
ntiryamuhisha ngo Imana itamubona.
23Nta gihe cyihariye Imana yashyiriyeho buri muntu,
nta gihe yashyizeho cyo kumucira urubanza.
24Ijanjagura ibihangange itabaririje,
imyanya yabo ikayishyiramo abandi.
25Koko izi neza ibyo bakora,
ibarimbura nijoro ikabajanjagura.
26Ibahanira mu ruhame kubera ubugome bwabo.
27Koko rero banze kuyoboka Imana,
birengagije amategeko yayo.
28Bakandamije abakene batakira Imana,
bityo yumva gutaka kwabo.
29Mbese itagize icyo ikora ni nde wayinenga?
Ishatse kwihisha ni nde wayibona?
Nyamara yita ku bantu no ku mahanga,
30ibikora ishaka ko hatagira umugome widegembya,
ibikora ishaka ko hatagira uyobya rubanda.
31Umuntu aramutse abwiye Imana ati:
‘Ndihannye sinzongera gukora icyaha,
32ibyo ntabasha gusobanukirwa ujye ubinyigisha,
niba hari ikibi nakoze sinzongera kugikora.’
33Mbese urabona Imana yabimuhanira?
Ubwo utemera ibyo ihitiremo, si jye uguhitiramo.
Ngaho rero mbwira icyo utekereza.
34Abantu bazi gushishoza bazambwira,
abanyabwenge banyumva bazavuga bati:
35‘Yobu aravuga ibyo atazi,
aravuga amagambo atarimo ubushishozi.’
36Icyampa ibigeragezo bya Yobu bikiyongera,
koko ibisubizo bye ni nk'iby'inkozi z'ibibi.
37Icyaha yakoze acyongeyeho kwigomeka,
atumye natwe dushidikanya,
dore akomeje no gutuka Imana.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.