Ivugururamategeko 24 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Amategeko yo gucyura uwasenzwe

1Birashoboka ko umuntu yarongora umugeni agasanga afite imibereho iteye isoni ku buryo atakimwishimiye, akamwandikira urwandiko rwemeza ko amusenze, akamwirukana.

2Hanyuma uwo mugore agacyurwa n'undi mugabo

3na we akamwanga, akamwandikira urwandiko rwo kumusenda akamwirukana, cyangwa uwo mugabo wamucyuye agapfa.

4Icyo gihe umugabo we wa mbere ntashobora kumucyura, kuko yihumanyishije ubusambanyi. Byaba ari ikizira ku Uhoraho. Ntimuzakorere icyaha nk'icyo mu gihugu Uhoraho Imana yanyu azabaha ho gakondo.

Ibyerekeye abamaze gushyingirwa

5Umugabo umaze igihe gito arongoye, ntakajye ku rugamba kandi ntagakoreshwe n'umurimo wose utuma ava iwe. Mujye mumureka amare umwaka iwe, anezeze umugore yarongoye.

Ingwate itemewe

6Ntihakagire umuntu ufata urusyo cyangwa ingasīre ho ingwate, kuko yaba yicishije nyirabyo inzara.

Ibyerekeye gushimuta abantu

7Nihagira umuntu ushimuta mugenzi we w'Umwisiraheli, akamugira inkoreragahato ye cyangwa akamugurisha, uwo mushimusi azicwe. Bityo muzakure ikibi muri mwe.

Ibyerekeye indwara z'uruhu zanduza

8Mujye mwitondera amategeko yose yerekeye indwara z'uruhu zanduza, mukurikize ibyo Abalevi b'abatambyi bazababwira byose nk'uko nabibashyikirije.

9Ntimukibagirwe uko Uhoraho Imana yanyu yagenje Miriyamu mu rugendo ubwo mwavaga mu Misiri.

Izindi ngwate

10Nuguriza cyangwa nutiza mugenzi wawe ikintu cyose, ntuzinjizwe mu nzu ye no gufata ingwate mu bye.

11Uzagume hanze, maze uwo uguriza abe ari we ukuzanira ingwate.

12Nufata umwambaro w'umukene ho ingwate ntuzawurarane,

13uzawumusubize nimugoroba kugira ngo abone icyo yiyorosa. Azagusabira umugisha kandi Uhoraho Imana yanyu azakwishimira.

Ibyerekeye guhemba abakozi

14Ntimuzakandamize umukozi w'umukene cyangwa w'imbabare, yaba Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga utuye mu gihugu cyanyu.

15Mujye mumuha igihembo cye buri munsi arangije akazi, mumuhembe izuba ritararenga kuko ari umukene akaba ari cyo kimutunze. Naho ubundi yaganyira Uhoraho ibyo mwamugiriye bikababera icyaha.

Kudahanirwa ibyaha by'abandi

16Ababyeyi ntibakicwe bazira ibyaha by'abana babo, n'abana ntibakicwe bazira ibyaha by'ababyeyi babo, ahubwo umuntu wakoze icyaha cyo kumwicisha ni we wenyine ukwiriye kwicwa.

Kuzirikana imbabare

17Ntimukarenganye impfubyi n'abanyamahanga batuye muri mwe, kandi ntimugafate umwambaro w'umupfakazi ho ingwate.

18Mujye mwibuka ko mwari inkoreragahato mu Misiri, maze Uhoraho Imana yanyu akabacungura akabavanayo. Ni cyo gitumye mbabuza kugenza mutyo.

19Nimusarura ntimuzasubire mu murima guhumba ibyasigaye, muzabirekere abanyamahanga n'impfubyi n'abapfakazi. Nimugenza mutyo, Uhoraho Imana yanyu azabaha umugisha mu byo mukora byose.

20Nimusarura imbuto z'iminzenze ntimuzasubire mu murima guhumba izasigaye, muzazirekere abanyamahanga n'impfubyi n'abapfakazi.

21Nimusarura imbuto z'imizabibu ntimuzasubire mu murima guhumba izasigaye, muzazirekere abanyamahanga n'impfubyi n'abapfakazi.

22Mujye mwibuka ko mwari inkoreragahato mu Misiri. Ni cyo gitumye mbategeka kugenza mutyo.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help