1Nuko numva Uhoraho avuga aranguruye ati: “Igihano cy'umujyi kiregereje. Yemwe abashinzwe guhana uyu mujyi, nimwigire hafi buri wese azane intwaro ye yo kurimbura!”
2Hanyuma mbona abantu batandatu baturutse mu muryango w'Ingoro werekera mu majyaruguru, buri wese afite intwaro ye yo kurimbura. Muri bo hari umuntu wambaye imyambaro yera, akenyeje umukandara uriho igikoresho cyo kwandikisha cyagenewe umwanditsi. Binjira mu Ngoro bahagarara hafi y'urutambiro rw'umuringa.
3Nuko ikuzo ry'Imana y'Abisiraheli ryari ku bakerubi rijya ku muryango w'Ingoro. Uhoraho ahamagara wa muntu wambaye imyambaro yera, akenyeje umukandara uriho igikoresho cyo kwandikisha.
4Aramubwira ati: “Zenguruka umujyi wa Yeruzalemu, ushyire ikimenyetso ku ruhanga rw'abantu bababajwe kandi barizwa n'ibizira byose biwukorerwamo.”
5Hanyuma numva Imana ibwira abandi bantu iti: “Nimumukurikire mugende mwica, ntimugire uwo mwitaho cyangwa ngo mumubabarire.
6Mutsembe abasaza n'abasore n'inkumi, n'abana n'abagore. Nyamara umuntu washyizweho ikimenyetso ntimumwice, kandi muhere ku bari mu Ngoro.”
Nuko bahera ku bakuru b'imiryango bari imbere y'Ingoro.
7Uhoraho arababwira ati: “Ngaho nimugende muhumanye Ingoro, urugo rwayo murwuzuze intumbi.”
Nuko baragenda bica abatuye umujyi.
8Igihe bariho bica nari jyenyine, nikubita hasi nubamye ndavuga nti: “Nyagasani Uhoraho, ese ugiye kurimbura itsinda ryose ry'Abisiraheli basigaye, usuke uburakari bwawe kuri Yeruzalemu?”
9Uhoraho aransubiza ati: “Ibicumuro by'Abisiraheli n'iby'Abayuda birenze urugero. Dore igihugu cyuzuye amaraso, na Yeruzalemu yuzuye ubugome. Abantu baravuga bati: ‘Uhoraho yatereranye iki gihugu ntatwitayeho.’
10Bityo nanjye sinzigera mbitaho cyangwa ngo mbababarire, ahubwo nzabaryoza ibihwanye n'imigenzereze yabo.”
11Nuko wa muntu wambaye imyambaro yera, akenyeje umukandara uriho igikoresho cyo kwandikisha agaruka avuga ati: “Uhoraho, nakoze uko wantegetse.”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.