Ukuvanwa mu Misri 35 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Itegeko ryerekeye isabato

1Musa akoranya Abisiraheli bose, arababwira ati: “Nimwumve ibyo Uhoraho yategetse ko mukurikiza.

2Mu cyumweru hari iminsi itandatu yo gukora, naho umunsi wa karindwi ni isabato yeguriwe Uhoraho, mugomba kuruhuka. Umuntu wese uzakora kuri uwo munsi azicwe.

3Ku isabato ntimugacane umuriro aho muri hose.”

Abisiraheli batanga umusanzu(Kuv 25.1-9; 39.32-43)

4Musa abwira Abisiraheli bose ati: “Nimwumve ibyo Uhoraho yabategetse.

5Nimuhe Uhoraho umusanzu. Abafite umutima mwiza bose bawumuzanire. Muzazane izahabu n'ifeza n'umuringa,

6muzazane imyenda y'isine n'iy'umuhemba n'iy'umutuku, n'iy'umweru n'iy'ubwoya bw'ihene,

7muzazane impu z'intama zizigishijwe ibara ry'umutuku n'izindi mpu z'agaciro, muzazane n'imbaho z'iminyinya.

8Muzazane amavuta acanwa mu matara, n'imibavu ikoreshwa mu mavuta yo gusīga n'imibavu yoswa.

9Muzazane amabuye ya onigisi n'andi mabuye y'agaciro, yo gutāka igishura cy'umutambyi n'agafuka ko mu gituza cye.

Ibikoresho byo mu ihema ry'ibonaniro

10“Abanyabukorikori bose muri mwe bazaze bakore imirimo Uhoraho yategetse.

11Ibyo bazakora ni ibi: Ihema n'ibyo kurisakara n'udukonzo twaryo, n'ibizingiti n'imbariro zo kubifatanya, n'inkingi zaryo n'ibirenge byazo.

12Isanduku n'imijishi yayo n'igipfundikizo cyayo, n'umwenda wo kuyikingira.

13Ameza n'imijishi yayo n'ibikoresho byayo, n'imigati iturwa Uhoraho.

14Igitereko cy'amatara n'ibikoresho byacyo, n'amatara n'amavuta yo gucana.

15Igicaniro n'imijishi yacyo n'amavuta yo gusīga n'imibavu yoswa, n'umwenda wo gukinga ku muryango w'Ihema.

16Urutambiro n'akazitiro k'akayunguruzo karwo k'umuringa, n'imijishi yarwo n'ibikoresho byarwo byose, n'igikarabiro n'igitereko cyacyo.

17Imyenda yo kubakisha urugo n'inkingi zarwo n'ibirenge byazo, n'umwenda wo gukinga ku irembo ry'urugo.

18Imambo z'Ihema n'iz'urugo n'imigozi.

19Imyambaro iboshywe y'abazakora mu Ihema harimo iyagenewe Aroni, n'iyo abahungu be bazajya bambara bakora umurimo w'ubutambyi.”

Abantu bazana amaturo yabo

20Musa amaze kuvuga atyo, Abisiraheli bose barataha.

21Abafite umutima mwiza bose kandi babishaka, bazanira Uhoraho umusanzu wo kubaka Ihema ry'ibonaniro, no gukora ibijyana na ryo no kudoda imyambaro y'abatambyi.

22Abagabo n'abagore babishaka bazana ibikwasi n'amaherena n'impeta n'imikufi, n'ibindi byose bikozwe mu izahabu, babitura Uhoraho.

23Abari bafite imyenda y'isine n'iy'umuhemba n'iy'umutuku, n'iy'umweru n'iy'ubwoya bw'ihene, n'impu z'intama zizigishijwe ibara ry'umutuku n'izindi mpu z'agaciro, barabizana.

24Abandi bazaniye Uhoraho umusanzu w'ifeza n'umuringa. Abari bafite imbaho z'iminyinya n'ibindi byakoreshwa muri uwo mushinga, na bo barabizana.

25Mu bagore bazobereye mu mwuga wo kuboha imyenda, bamwe bakaraga ubododo bw'isine n'ubw'umuhemba, n'ubw'umutuku n'ubw'umweru barabuzana,

26naho abandi bahitamo gukaraga ubwoya bw'ihene.

27Abatware na bo bazana amabuye ya onigisi n'andi mabuye y'agaciro, yo gutāka igishura cy'umutambyi n'agafuka ko mu gituza cye.

28Bazana n'imibavu n'amavuta yo gucana n'amavuta yo gusīga, n'imibavu yoswa.

29Abisiraheli bose bafite umutima mwiza kandi babishaka, ari abagabo ari n'abagore, baha Uhoraho umusanzu kugira ngo imirimo yategetse Musa ikorwe.

Besalēli na bagenzi be batangira akazi(Kuv 31.1-11)

30Musa abwira Abisiraheli ati: “Uhoraho yitoranyirije Besalēli mwene Uri akaba n'umwuzukuru wa Huri, wo mu muryango wa Yuda.

31Yamwujujemo Mwuka we kugira ngo agire ubuhanga n'ubuhanzi n'ubumenyi. Azi ubukorikori bwinshi:

32azi gukora ibishushanyombonera no gucura izahabu n'ifeza n'umuringa,

33azi kubāza amabuye y'agaciro no kuyatāka, azi no kubāza ibiti, azi n'indi myuga yose y'ubukorikori.

34Kandi we na Oholiyabu mwene Ahisamaki wo mu muryango wa Dani, Uhoraho yabahaye impano yo kwigisha ubwo bukorikori.

35Yabahaye ubuhanga bwo gukora imirimo inyuranye: kubāza amabuye no kuboha no gufumisha ubudodo bw'isine n'ubw'umuhemba, n'ubw'umutuku n'ubw'umweru no gukora ibishushanyombonera. Bazi ubukorikori bwose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help