1 Amateka 18 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Dawidi atsinda ibihugu bimukikije(2 Sam 8.1-14)

1Nyuma y'ibyo Dawidi atsinda Abafilisiti arabacogoza, yigarurira umujyi: wa Gati n'imidugudu iwukikije arayibanyaga.

2Dawidi atsinda n'Abamowabu baba abagaragu be, bakajya bamuha imisoro.

3Atsindira na Hadadezeri umwami w'i Soba ahagana i Hamati. Icyo gihe yashakaga kwigarurira akarere k'uruzi rwa Efurati.

4Nuko Dawidi amunyaga amagare y'intambara igihumbi, n'abarwanira ku mafarasi ibihumbi birindwi, n'ingabo zigenza amaguru ibihumbi makumyabiri. Dawidi atema ibitsi by'amafarasi yose yakururaga amagare asiga ijana gusa.

5Abanyasiriya b'i Damasi baza gutabara Hadadezeri umwami w'i Soba, Dawidi abicamo abantu ibihumbi makumyabiri na bibiri.

6Dawidi ashyiraho ibigo by'ingabo i Damasi muri Siriya, maze Abanyasiriya baba abagaragu be bakajya bamuha imisoro. Aho Dawidi yateraga hose, Uhoraho yamuhaga gutsinda.

7Dawidi anyaga ingabo zicuzwe mu izahabu z'abagaba b'ingabo ba Hadadezeri, azijyana i Yeruzalemu.

8Naho i Tibuhati n'i Kuni, imijyi yategekwaga na Hadadezeri, Dawidi ahakura iminyago myinshi y'umuringa. Uwo muringa ni wo Salomo yacurishijemo cya kizenga kinini n'inkingi, hamwe n'ibindi bikoresho bicuzwe mu muringa.

9Towu umwami w'i Hamati yumvise ko Dawidi yatsinze ingabo zose za Hadadezeri umwami w'i Soba,

10yohereza umuhungu we Hadoramu kumuramukiriza Umwami Dawidi, no kumushimira ko yatsinze Hadadezeri wahoraga arwanya Towu. Hadoramu azanira Dawidi amaturo y'ibintu byakozwe mu izahabu no mu ifeza no mu muringa.

11Umwami Dawidi abyegurira Uhoraho nk'uko yari yamweguriye ifeza n'izahabu, yari yaranyaze mu Bedomu n'Abamowabu, n'Abamoni n'Abafilisiti n'Abameleki.

12Abishayi mwene Seruya yica Abedomu ibihumbi cumi n'umunani, abatsinda mu kibaya cy'Umunyu.

13Nuko ashyiriraho ibigo by'ingabo muri Edomu, maze Abedomu bose baba abagaragu be. Aho Dawidi yateraga hose, Uhoraho yamuhaga gutsinda.

Ibyegera bya Dawidi(2 Sam 8.15-18)

14Dawidi yabaye umwami w'igihugu cyose cya Isiraheli, ategeka abantu be bose mu butabera n'ubutungane.

15Yowabu mwene Seruya yari umugaba w'ingabo. Yehoshafati mwene Ahiludi yari umuvugizi w'ibwami.

16Sadoki mwene Ahitubu, na Ahimeleki mwene Abiyatari bari abatambyi, Shavesha ari umunyamabanga.

17Benaya mwene Yehoyada yari umugaba w'ingabo zarindaga Dawidi, zigizwe n'Abakereti n'Abapeleti. Abahungu ba Dawidi ni bo bari ibyegera bye.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help