1Uhoraho abwira Musa ati:
2“Zana Aroni n'abahungu be, n'imyambaro y'abatambyi n'amavuta yo gusīga, n'ikimasa cy'igitambo cyo guhongerera ibyaha n'amasekurume y'intama abiri, n'inkōko y'imigati idasembuye,
3uhamagaze Abisiraheli bose bateranire imbere y'Ihema ry'ibonaniro.”
4Musa akora ibyo Uhoraho yamutegetse. Nuko Abisiraheli bateranira imbere y'Ihema ry'ibonaniro,
5Musa arababwira ati: “Ngiye gukora ibyo Uhoraho yantegetse.”
6Musa ahamagara Aroni n'abahungu be arabuhagira,
7yambika Aroni ikanzu ndende amukenyeza umukandara, amwambika n'ikanzu ngufi n'igishura amukenyeza n'umukandara wacyo,
8amwambika Agafuka ko mu gituza agashyiramo ibikoresho byitwa Urimu na Tumimu,
9amwambika n'ingofero ayifungaho agasate k'izahabu ku ruhanga, kanditsweho “Uweguriwe Uhoraho” nk'uko yabitegetswe.
10Musa afata amavuta ayasīga Ihema n'ibiririmo byose, kugira ngo abyegurire Uhoraho.
11Ayaminjagira ku rutambiro incuro ndwi, hanyuma ayasīga urutambiro n'ibikoresho byarwo byose, n'igikarabiro n'igitereko cyacyo kugira ngo abyegurire Uhoraho.
12Afata kuri ayo mavuta ayasuka ku mutwe wa Aroni, amwegurira Uhoraho.
13Abahungu ba Aroni na bo Musa abigiza imbere abambika amakanzu, abakenyeza imikandara abambika n'ingofero, nk'uko Uhoraho yabimutegetse.
14Azana ikimasa cy'igitambo cyo guhongerera ibyaha, Aroni n'abahungu be bakirambika ibiganza ku mutwe.
15Musa aracyica afata ku maraso yacyo, ayasīgisha urutoki ku mahembe y'urutambiro kugira ngo aruhumanure, asigaye ayasuka ku gice cyo hasi cy'urutambiro kugira ngo arwegurire Uhoraho kandi arutunganye.
16Musa afata urugimbu rwose rwo ku nyama zo mu nda, n'ityazo ry'umwijima n'impyiko zombi n'urugimbu rwazo, maze abitwikira ku rutambiro.
17Izindi nyama z'ikimasa n'uruhu n'amayezi abitwikira inyuma y'inkambi, nk'uko Uhoraho yabimutegetse.
18Azana isekurume y'intama y'igitambo gikongorwa n'umuriro, Aroni n'abahungu be bayirambika ibiganza ku mutwe.
19Musa arayica maze amaraso yayo ayaminjagira ku mpande z'urutambiro.
20-21Arayibaga yoza inyama zo mu nda n'amaguru, abitwikana n'igihanga n'izindi nyama n'urugimbu, atwikira isekurume yose y'igitambo gikongorwa n'umuriro ku rutambiro, kugira ngo ibe ituro ritwikwa ry'Uhoraho, impumuro yaryo imushimishe nk'uko yabitegetse Musa.
22Azana n'isekurume y'igitambo cyo kwegurira abatambyi Uhoraho, Aroni n'abahungu be bayirambika ibiganza ku mutwe.
23Musa arayica afata ku maraso yayo, ayasīga ku gutwi kw'iburyo kwa Aroni no ku gikumwe cy'iburyo cy'ikiganza cye n'icy'ikirenge.
24Musa abigenza atyo no ku bahungu ba Aroni, amaraso asigaye ayaminjagira ku rutambiro.
25Afata urugimbu rw'iyo sekurume y'intama n'umurizo wayo, n'urugimbu rwose rw'inyama zo mu nda n'ityazo ry'umwijima, n'impyiko zombi n'urugimbu rwazo n'itako ry'iburyo,
26agerekaho n'umugati udasembuye n'akagati gatekesheje amavuta, n'igisuguti akuye kuri ya nkōko y'imigati idasembuye iri imbere y'Uhoraho.
27Byose abishyira mu biganza bya Aroni no mu by'abahungu be, maze babimurikire Uhoraho.
28Hanyuma babisubiza Musa, abitwikira ku rutambiro hejuru y'igitambo gikongorwa n'umuriro. Ngicyo igitambo cyo kubegurira Uhoraho n'ituro ritwikwa, impumuro yaryo ikamushimisha.
29Musa afata inkoro y'isekurume y'igitambo cyo kwegurira abatambyi Uhoraho, arayimumurikira. Uwo ni wo mugabane wa Musa nk'uko Uhoraho yabimutegetse.
30Musa afata ku mavuta yo gusīga no ku maraso yari ku rutambiro, ayamisha kuri Aroni no ku myambaro ye no ku bahungu be no ku myambaro yabo, bityo begurirwa Uhoraho kimwe n'imyambaro yabo.
31Musa abwira Aroni n'abahungu be ati: “Mutekere izi nyama zisigaye z'isekurume ya kabiri imbere y'Ihema ry'ibonaniro, mube ari na ho muzirira hamwe n'imigati yasigaye ku nkōko, nk'uko nabibategetse.
32Nihagira inyama cyangwa imigati bisigara muzabitwike.
33Muzamare iminsi irindwi imbere y'Ihema ry'ibonaniro, kugeza ubwo igihe cyanyu cyo kwiyegurira Uhoraho kizarangirira, kuko uwo muhango uzamara iminsi irindwi.
34Ibyo tumaze gukora byategetswe n'Uhoraho kugira ngo mubabarirwe ibyaha.
35None muzagume hano imbere y'Ihema ry'ibonaniro amanywa n'ijoro, mumare iminsi irindwi. Mujye mukora ibyo Uhoraho ashaka kugira ngo mudapfa. Uko ni ko Uhoraho yantegetse.”
36Nuko Aroni n'abahungu be bakurikiza ibyo Uhoraho yategetse Musa byose.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.