Mwene Siraki 21 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Guhunga icyaha

1Mwana wanjye, ese waba waracumuye?

Ntuzongere, ujye usaba imbabazi z'ibyaha wakoze.

2Ujye uhunga icyaha nk'uko uhunga inzoka,

nuyegera izakuruma.

Amenyo y'icyaha ni nk'ay'intare,

acuza abantu ubuzima.

3Kwica Amategeko ni nk'inkota ityaye impande zombi,

uwo ikomerekeje ntakira.

4Ubugome n'ubwirasi bitera igihombo,

bityo inzu y'umwirasi izarimbuka.

5Isengesho ry'umukene rigera ku Mana,

Imana imuha igisubizo bwangu.

6Uwanga guhanwa yorama mu byaha,

nyamara uwubaha Uhoraho yisubiraho.

7Umuntu uvuga menshi amenyekanira kure,

iyo akosheje umunyabwenge arabitahura.

8Uwubaka inzu ye akoresheje inguzanyo,

uwo ni nk'urundanya amabuye y'imva ye.

9Ikoraniro ry'abagome ni nk'ikirundo cy'inkwi zumye,

amaherezo bazakongorwa n'umuriro.

10Inzira y'abanyabyaha ni nyabagendwa,

nyamara iyobora mu nyenga y'ikuzimu.

Umunyabwenge n'umupfapfa

11Ukurikiza Amategeko agenga ibitekerezo bye,

kubaha Uhoraho bitanga ubuhanga.

12Umuntu utazi ubwenge ntashobora kwigishwa,

nyamara hariho ubwenge butera agahinda.

13Ubumenyi bw'umunyabwenge ni nk'uruzi rudakama,

inama ze ni nk'isōko y'amazi afutse.

14Umutima w'umupfapfa ni nk'ikibindi cyamenetse,

ntashobora gufata ibyo yigishijwe.

15Iyo umunyabwenge yumvise ijambo ryuje ubuhanga ararishima,

ararishima kandi akarishimangira.

Nyamara iyo umunyabyaha aryumvise ararizinukwa maze akaryibagirwa.

16Amagambo y'umupfapfa aremera nk'umuzigo,

nyamara amagambo y'umunyabwenge aranezeza.

17Ibitekerezo by'umunyabwenge bikenerwa mu ikoraniro,

amagambo ye buri wese ayazirikana mu mutima we.

18Ubuhanga ku mupfapfa ni nk'inzu yasenyutse,

ubumenyi bw'umupfapfa ni amahomvu.

19Inyigisho ku mupfapfa ni nk'ingoyi ihambiriye amaguru,

ni nk'ingoyi ihambiriye ukuboko kw'iburyo.

20Umupfapfa aseka mu ijwi rirenga,

nyamara umunyabwenge aramwenyura.

21Inyigisho ku munyabwenge ni nk'umutako w'izahabu,

ni nk'igikomo ku kuboko kw'iburyo.

22Umupfapfa yihutira kwiroha mu nzu y'undi muntu,

nyamara umuntu ushishoza ariyubaha agategereza.

23Umupfapfa ahengereza mu nzu akiri ku muryango,

nyamara umuntu wiyubaha ategerereza hanze.

24Kumviriza ku muryango ni uburere buke,

nyamara umuntu uzi ubwenge bimutera isoni.

25Umuntu uvuga menshi asubira mu byo abandi bavuze,

nyamara abanyabwenge bavuga ibyo babanje gutekereza.

26Umupfapfa avuga irije,

nyamara umunyabwenge avuga abanje gutekereza.

27Iyo umugome avuma umwanzi we ni we ubwe uba yivuma.

28Umuntu uzimura arisebya ubwe,

atuma abaturanyi be bamwanga.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help