Zaburi 2 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Umwami wimitswe n'Imana

1Kuki amahanga yarubiye?

Kuki amoko yiha imigambi y'impfabusa?

2Abami bayo barahagurutse,

abategetsi bayo na bo bishyize hamwe,

bishyize hamwe kugira ngo barwanye Uhoraho,

barwanye n'umwami yimikishije amavuta.

3Baravuga bati: “Nimucyo twipakurure ubutegetsi bwabo,

twigobotore ingoyi zabo!”

4Nyagasani uhora aganje mu ijuru,

arabaseka akabakwena.

5Ababwirana umujinya,

uburakari bwe burabakangaranya.

6Aragira ati:

“Ni jye ubwanjye wiyimikiye umwami,

namwimikiye ku musozi wa Siyoni nitoranyirije.”

7Uwo mwami aravuga ati:

“Reka ntangaze iteka ry'Uhoraho,

yarambwiye ati:

‘Ni wowe mwana wanjye,

kuva uyu munsi ndi So.

8Ngaho nsaba nzaguha amahanga yose ho umunani,

uzayategeke ugeze ku mpera z'isi.

9Uzayamenaguza inkoni y'icyuma,

uzayajanjagura nk'ujanjagura ikibindi.’ ”

10Mwa bami mwe, noneho murabe inyaryenge,

mwa batware bo ku isi mwe, namwe nimwemere iyi miburo.

11Nimukorere Uhoraho mumutinya,

nimwishime muhinda n'umushyitsi.

12Nimwubahirize umwana we,

nimumwubahirize atarakara akabarimbura,

akabarimbura mukazira umugambi mwafashe.

Koko rero ashobora guhita arakara!

Hahirwa abamuhungiraho bose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help