Mwene Siraki 7 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Izindi nama zinyuranye

1Ntugakore ibibi kugira ngo nawe ibibi bitazakugwirira.

2Uzamaganire kure akarengane na ko kazaguhunga.

3Nubiba akarengane uzagasarura incuro ndwi.

4Ntugasabe Uhoraho umwanya w'icyubahiro,

ntugasabe umwami intebe y'icyubahiro.

5Ntukigire intungane imbere y'Uhoraho,

ntukigire inyaryenge imbere y'umwami.

6Ntukifuze kuba umucamanza,

ntukabyifuze niba udashobora kurwanya akarengane,

ntukabyifuze kugira ngo udashukwa n'abakomeye,

bityo ukivutsa ubutungane bwawe.

7Ntukabangamire inyungu za rubanda,

ntukiteshe agaciro imbere y'abantu.

8Ntukongere icyaha ku kindi,

koko na kimwe uzagihanirwa.

9Ntukibwire uti: “Imana Isumbabyose yita ku bwinshi bw'amaturo nyitura,

bityo izakira amaturo yose nzayitura.”

10Ntugashidikanye mu masengesho yawe,

ntukiyibagize gufasha abakene.

11Ntugaseke umuntu uri mu kaga,

Imana yamucishije bugufi ni na yo izamuha ikuzo.

12Ntukabeshyere umuvandimwe wawe,

ujye wirinda kubeshyera incuti.

13Ujye wirinda ikinyoma icyo ari cyo cyose,

ikinyoma ntikigira akamaro.

14Ntukavugaguzwe mu ikoraniro ry'abasheshe akanguhe,

nusenga ntugasukiranye amagambo.

15Ntukange umurimo unaniza cyangwa w'ubuhinzi,

iyo mirimo yaremwe n'Usumbabyose.

16Ntukifatanye n'agatsiko k'abanyabyaha,

ujye wibuka ko uburakari bw'Uhoraho butazatinda.

17Ujye wicisha bugufi ukomeje,

umuriro n'inyo ni byo gihano cy'inkozi z'ibibi.Kubana n'abandi

18Ntukagurane incuti amafaranga,

ntukagurane umuvandimwe izahabu inoze.

19Birakwiye kurongora umugore mwiza kandi w'umunyabwenge,

koko ubugwaneza bwe buruta izahabu.

20Ntugatoteze umugaragu ukorana umurava,

ntugatoteze umukozi witangira umurimo.

21Ujye ukunda umugaragu w'umunyabwenge nk'uko wikunda,

ntukamwime uburenganzira bwo kwishyira akizana.

22Niba ufite amatungo ujye uyitaho,

niba agufitiye akamaro uyakomereho.

23Niba ufite abana ujye ubacyaha,

ujye ubatoza kubaha kuva mu buto bwabo.

24Niba ufite abakobwa ujye ubatoza kwifata neza,

nyamara ujye ubacyaha.

25Nushyingira umukobwa wawe uzaba ugeze ku gikorwa nyacyo,

nyamara uzamushyingire umugabo w'umunyabwenge.

26Niba ufite umugore ugutunganiye ntuzamusende,

nyamara ntukamwizere niba utamukunda.

27Ujye wubaha so n'umutima wawe wose,

ntukibagirwe ububabare nyoko yagize akubyara.

28Ujye wibuka ko ari bo bakubyaye,

mbese wagenza ute ngo ubiture ibyo bagukoreye?

Kubaha abatambyi

29Ujye wubaha Uhoraho n'umutima wawe wose,

ujye wubaha n'abatambyi be.

30Ujye ukunda Uwakuremye n'imbaraga zawe zose,

ntugatererane abakozi be.

31Ujye utinya Uhoraho kandi wubahe umutambyi,

ujye umuha umugabane wamugenewe nk'uko Imana yabitegetse:

amaturo y'ibinyampeke,

ibitambo byo guhongerera ibyaha,

urushyi rw'akaboko rw'amatungo yatambwe ho ibitambo,

n'ibindi byose bivuye ku bitambo no ku maturo byamweguriwe.

Kwita ku bakene n'abatishoboye

32Ujye wita ku bakene,

Imana izagusendereza ho imigisha.

33Ujye ugirira ubuntu abantu bose,

abapfuye ujye ubaha icyubahiro bakwiye.

34Ntugatererane abari mu cyunamo,

ujye wifatanya na bo mu kababaro.

35Ntukiganyirize gusura abarwayi,

nugenza utyo uzakundwa.

36Mu migenzereze yawe yose ujye uzirikana iherezo ryawe,

bityo ntuzigera ucumura.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help