1 Abamakabe 7 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Demeteriyo wa mbere aba umwami(2 Mak 14.1-10)

1Mu mwaka wa 151 Demeteriyo mwene Selewukusi yavuye i Roma acitse, ahungira mu mujyi wo ku nyanja ari kumwe n'abantu bake, ahatangariza ko abaye umwami.

2Akiri mu nzira agana ku ngoro ya cyami ya ba sekuruza, ingabo zifata Antiyokusi Ewupatori na Liziya kugira ngo zibamuzanire.

3Ariko Demeteriyo abimenye aravuga ati: “Sinshaka kubona abo bantu.”

4Nuko ingabo zirabica maze Demeteriyo aganza ku ngoma.

5Abisiraheli bose bari bazwiho kutubaha Imana n'Amategeko, baramusanga bayobowe na Alikimu washakaga kuba Umutambyi mukuru.

6Barega abandi Bayahudi ku mwami bati: “Yuda n'abavandimwe be bicishije abayoboke bawe bose, natwe batumenesha mu gihugu cyacu.

7None rero wohereze umuntu wizeye, ajye kwirebera amarorerwa yose Yuda yadukoreye n'ayo yakoze mu gihugu cyawe, maze amuhane we n'abavandimwe be n'ababashyigikiye bose.”

Bakidesi na Alikimu mu Buyuda

8Umwami ahitamo Bakidesi umwe mu ncuti ze, ari na we wategekaga ibihugu bikomatanyije by'iburengerazuba bwa Efurati. Yari umuntu ukomeye mu gihugu akaba n'umuyoboke w'umwami.

9Nuko amwohereza hamwe na Alikimu, umuntu utubahaga Imana n'Amategeko, amugira Umutambyi mukuru kandi abategeka kujya guhōra Abisiraheli.

10Baragenda bagera mu gihugu cy'u Buyuda bayoboye igitero cy'abantu benshi. Bagezeyo boherereza Yuda n'abavandimwe be intumwa zisaba amahoro, ariko babaryarya.

11Nyamara Abayahudi bari babonye ko bazanye n'igitero gikomeye, ntibemera icyo cyifuzo cyabo.

12Nuko inteko y'abigishamategeko iteranira kwa Alikimu na Bakidesi, kugira ngo bashakire hamwe umwanzuro uboneye.

13Abitwa Abahasidimu ni bo babimburiye abandi Bayahudi basaba amahoro.

14Baribwiraga bati: “Alikimu wazanye n'ingabo z'umwami ni umutambyi ukomoka kuri Aroni, ntazatugirira nabi.”

15Alikimu aganira na bo abizeza amahoro kandi abyemeresha indahiro ati: “Nimuhumure ntidushaka kubagirira nabi, ari mwebwe ari n'incuti zanyu.”

16Nyamara bamaze kumugirira icyizere, afatisha abantu mirongo itandatu muri bo, abica umunsi umwe nk'uko Ibyanditswe bivuga ngo:

17“Bishe abantu bawe,

imivu y'amaraso itemba muri Yeruzalemu,

imirambo yabo inyanyagizwa hose ibura gihamba.”

18Nuko rubanda rwose rutahwa n'ubwoba baravuga bati: “Aba bantu nta kuri n'ubutabera bibarangwaho, kuko barenze ku masezerano twagiranye n'indahiro barahiye.”

19Bakidesi ava i Yeruzalemu ashinga ibirindiro i Betizeti. Nuko afatisha abantu benshi mu bari bamuyobotse kimwe n'abandi Bayahudi, arabica maze abaroha mu iriba rirerire.

20Igihugu acyegurira Alikimu amuha n'ingabo zo kumushyigikira, hanyuma asubira ibwami.

21Kuva ubwo Alikimu akomeza kurwanira icyubahiro cyo kuba Umutambyi mukuru.

22Hanyuma ababuzaga rubanda amahoro bose baramuyoboka, bigarurira u Buyuda bwose kandi bagirira nabi cyane Abisiraheli.

23Yuda abona ko Alikimu n'abayoboke be barusha abanyamahanga kugirira nabi Abisiraheli,

24azenguruka igihugu cyose cy'u Buyuda kugira ngo atsembe abagambanyi, kandi ababuze gukomeza kwidegembya mu gihugu.

25Alikimu abona ko Yuda n'abantu be bamaze kumurusha amaboko, kandi ko atagishoboye kubarwanya. Nuko asubira ibwami maze abarega amarorerwa akomeye.

Umwami yohereza Nikanori kurwanya Yuda(2 Mak 14.5-36)

26Umwami yohereza Nikanori, umwe mu bagaba b'ingabo ze b'ibirangirire akaba n'umwanzi ukomeye w'Abisiraheli, amuha ubutumwa bwo kubarimbura.

27Nikanori agera i Yeruzalemu n'igitero gikomeye, atuma kuri Yuda n'abavandimwe be asaba amahoro, ariko abaryarya. Arababwira ati:

28“Ntibikabeho ko nashyamirana namwe, nzazana n'abantu bake kugira ngo twumvikane mu mahoro.”

29Nikanori ageze kwa Yuda baramukanya nta cyo bishisha, nyamara abanzi bari barekereje kugira ngo bafate Yuda.

30Yuda amenye ko Nikanori amufitiye imigambi mibi, agira ubwoba ntiyaba agishaka gushyikirana na we.

31Nikanori abonye ko umugambi we watahuwe, ava i Yeruzalemu ajya kurwanira na Yuda hafi y'i Kafarisalama.

32Abantu bagera kuri magana atanu mu ngabo za Nikanori baricwa, abandi bahungira mu Murwa wa Dawidi.

33Ibyo birangiye Nikanori arazamuka ajya ku musozi wa Siyoni. Abatambyi n'abakuru b'Abayahudi basohoka mu Ngoro baje kumwifuriza amahoro, no kumwereka igitambo gikongorwa n'umuriro batambiraga Imana basabira umwami.

34Ariko Nikanori arabakwena, abakoza isoni arabandagaza, ababwirana agasuzuguro

35kandi arahira arakaye ati: “Uyu munsi nimutanshyikiriza Yuda n'ingabo ze, ndahiye ko nimpindukira maze kumutsinda nzatwika iriya Ngoro!” Nuko agenda arakaye cyane.

36Abatambyi baragenda bahagarara imbere y'urutambiro n'Ingoro, basesa amarira bavuga bati:

37“Uhoraho, ni wowe wihitiyemo iyi Ngoro kugira ngo tujye tuyikwambarizamo, kandi itubere ahantu ho kugusengera no kugutakambira.

38Turakwinginze, tebuka wihimure Nikanori n'ingabo ze ubamarire ku icumu. Ibuka ibitutsi bagututse maze ubatsembe.”

Urupfu rwa Nikanori(2 Mak 15.1-36)

39Nikanori ava i Yeruzalemu ajya gushinga inkambi i Betihoroni, aho ni ho izindi ngabo zo muri Siriya zamusanze.

40Yuda na we ashinga inkambi muri Hadasha, ari kumwe n'abantu ibihumbi bitatu. Nuko arasenga ati:

41“Uhoraho, igihe intumwa z'umwami w'Abanyashūru zagutukaga, umumarayika wawe yaraje abicamo abantu ibihumbi ijana na mirongo inani na bitanu.

42Uyu munsi na bwo utsembere kiriya gitero imbere yacu, kugira ngo n'abandi bose bamenyereho ko Nikanori ahanwe kubera ko yatutse Ingoro yawe nziranenge, bityo umucire urumukwiye!”

43Nuko ku itariki ya cumi n'eshatu z'ukwezi kwa Adari ibitero byombi birasakirana, ingabo za Nikanori ziratsindwa, aba ari na we wa mbere ugwa ku rugamba.

44Ingabo ze zibonye ko apfuye, zijugunya intwaro zirahunga.

45Abayahudi babakurikirana umunsi wose bavuza impanda z'impuruza, kuva Hadasha kugera ku nkengero za Gezeri.

46Abatuye mu nsisiro zose zo mu Buyuda barasohoka, batangatanga abo banzi. Nuko bose bashirira ku icumu ntihagira n'umwe urokoka.

47Abayahudi bamaze gucuza abanzi no gutwara iminyago, baca umutwe wa Nikanori n'ikiganza cye cy'iburyo yaramburanaga agasuzuguro, barabijyana babimanika aho abatuye Yeruzalemu bose babibona.

48Rubanda rusābwa n'umunezero, uwo munsi bakora ibirori nko ku minsi mikuru y'ibyishimo.

49Abayahudi bemeza ko uwo munsi uzajya wizihizwa buri mwaka, ku itariki ya cumi n'eshatu z'ukwezi kwa Adari.

50Nuko igihugu cy'u Buyuda kibona agahenge k'igihe gito.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help