Yobu 17 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Yobu nta cyo acyizeye

1“Umwuka wanjye ugiye guhera,

iminsi nagenewe kubaho irarangiye,

imva irantegereje.

2Koko nkikijwe n'abakobanyi,

ubugome bwabo ntibutuma ngoheka.

3Mana, ube ari wowe umbera umwishingizi.

None se ni nde wundi wanyishingira?

4Incuti zanjye wazihinduye umutima ntizasobanukirwa,

ntukazikundire ko zinyigambaho.

5Mbese ni nk'utumira incuti akazidabagiza,

naho abana be bicira isazi mu jisho.

6“Imana yangize iciro ry'imigani,

bityo abantu bakancira mu maso.

7Amaso yanjye ntakibona kubera ishavu,

ingingo zanjye zose zabaye ibishushungwe.

8Abantu b'indakemwa birabatangaza,

naho umwere akarwanya abahakanamana.

9Icyakora intungane ntizizatezuka ku migirire yazo,

abere na bo bazarushaho kubonera.

10Ngaho mwebwe mwese nimugaruke,

nta munyabwenge n'umwe ndabona muri mwe.

11“Iminsi yo kubaho kwanjye irashize,

imigambi yanjye irarangiye,

ibyifuzo byanjye biburiyemo.

12Incuti zanjye ijoro ziryita amanywa,

naho umucyo zikawita umwijima.

13Iyo nzirikanye ko iwanjye ari ikuzimu,

uburiri bwanjye bugasaswa mu icuraburindi,

14mbwira imva nti: ‘Umbereye data’,

mbwira n'urunyo nti: ‘Uri mama cyangwa mushiki wanjye.’

15None se icyizere cyanjye kiri he?

Ni nde uzi amaherezo yanjye?

16Mbese icyo cyizere nzamanukana na cyo ikuzimu?

Ese nzajyana na cyo mu mva?”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help