Ukuvanwa mu Misri 15 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Indirimbo ya Musa

1Musa n'Abisiraheli baririmbira Uhoraho indirimbo bagira bati:

“Reka ndirimbire Uhoraho kuko yatsinze bitangaje,

yaroshye mu nyanja amafarasi n'abayagenderagaho!

2Uhoraho ni we munyambaraga undwanirira, ndamuririmba,

ni we wankijije.

Ni Imana yanjye, nzamuhimbaza,

ni Imana ya data, nzamuhesha ikuzo.

3Uhoraho ni intwari ku rugamba,

Uhoraho ni ryo zina rye.

4Yaroshye mu nyanja amagare n'ingabo by'umwami wa Misiri,

abatware b'ingabo z'ingenzi yabaroshye mu Nyanja y'Uruseke.

5Baguye ikuzimu nk'ibuye,

amazi menshi abarengaho.

6“Uhoraho, mbega ukuntu ufite ikuzo n'imbaraga!

Uhoraho, ukuboko kwawe kw'iburyo kwajanjaguye abanzi!

7Ububasha bwawe burahebuje,

utsinda abahagurukiye kukurwanya.

Uburakari bwawe buragurumana,

bubakongora nk'ibikenyeri.

8Warahumetse amazi arirundanya,

yarakomeye amera nk'urukuta,

ikuzimu mu nyanja harakomera.

9“Abanzi bacu baravuze bati:

‘Tuzabakurikira tubafate,

tuzigabanya iminyago twimare agahinda.

Tuzakura inkota tubice!’

10Ariko warahumetse inyanja ibarengaho.

Barohamye nk'ubutare mu mazi menshi.

11“Uhoraho, nta yindi mana ihwanye nawe.

Nta we mwahwanya icyubahiro n'ubuziranenge!

Ufite igitinyiro n'ikuzo kandi ukora ibitangaza.

12Warambuye ukuboko kw'iburyo,

isi imira bunguri abanzi bacu.

13Wacunguye ubwoko bwawe,

wabuyoboranye urukundo n'imbaraga,

uzabujyana mu gihugu witoranyirije.

14Amahanga azumva ibyo wakoze ahinde umushyitsi,

Abafilisiti ubwoba buzabataha.

15Abatware ba Edomu bazakangarana,

ibikomangoma by'i Mowabu bizahinda umushyitsi,

Abanyakanāni bose bazacika intege.

16Bazashya ubwoba batinye,

Uhoraho, bazabona imbaraga zawe nyinshi bajunjame,

bazareka ubwoko bwawe wacunguye buhite.

17Uhoraho, uzabujyana ku musozi wawe bwite,

uzabutuza ahantu witunganyirije ngo uhature,

Nyagasani, ni ho uziyubakira Inzu yawe.

18Uhoraho, uganje ku ngoma iteka ryose!”

Indirimbo ya Miriyamu

19Abagendera ku mafarasi n'abagendera mu magare y'intambara b'umwami wa Misiri binjiye mu nyanja, maze Uhoraho abarenzaho amazi. Naho Abisiraheli baciye hagati mu nyanja bagenda ku butaka.

20Umuhanuzikazi Miriyamu mushiki wa Aroni afata ishakwe, abagore bose baramukurikira, bagenda babyina kandi bavuza amashakwe.

21Miriyamu agaterera abantu agira ati:

“Nimuririmbire Uhoraho kuko yatsinze bitangaje,

yaroshye mu nyanja amafarasi n'abayagenderagaho!”

Amazi y'i Mara na Elimu

22Nuko Musa ayobora Abisiraheli bava ku Nyanja y'Uruseke, berekeza mu butayu bwa Shuru. Bagenda iminsi itatu batarabona amazi.

23Bageze i Mara bahabona amazi ariko ntibabasha kuyanywa kuko yaruraga. Ni cyo cyatumye hitwa Mara.

24Abantu bitotombera Musa, bavuga bati: “Turanywa iki?”

25Musa atakambira Uhoraho, Uhoraho amwereka igiti. Musa akijugunya mu mazi, ntiyongera kurura.

Aho ni ho Uhoraho yabahereye amategeko n'amabwiriza, ni na ho yabageragereje.

26Arababwira ati: “Ni jye Uhoraho Imana yanyu. Nimwita ku cyo mbabwira mugakora ibintunganiye, mukumvira amabwiriza mbaha mugakurikiza amateka natanze, nta ndwara nzigera mbateza mu zo nateje Abanyamisiri. Ni jye Uhoraho ubakiza indwara.”

27Hanyuma bagera Elimu, bahasanga amasōko cumi n'abiri n'imikindo mirongo irindwi. Nuko bashinga amahema hafi y'amazi.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help