Ezayi 12 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Gusingiza Imana Umukiza

1Icyo gihe uzavuga uti:

“Uhoraho ndagushimiye,

ndagushimiye nubwo wari warandakariye,

uburakari bwawe bwarashize urampumuriza.

2Imana ni yo gakiza kanjye,

ndayiringiye sinkigira ubwoba,

Uhoraho ni we mbaraga zanjye ndamusingiza,

koko ni we wankijije.”

3Muzavoma amazi munezerewe,

muzayavoma ku masōko y'agakiza.

4Icyo gihe muzavuga muti:

“Nimushimire Uhoraho mwambaze izina rye,

nimwamamaze mu mahanga yose ibyo yakoze,

nimwamamaze hose izina rye ritangaje.

5Nimuririmbire Uhoraho kuko yakoze ibitangaje,

nimubimenyekanishe ku isi hose.”

6Abatuye Siyoni nimurangurure amajwi,

nimuririmbe munezerewe,

koko ukora ibikomeye muri mwe,

uwo ni we Mana Nziranenge ya Isiraheli.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help