1Bigeze mu gicuku, abagaba b'ingabo za Holoferinesi barataha. Bagowasi akingira inyuma ihema rya shebuja, maze asezerera abari aho bose bajya kuryama. Buri wese yari ananiwe kuko bari basinze.
2Yudita asigara mu ihema wenyine hamwe na Holoferinesi, wari uryamye ku buriri yasinze.
3Yudita yari yabwiye umuja we guhagarara hanze y'ihema, no kuhamutegerereza kugeza igihe aza gusohokera, nk'uko yari asanzwe abigira buri munsi. Amubwira ko ari busohoke ajya gusenga kandi yari yabibwiye na Bagowasi.
4Abatumirwa bose bari bagiye ntihasigara n'umwe, Yudita na Holoferinesi basigara bonyine mu ihema. Yudita ahagarara iruhande rw'uburiri bwa Holoferinesi, asenga bucece ati: “Nyagasani Mana Nyirububasha, muri uyu mwanya shyigikira ibyo ngiye gukora ku bw'ikuzo rya Yeruzalemu.
5Koko rero iki ni cyo gihe cyo gukiza abantu bawe watoranyije, no kumfasha gusohoza umugambi wanjye wo gutsemba abanzi baduhagurukiye.”
6Nuko Yudita agana aho Holoferinesi yari aryamye, akura inkota ku musego aho yari iri,
7yegera uburiri afata umusatsi wa Holoferinesi maze aravuga ati: “Nyagasani Mana y'Abisiraheli, nyongerera imbaraga muri uyu mwanya.”
8Nuko Yudita abangura inkota ayikubita Holoferinesi kabiri ku gikanu n'imbaraga ze zose, amuca umutwe.
9Yudita ahirikira hasi umurambo wa Holoferinesi, amanura inzitiramibu ayivana ku nkingi. Nuko arasohoka ahereza umuja we igihanga cya Holoferinesi,
10uwo muja agishyira muri rwa ruhago bazanyemo ibyo kurya, maze bombi barasohoka nk'uko bari basanzwe babigenza bagiye gusenga. Bambukiranya inkambi y'Abanyashūru, banyura mu kibaya maze bazamuka umusozi kugeza ubwo bagera mu marembo y'umujyi wa Betuliya.
Yudita yinjira muri Betuliya11Yudita ataragera ku marembo ahamagara abarinzi arababwira ati: “Nimukingure, nimukingure amarembo! Imana yacu iracyari kumwe natwe, uyu munsi yongeye kugaragaza ububasha bwayo mu Bisiraheli, kandi yakoresheje imbaraga zayo irwanya abanzi bacu.”
12Abantu bo mu mujyi bumvise ijwi rya Yudita biruka bajya ku marembo, bahamagara n'abatware b'umujyi.
13Abaturage bose kuva ku muto kugera ku mukuru birukira icyarimwe bajya ku marembo, kuko batizeraga ko Yudita ashobora kugaruka. Bamukingurira amarembo we n'umuja we barabakira, hanyuma bacana umuriro wo kubonesha maze barabakikiza.
14Yudita arangurura ijwi ati: “Nimusingize Imana, nimuyisingize! Nimusingize Imana yakomeje kugirira imbabazi Abisiraheli, kuko iri joro yakoresheje ukuboko kwanjye igatsemba abanzi bacu.”
15Nuko avana igihanga cya Holoferinesi muri rwa ruhago, acyereka abantu bari bateraniye aho arababwira ati: “Dore igihanga cya Holoferinesi, umugaba mukuru w'ingabo z'Abanyashūru. Iyi kandi ni inzitiramibu yari ikingirije uburiri bwe, aho yari aryamye yasinze. Uhoraho yamwishe akoresheje ukuboko k'umugore.
16Ndahiye Uhoraho wandinze ngasohoza umugambi wanjye, yuko nubwo uburanga bwanjye bwamukururiye urupfu, ko Holoferinesi atigeze ankoresha icyaha kimpumanya cyangwa kinkoza isoni.”
17Imbaga yose iratangara cyane, bose barunama basenga Imana, maze bavugira icyarimwe bati: “Singizwa Mana yacu, wowe watsembye abanzi bacu uyu munsi!”
18Nuko Uziya abwira Yudita ati: “Mwana wanjye, Imana Isumbabyose niguhe umugisha, ikurutishe abagore bose bo ku isi. Nihasingizwe Uhoraho Imana, we waremye ijuru n'isi, kandi akaba yarakuyoboye kugira ngo uce umutwe w'umutware w'abanzi bacu.
19Koko rero kwiringira Imana kwawe ntikuzibagirana mu bantu bayizera, bazahora bibuka ububasha bw'Imana.
20Imana niguhe icyubahiro iteka ryose kandi iguhe imigisha yayo, kuko watunganiye Imana kandi ntuzigame ubuzima bwawe, ahubwo ugakiza ubwoko bwacu bwari bwakandamijwe.”
Imbaga yose irasubiza iti: “Amina! Amina!”
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.