Esiteri mu Kigereki D - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

1Umwamikazi Esiteri amaze iminsi itatu asenga, yiyambura imyambaro igaragaza akababaro yambara imyambaro y'icyubahiro.

2Aririmbisha by'umwamikazi, amaze gusenga Imana ibona byose kandi igakiza, arasohoka ajyana n'abaja be babiri,

3umwe agenda amwiyegamije,

4naho undi abakurikira afashe ku musozo w'igishura.

5Mu maso ha Esiteri hararabagiranga ubwiza ari bwose, yarebanaga urukundo nyamara umutima wari wuzuye ubwoba bwinshi.

6Amaze kurenga imiryango yose, ahagarara imbere y'umwami. Umwami yari yicaye ku ntebe ye ya cyami, yambaye imyambaro ya cyami itatsweho izahabu n'amabuye y'agaciro. Umwami yari ateye ubwoba cyane.

7Nuko umwami yubura amaso abengerana ikuzo, arebana uburakari umwamikazi Esiteri. Umwamikazi acika intege, mu maso he harahinduka ashaka kwitura hasi, maze yegamira urutugu rw'umuja we.

8Ariko Imana ihindura umutima w'umwami, ituma agwa neza. Umwami ahaguruka ku ntebe ye ya cyami, afata Esiteri mu maboko kugeza ubwo ahagurutse. Umwami aramuhumuriza, amubwira amagambo amurema agatima

9ati: “Ubaye iki Esiteri? Humura ndagukunda

10nta cyo uri bube, kuko itegeko ryacu ribuza abantu kwinjira hano, rireba gusa rubanda rwa giseseka.

11Ngaho komeza uze.”

12Nuko azamura inkoni ye y'izahabu, ayikoza ku gikanu cya Esiteri. Aramuhobera maze aramubwira ati: “Ngaho mbwira icyo ushaka.”

13Esiteri aramubwira ati: “Nyagasani, igihe nakurebaga natekereje ko uri umumarayika, maze ikuzo ryawe rinkura umutima.

14Nyagasani, koko uri mwiza bitangaje, uburanga bwawe burashamaje.”

15Esiteri akivuga ibyo yongera gucika intege yitura hasi.

16Umwami bimutera ubwoba, naho abari aho bose bagerageza guhembura Esiteri.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help