Yozuwe 6 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Abisiraheli bigarurira Yeriko

1Inzugi z'amarembo y'umujyi wa Yeriko zari zidadiye, kugira ngo hatagira Abisiraheli binjira. Nta muntu n'umwe washoboraga kwinjira cyangwa gusohoka.

2Nuko Uhoraho abwira Yozuwe ati: “Nkugabije Yeriko n'umwami wayo n'ingabo zayo.

3Wowe n'ingabo zose uyoboye mujye muzenguruka umujyi incuro imwe ku munsi, mu minsi itandatu.

4Abatambyi barindwi bajye bagenda imbere y'Isanduku y'Isezerano, buri wese atwaye ihembe ry'impfizi y'intama ryo kuvuza. Ku munsi wa karindwi muzazenguruke umujyi incuro ndwi, abatambyi bavuza amahembe.

5Nimwumva bayavugije mu ijwi rikuruye, ingabo zose zizakome urwamo. Inkuta zizengurutse umujyi zizahita ziritagurika maze ingabo zose zigabe igitero, buri wese yinjirire aho azaba ari.”

6Nuko Yozuwe mwene Nuni ahamagara abatambyi arababwira ati: “Nimuheke Isanduku y'Isezerano ry'Uhoraho, maze barindwi muri mwe bayigende imbere batwaye amahembe.”

7Hanyuma abwira ingabo ati: “Ngaho nimuzenguruke umujyi, abafite intwaro zikomeye bajye imbere y'Isanduku.”

8Yozuwe amaze kuvuga atyo, ba batambyi barindwi batwaye amahembe bagenda bayavuza, abahetse Isanduku y'Isezerano ry'Uhoraho barabakurikira.

9Ingabo zifite intwaro zikomeye zagendaga imbere y'abatambyi bavuzaga amahembe, izindi ngabo zigakurikira Isanduku. Uko bagendaga ni ko amahembe yagendaga avuga.

10Yozuwe yari yategetse ingabo kudasakuza no kutagira icyo zivuga no kugenda bucece, kugeza ubwo azazibwirira kuvuza urwamo.

11Nuko bazenguruka umujyi incuro imwe bahetse Isanduku y'Uhoraho, hanyuma bagaruka kurara mu nkambi.

12Bukeye Yozuwe abyuka kare, maze abatambyi bongera guheka Isanduku y'Uhoraho.

13Ingabo zifite intwaro zikomeye zifata iya mbere, zikurikirwa na ba batambyi barindwi bavuza amahembe, na bo bakurikirwa n'Isanduku y'Uhoraho ishagawe n'izindi ngabo. Uko bagendaga ni ko amahembe yagendaga avuga.

14Kuri uwo munsi wa kabiri na bwo bazenguruka umujyi incuro imwe, hanyuma bagaruka kurara mu nkambi. Babigenza batyo iminsi itandatu.

15Ku munsi wa karindwi babyuka mu museke, bazenguruka umujyi nk'uko basanzwe babigenza, ariko uwo munsi bawuzenguruka incuro ndwi.

16Ku ncuro ya karindwi abatambyi bavugije amahembe, maze Yozuwe abwira ingabo ati: “Nimukome urwamo kuko Uhoraho yabagabije uyu mujyi!

17Umujyi n'ibiwurimo byeguriwe burundu Uhoraho, uretse ya ndaya Rahabu n'abantu bose bari mu nzu yayo, kubera ko yahishe ba batasi twohereje.

18Icyakora muzirinde kugira icyo musahura, kuko byose byeguriwe burundu Uhoraho. Mubisahuye byatuma murimbuka, ndetse n'Abisiraheli bari mu nkambi bakarimbuka.

19Ifeza n'izahabu byose, n'ibintu byose bicuzwe mu muringa cyangwa mu cyuma ni iby'Uhoraho, bizashyirwe mu mutungo we.”

20Nuko abatambyi bavuza amahembe, ingabo ziyumvise zikoma urwamo maze inkuta z'umujyi ziraritagurika. Abisiraheli bagaba igitero mu mujyi, buri wese yinjirira aho ari, maze bahita bawigarurira.

21Bamarira ku icumu abari mu mujyi bose, abagabo n'abagore n'abana n'abasaza, ndetse bica n'inka n'intama n'indogobe, babyegurira batyo Uhoraho.

22Yozuwe abwira ba batasi babiri ati: “Nimujye kwa wa mugore w'indaya, mumusohore we n'umuryango we wose nk'uko mwabimurahiye.”

23Nuko ba batasi b'abasore baragenda baramuzana, hamwe n'ababyeyi be n'abavandimwe be, n'abo mu rugo rwe ndetse n'ab'umuryango we bose, babashyira hafi y'inkambi y'Abisiraheli.

24Nuko ingabo z'Abisiraheli zitwika umujyi n'ibyari biwurimo byose, uretse ifeza n'izahabu, n'ibicuzwe mu muringa cyangwa mu cyuma byashyizwe mu mutungo w'Uhoraho.

25Ariko Yozuwe yarokoye ya ndaya Rahabu na bene wabo bose n'abo mu rugo rwe bose, kubera ko yari yarahishe abatasi Yozuwe yari yarohereje gutata Yeriko. Nuko atura mu Bisiraheli, ndetse n'abamukomokaho baracyahatuye.

26Icyo gihe Yozuwe yihanangiriza abantu ati:

“Umuntu wese uzongera kubaka uyu mujyi wa Yeriko, azavumwe n'Uhoraho.

Niyubaka imfatiro zawo azapfusha umwana we w'impfura,

nashinga ibikingi by'amarembo azapfusha umwana we w'umuhererezi.”

27Uhoraho yakomeje kubana na Yozuwe, amuha kuba ikirangirire mu gihugu cyose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help