Yeremiya 46 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Abanyamisiri batsindirwa i Karikemishi

1Ubutumwa bukurikira ni bwo Uhoraho yahaye Yeremiya, bwerekeye amahanga.

2Ubu ni ubutumwa bwagejejwe kuri Misiri n'ingabo z'umwami wayo Neko, ubwo yari i Karikemishi ku nkombe y'uruzi rwa Efurati, agatsindwa na Nebukadinezari umwami wa Babiloniya. Icyo gihe hari mu mwaka wa kane Yoyakimu mwene Yosiya ari ku ngoma mu Buyuda.

3Nimufate ingabo nto n'inini,

nimuzifate mujye ku rugamba.

4Nimushyire intebe ku mafarasi muyurire!

Nimwambare ingofero z'icyuma mwitegure,

nimutyaze amacumu mwambare imyambaro y'ibyuma!

5Mbese bigenze bite?

Ibyo mbona ni ibiki?

Bafite ubwoba basubiye inyuma,

intwari zabo ziratsinzwe,

barahunga bihuta ubutarora inyuma,

baradagadwa impande zose.

Uko ni ko Uhoraho avuze.

6Abahanga mu kwiruka ntibashobora guhunga,

ab'intwari ntibashobora gucika ku icumu!

Mu majyaruguru ku nkombe ya Efurati,

bacitse intege baratsindwa.

7Uwo ni nde umeze nk'uruzi rwa Nili rwarenze inkombe?

Ni nde umeze nk'inzuzi nini zakutse?

8Misiri imeze nka Nili yarenze inkombe,

imeze nk'inzuzi nini zakutse.

Misiri yaravuze iti: “Nzakuka nsendere isi yose,

nzarimbura imijyi yose n'abayituye.

9Amafarasi nahaguruke,

amagare y'intambara natabare,

ab'intwari nibajye imbere,

ni Abanyakushi n'Abaputi bamenyereye gukinga ingabo,

ni Abaludi bamenyereye gufora imiheto.”

10Nyamara uwo munsi ni uwa Nyagasani Uhoraho Nyiringabo,

ni umunsi wo guhōra no guhana abanzi be.

Inkota izica irambirwe,

izahaga amaraso yabo.

Koko Nyagasani Uhoraho Nyiringabo azatamba igitambo,

azagitambira mu majyarugu ku ruzi rwa Efurati.

11Bantu bo mu Misiri, nimujye i Gileyadi,

nimujyeyo mushakashake icyomoro.

Nyamara nta cyo kizabamarira,

igikomere ntigiteze gukira.

12Amahanga azumva ko mwacishijwe bugufi,

umuborogo wanyu uzakwira mu isi hose.

Koko intwari izasakirana n'indi,

zombi zizagwira icyarimwe.

Nebukadinezari atera Misiri

13Ubutumwa Uhoraho yahaye umuhanuzi Yeremiya, bwerekeye uko Nebukadinezari umwami wa Babiloniya azatera Misiri.

14Menyesha Misiri ubwo butumwa,

bwamamaze i Migidoli,

bumenyekanishe i Memfisi n'i Tafune uti:

“Murabe maso dore inkota iratsemba abaturanyi banyu.

15Kuki abantu bawe b'intwari bahunze?

Ntibashobora gushinga ibirindiro,

Uhoraho yabatsinze.

16Abantu benshi bagwiriranye,

barabwirana bati:

‘Nimuhaguruke dusange bene wacu,

nimuhaguruke dusubire mu gihugu cyacu,

nimuhaguruke duhunge inkota y'umwanzi.’

17Umwami wa Misiri nimumuhimbe izina,

nimumwite Gasaku mburamumaro,

yivukije amahirwe.”

18Umwami aravuga ati: “Ndi muzima,

izina ryanjye ni Uhoraho Nyiringabo,

ndi nka Taboru hagati y'indi misozi,

ndi nk'umusozi wa Karumeli ahirengeye inyanja.”

19Yemwe abatuye mu Misiri,

nimwitegure guhunga.

Koko umujyi wa Memfisi uzarimburwa,

uzahinduka ikidaturwa.

20Misiri ni nk'inyana y'ishashi nziza cyane,

ni nk'inyana itewe n'ibibugu byo mu majyaruguru.

21Abacancuro bayo ni nk'ibimasa bishishe,

na bo bazahindukira bahunge,

ntibazashobora kurwana.

Umunsi w'ibyago byabo urageze,

ni umunsi wabo wo guhanwa.

22Misiri izavugiriza nk'inzoka ihunga,

abanzi bayiteye bafite imbaraga,

bazayitera bitwaje amashoka nk'abatemyi b'ibiti.

23Bazatema ishyamba ryayo ry'inzitane,

abanzi bayo ntibabarika,

ni benshi kuruta inzige.

24Abanyamisiri bazakorwa n'isoni,

bazagabizwa abantu bo mu majyaruguru.

25Uhoraho Nyiringabo Imana y'Abisiraheli aravuga ati: “Ngiye guhana ikigirwamana Amoni cy'i Tebesi, mpane umwami wa Misiri na Misiri ubwayo n'imana zayo n'abami bayo, nzahana n'abishingikirije ku mwami wayo.

26Nzabagabiza abashaka kubica, nzabagabiza Nebukadinezari umwami wa Babiloniya n'ingabo ze, nyamara Misiri izongera iturwe nka kera.” Uko ni ko Uhoraho avuze.

Uhoraho azarokora abantu be(Yer 30.10-11)

27Uhoraho aravuga ati:

“Rubyaro rw'umugaragu wanjye Yakobo, mwitinya,

rubyaro rwa Isiraheli, mwikangarana.

Nzabakiza mbavane mu mahanga ya kure yabajyanye ho iminyago.

Rubyaro rwa Yakobo, muzagaruka mugire amahoro,

muzishyira mwizane nta wubatera ubwoba.

28Rubyaro rwa Yakobo mugaragu wanjye, mwitinya kuko ndi kumwe namwe.

Nzatsemba amahanga yose nabatatanyirijemo,

nyamara mwebwe sinzabatsemba burundu.

Sinzabura kubahana,

nyamara nzaca inkoni izamba.”

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help