2 Amateka 5 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

1Umwami Salomo arangije imirimo yose yo ku Ngoro y'Uhoraho, azana ibintu byose se Dawidi yari yareguriye Imana: ifeza n'izahabu n'ibindi bikoresho byose, abishyira mu mazu y'ububiko bw'Ingoro y'Imana.

Imurikwa ry'Ingoro(1 Bami 8.1-13)

2Nuko Umwami Salomo ahamagaza abakuru b'Abisiraheli, n'abahagarariye imiryango ya ba sekuruza, n'abatware bose b'amazu ngo baze bateranire aho ari i Yeruzalemu, bajye kuzana Isanduku y'Isezerano ry'Uhoraho, ive i Siyoni mu Murwa wa Dawidi ishyirwe mu Ngoro y'Uhoraho.

3Abisiraheli bose baraza bakoranira aho Salomo yari ari, mu gihe cy'umunsi mukuru wo mu kwezi kwa Etanimu.

4Abakuru bose b'Abisiraheli bamaze kuhagera, Abalevi b'abatambyi batwara Isanduku y'Isezerano.

5Abatambyi n'Abalevi baterura iyo Isanduku y'Isezerano hamwe n'Ihema ry'Ibonaniro, n'ibindi bikoresho byeguriwe Imana byo muri iryo Hema barabizana.

6Umwami Salomo hamwe n'ikoraniro ryose ry'Abisiraheli bari bamukikije imbere y'Isanduku y'Isezerano, batamba ibitambo byinshi by'intama n'ibimasa bitabarika kubera ubwinshi bwabyo.

7Nuko abatambyi bazana Isanduku y'Isezerano ry'Uhoraho, bayishyira mu mwanya wayo mu Ngoro mu Cyumba kizira inenge cyane, maze bayitereka munsi y'amababa y'amashusho y'abakerubi.

8Amashusho y'abakerubi yari arambuye amababa hejuru y'aho Isanduku y'Isezerano yagombaga kujya, kugira ngo atwikire Isanduku n'imijishi yayo.

9Iyo mijishi yari miremire cyane, ku buryo imitwe yayo umuntu yashoboraga kuyibona ari mu Cyumba kizira inenge, kibanziriza Icyumba kizira inenge cyane. Icyakora nta washoboraga kuyibona ari hanze. Iyo mijishi iracyahari na n'ubu.

10Muri iyo Sanduku y'Isezerano, harimo gusa bya bisate bibiri by'amabuye Musa yari yarashyizemo ari i Horebu, igihe Uhoraho yagiranaga Isezerano n'Abisiraheli bamaze kuva mu Misiri.

Ikuzo ry'Uhoraho

11Abatambyi basohoka mu Cyumba kizira inenge bose basukuwe, hadakurikijwe ibyiciro byabo.

12Abalevi b'abaririmbyi ari bo Asafu na Hemani na Yedutuni, kimwe n'abahungu babo n'abavandimwe babo, bari bambaye imyenda yererana. Bari bahagaze mu ruhande rw'iburasirazuba rw'urutambiro, bafite ibinyuguri n'inanga nyamuduri n'inanga y'indoha. Iruhande rwabo hari hahagaze abatambyi ijana na makumyabiri bavuza amakondera.

13Abaririmbyi n'abacuranzi bose hamwe bahuzaga amajwi bahimbaza kandi bashima Uhoraho. Baririmba iyo ndirimbo iherekejwe n'inanga n'ibindi bicurangisho bagira bati: “Nimushimire Uhoraho kuko agira neza, imbabazi ze zihoraho iteka ryose.” Bakiririmba igihu cyuzura Ingoro y'Uhoraho,

14abatambyi ntibaba bagishoboye gukomeza imirimo yabo kubera icyo gihu, kuko ikuzo ry'Uhoraho ryari ryuzuye Ingoro y'Imana.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help