1Samariya iragowe, yo kamba ry'ubwirasi bw'abasinzi b'Abisiraheli,
zizabona ishyano indabyo zarabiranye z'ubwiza bw'ikuzo ryayo,
uwo mujyi wubatse ku musozi uri hejuru y'ikibaya kirumbuka,
umujyi wabaye ikuzo ry'abazahajwe na divayi.
2Dore Uhoraho yohereje umuntu w'umunyambaraga n'intwari,
ameze nk'imvura y'amahindu cyangwa umuyaga urimbura,
ameze nk'imvura nyinshi itera umwuzūre.
Uwo mujyi azawurimburira hasi akoresheje imbaraga.
3Azaribata iryo kamba ry'ubwirasi bw'abasinzi b'Abisiraheli,
4azaribata za ndabyo zarabiranye z'ubwiza bw'ikuzo ry'uwo mujyi,
umujyi wubatse ku musozi uri hejuru y'ikibaya kirumbuka.
Uwo mujyi uzamera nk'umutini uhishije mbere y'igihe,
abawubonye barawusoroma bagahita bawurya.
5Icyo gihe Uhoraho Nyiringabo azaba ikamba ribengerana,
azabera abasigaye ikamba ryiza.
6Abacamanza azabatoza guca imanza zitabera,
azaha ubutwari abarinda amarembo y'umujyi.
Abasinzi bakwena umuhanuzi7Abatambyi n'abahanuzi na bo barayobye kubera divayi,
dore baradandabirana kubera ubusinzi bw'inzoga,
inzoga zirabayobya, divayi yarabaheranye,
baradandabirana kubera ubusinzi bw'inzoga.
Ntibasobanukirwa ibyo beretswe,
baratandukira mu nyigisho zabo.
8Ibirutsi byabo binuka bidendeje hose,
imyanda yabo yandagaye ahantu hose.
9Barabazanya bati: “Mbese Ezayi arigisha nde?
Mbese ni nde ukeneye inyigisho ze?
Ese aho ntagira ngo turi abana bakiri ku ibere cyangwa bacutse?
10Nyumvira na we aragira ati:
‘Nimugire mutya, nimuce aha, nimugane hariya.’ ”
11Nyamara Uhoraho azabwira ubwoko bwe mu zindi ndimi,
ababwize akanwa k'abanyamahanga.
12Uhoraho yari yarababwiye ati:
“Aha ni ho muzaruhukira,
nimureke abananiwe baruhuke
aha ni ahantu ho kuruhukira.”
Nyamara banze kumwumvira.
13Bityo Ijambo ry'Uhoraho rizababera nka ya mvugo ngo: “Nimugire mutya, nimuce aha, nimugane hariya.” Igihe bazaba bagenda bazitura hasi bavunike, bazagwa mu mutego bawufatirwemo.
Ibuye nsanganyarukuta14Nimwumve mwa banyagasuzuguro mwe,
nimwumve mwe muyobora abantu b'i Yeruzalemu,
nimutege amatwi mwumve ibyo Uhoraho avuga.
15Muravuga muti:
“Twagiranye isezerano n'urupfu,
twahanye igihango n'ikuzimu.
Bityo icyago nikiza ntikizatugeraho,
twishingikirije ku kinyoma n'uburiganya.”
16Nyamara Uhoraho Imana aravuze ati:
“Ngiye gushyira muri Siyoni ibuye ritunganye,
ni ibuye nsanganyarukuta ry'ifatizo rifite agaciro.
Urifitemo icyizere ntazakorwa n'isoni.
17Ubutabera nzabugira nk'igipimisho,
ubutungane nzabugira nk'impinyuzarukuta.”
Urubura ruzasenya ubwihisho bw'ikinyoma,
umwuzure uzahitana ubwihisho bwanyu.
18Isezerano mwagiranye n'urupfu rizaseswa,
igihango mwahanye n'ikuzimu ntikizafata,
icyago nikiza kizabageraho.
19Buri gihe uko kije kizabageraho,
koko kizaza mu gitondo, no ku manywa na nijoro,
abantu bazagira ubwoba nibumva ubu butumwa.
20Bityo bizamera nk'aho uburiri bubabanye bugufi,
ikiringiti kibabanye gito.
21Uhoraho azabahagurukira nk'uko yabigenje ku musozi wa Perasimu,
azabarakarira nk'uko yabigenje mu kibaya cy'i Gibeyoni,
bityo azasohoza umugambi we udasanzwe,
azarangiza umurimo we utangaje.
22None rero nimureke guhinyura iyo miburo, hato mutava aho murushaho kwishyira mu kaga. Koko Nyagasani Uhoraho Nyiringabo yabimbwiye, yafashe icyemezo kidakuka cyo gutsemba igihugu cyose.
Ubuhanga bw'umuhinzi buturuka ku Mana23Nimutege amatwi munyumve,
nimwitondere ibyo ngiye kubabwira
24Iyo umuhinzi agamije kubiba ntarambirwa,
ararima agatabira, agatunganya umurima.
25Iyo amaze gutunganya umurima abiba umurama w'imboga,
abiba ingano z'ubwoko bwose,
abiba n'izindi mbuto z'impeke ku mbibi z'umurima.
26Iyo mikorere ayikomora ku Mana ye,
Imana ni yo iyimwigisha.
27Ushaka umurama w'imboga ntawusekura mu isekuru,
ahubwo awuhurisha ikibando.
28Umuhinzi azi uburyo ahura ingano ze atazimenaguye,
azihonyoza uruziga rw'imashini,
nyamara yirinda kuzimenagura.
29Iyo mikorere na yo ayikomora ku Uhoraho Nyiringabo,
inama ze ziratangaje, ubwenge bwe burahebuje.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.