Ivugururamategeko 14 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Imigenzo ibuzanyijwe igihe abantu bapfushije

1Muri abana b'Uhoraho Imana yanyu, none rero igihe mwapfushije ntimukagaragaze umubabaro mwicisha indasago, cyangwa mwiyogoshesha imisatsi yo mu gahanga.

2Muri ubwoko Uhoraho Imana yanyu yitoranyirije. Yabahisemo mu yandi mahanga yose yo ku isi, kugira ngo mumubere ubwoko bw'umwihariko.

Inyama Abisiraheli bashobora kurya(Lev 11.1-47)

3Ntimukarye ikintu cyose kizira.

4Mu matungo n'inyamaswa, mushobora kurya inka n'intama n'ihene,

5n'impara n'isirabo n'indonyi, n'inyemera n'impongo n'ifumbēri n'ingeragere.

6Mushobora kurya ibyūza kandi bifite inzara z'ibinono zigabanyijemo kabiri.

7Ariko ingamiya n'urukwavu n'impereryi nubwo byūza ntimukabirye, kuko bidafite inzara z'ibinono zigabanyijemo kabiri. Kuri mwe birahumanye.

8Ingurube na yo nubwo ifite inzara z'ibinono zigabanyijemo kabiri, ntimukayirye kuko itūza. Kuri mwe irahumanye. Ntimukarye ku nyama zabyo cyangwa ngo mukore ku ntumbi zabyo.

9Mu biba mu mazi, mushobora kurya amafi yose afite amababa n'isharankima,

10ariko ntimukarye ibidafite amababa n'isharankima. Kuri mwe birahumanye.

11Mushobora kurya ibisiga n'inyoni bidahumanye byose,

12ariko ntimukarye kagoma n'icyanira n'itanangabo,

13na sakabaka n'icyarūzi, n'inkongoro uko amoko yayo ari,

14n'amoko yose y'ibikōna,

15na mbuni na nyirabarazana, n'inkoko y'amazi n'agaca uko amoko yako ari,

16n'igihunyira gito n'igihunyira kinini, n'igihunyira cy'amatwi,

17n'uruyongoyongo n'ikizu n'inzoya,

18n'umusambi n'igishondabagabo uko amoko yacyo ari, na samusure n'agacurama.

19Ntimukarye udusimba twose tuguruka duhumanye,

20ariko mushobora kurya utudahumanye twose.

21Muri ubwoko Uhoraho Imana yanyu yiyeguriye, ntimukarye inyama z'icyipfushije. Mushobora kuziha abanyamahanga batuye muri mwe cyangwa mukazibagurisha bakazirira.

Ntimugatekeshe umwana w'ihene amahenehene ya nyina.

Amabwiriza yerekeye kimwe cya cumi

22Buri mwaka mujye mukura ku musaruro wanyu kimwe cya cumi.

23Muzajye aho Uhoraho Imana yanyu azitoranyiriza kugira ngo ahabe, muharire kuri kimwe cya cumi cy'ingano n'icya divayi, n'icy'amavuta y'iminzenze n'uburiza bw'amatungo yanyu. Ibyo bizabigisha guhora mwubaha Uhoraho Imana yanyu.

24Birashoboka ko muzaba mutuye kure y'aho hantu Uhoraho Imana yanyu azaba yaritoranyirije, ku buryo mudashobora kujyanayo kimwe cya cumi cy'umusaruro utubutse yabahaye.

25Icyo gihe muzagurishe icyo kimwe cya cumi, ikiguzi mube ari cyo mujyanayo.

26Nimugerayo muzagure icyo mushaka cyose, yaba inka cyangwa intama cyangwa ihene, cyangwa divayi cyangwa indi nzoga, cyangwa ikindi cyose mwifuza. Muzabihasangirire n'abo mu ngo zanyu mwishimye.

27Muzazirikane n'Abalevi bazaba batuye muri mwe, kuko batazagira umunani bavanamo umusaruro nkamwe.

28Icyakora uko imyaka itatu ishize, mujye mubika kimwe cya cumi cy'umusaruro w'uwo mwaka mu mijyi muzaba mutuyemo.

29Bizatunge Abalevi kuko batagira umunani, bitunge n'abanyamahanga n'impfubyi n'abapfakazi batuye muri mwe. Bazarye bahage, namwe Uhoraho Imana yanyu abahere umugisha mu byo mukora byose.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help