1Yudita araririmba ati:
“Nimuririmbire Imana yanjye muvuza ingoma,
Nimuririmbire Uhoraho mukoresheje ibyuma birangīra,
nimumuririmbire indirimbo yo kumusingiza,
nimumushimire mumwambaze!
2Uhoraho ni Imana iburizamo intambara,
ashinze ibirindiro rwagati mu bantu be,
yankijije abantotezaga.
3Abanyashūru baturutse mu misozi yo mu majyaruguru,
bazanye n'ingabo nyinshi cyane,
ubwinshi bwazo bwahagaritse imigezi,
abarwanira ku mafarasi babo buzuye imisozi.
4Baravuga bati:
‘Igihugu cyanyu tuzagitwika,
abasore banyu tuzabicisha inkota,
impinja zanyu tuzazitsemba,
abana banyu tuzabajyana ho iminyago,
abakobwa banyu tuzabafata ku ngufu.’
5“Uhoraho Nyirububasha yaburijemo umugambi wabo,
yawuburijemo akoresheje umugore.
6Intwari yabo ntiyishwe n'abasore,
ntiyishwe n'abantu b'intwari,
ntiyishwe n'abantu b'ibihangange,
yishwe na Yudita umukobwa wa Merari,
yamutsindishije uburanga bwe.
7Yakijije Abisiraheli bari barakandamijwe,
yiyambuye imyambaro y'ubupfakazi,
yisize amavuta mu maso,
8imisatsi ye ayifatisha agatambaro,
yambara ikanzu y'umweru kugira ngo amureshye.
9Urukweto rwa Yudita rwanejeje Holoferinesi,
uburanga bwe bwigaruriye umutima we,
inkota ye yamuciye umutwe.
10“Ubukaka bwe bwahindishije Abaperesi umushyitsi,
ubutwari bwe bukangaranya Abamedi.
11Abantu banjye bakomye urwamo rw'intambara abanzi bacu bashya ubwoba,
abantu banjye bateye hejuru abanzi barakangarana,
abantu banjye baranguruye amajwi abanzi barahunga.
12Turi urubyaro rw'inkoreragahato,
nyamara abanzi bacu baraduhunze.
Twabishe umugenda nk'inkoreragahato zihinga,
abanzi bacu barimbuwe n'ingabo z'Uhoraho.
13“Nzaririmbira Imana yanjye indirimbo nshya,
Uhoraho, urakomeye kandi wisesuyeho ikuzo,
uri Umunyambaraga kandi uri Indahangarwa.
14Ibiremwa byawe byose nibikuyoboke,
koko waravuze byose bibaho,
wohereje umwuka wawe biraremwa,
nta muntu n'umwe wahinyura ijambo ryawe.
15Imisozi izatingita iridukire mu mazi,
ibitare bizashongera imbere yawe nk'ibishashara,
nyamara abakubaha bo uzabagirira impuhwe.
16Koko ibitambo byose bihumura neza ntacyo bikumariye,
urugimbu rwose rw'ibitambo bikongorwa n'umuriro bagutambira ni ubusabusa,
nyamara Uhoraho yita ku bamwubaha.
17Amahanga yiha kurwanya ubwoko bwanjye agushije ishyano!
Uhoraho Nyirububasha azabahana ku munsi w'urubanza,
imibiri yabo azayigabiza umuriro n'inyo,
bazarirana umubabaro iteka ryose.”
Ugukomera kwa Yudita18Abantu bageze i Yeruzalemu barihumanura maze baramya Imana. Batamba ibitambo bikongorwa n'umuriro, n'amaturo y'ubushake n'andi maturo.
19Ibintu byose bya Holoferinesi Yudita yari yarahawe n'Abisiraheli, hamwe n'inzitiramibu yari yarivaniye ku buriri bwa Holoferinesi, abyegurira Imana.
20Abantu bamara amezi atatu mu byishimo i Yeruzalemu imbere y'Ingoro y'Imana, Yudita ari kumwe na bo.
Iherezo ry'imibereho ya Yudita21Ayo mezi atatu arangiye buri wese asubira iwe, Yudita na we asubira i Betuliya aguma mu isambu ye. Mu gihe cyose yabayeho yakomeje kuba ikirangirire mu gihugu cya Isiraheli.
22Abagabo benshi bifuje kumucyura, ariko nta wundi mugabo yigeze kuva aho umugabo we Manase apfiriye.
23Uko imyaka yahitaga Yudita yarushagaho kuba ikirangirire, asazira mu rugo rw'umugabo we, amara imyaka ijana n'itanu. Asubiza umuja we ubwigenge maze apfira i Betuliya, bamushyingura iruhande rw'umugabo we Manase.
24Abisiraheli bose bamuririra iminsi irindwi. Yudita atarapfa, yari yaragabanyije ibintu bye abo mu muryango w'umugabo we Manase, n'abo mu muryango we bwite.
25Igihe cyose Yudita yari akiriho ndetse n'imyaka myinshi nyuma y'urupfu rwe, nta wongeye gutera ubwoba Abisiraheli.
Who We AreWhat We EelieveWhat We Do
2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.