Abeheburayi 6 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

1Nuko rero twe kugarukira gusa ku nyigisho z'ibanze zerekeye Kristo, ahubwo dutere imbere dusingire izikwiriye abakuze. Twe kwirirwa tugaruka ku mahame y'ishingiro ari yo aya: kwihana ibikorwa bitagira umumaro no kwizera Imana,

2inyigisho zerekeye kubatiza kutari kumwe no kurambikwaho ibiganza, kuzuka kw'abapfuye n'urubanza rw'iteka.

3Tuzatera imbere dutyo Imana nibishaka.

4-6Nimwibaze ku bantu Imana yigeze kumurikira bagasogongera ku mpano yayo iva mu ijuru, kandi bagahabwa kuri Mwuka Muziranenge bakanumva uburyohe bw'Ijambo ry'Imana, bakibonera ibikorwa by'ububasha bwayo biranga ibihe bishya bizaza, nyamara bakarenga bagahakana Kristo bari bemeye. Abameze batyo nta washobora kubagarura ngo bihane, kuko bo ubwabo baba barongeye kubamba Umwana w'Imana bakamukoza isoni ku mugaragaro.

7Iyo imvura ihamije umurindi ubutaka bugasoma, bukera imyaka ifitiye ababuhinze akamaro, Imana iba ibuhaye umugisha.

8Nyamara iyo bumeze amahwa n'ibitovu nta cyo buba bumaze, buba busigaje kuvumwa amaherezo bukazatwikwa.

9Nyamara ncuti dukunda, nubwo tuvuga dutyo turahamya rwose ko mwebweho mukunda ibyiza by'ingenzi bihuje n'agakiza.

10Imana ntirenganya, nta n'ubwo izibagirwa ibikorwa byanyu n'ukuntu mwagaragaje ko muyikunda, ubwo mwagobokaga intore zayo na n'ubu mukaba mukizigoboka.

11Icyo twifuza ni uko buri wese akomeza uwo mwete kugeza ku iherezo, kugira ngo ibyo mwiringiye bibe binonosowe.

12Mwe kuba abanebwe ahubwo mwigane abizera Imana bakihangana, bikabahesha umunani yabasezeranyije.

Isezerano ry'Imana ntirikuka

13Ubwo Imana yahaga Aburahamu Isezerano yageretseho indahiro yo kurishyigikira, ndetse irahira izina ryayo ubwayo kuko nta wundi uyisumba yari kurahira.

14Iravuga iti: “Nzaguha umugisha, kandi nzagwiza abazagukomokaho.”

15Nuko rero Aburahamu amaze gutegereza yihanganye, ashyikira ibyo Imana yamusezeranyije.

16Ubusanzwe abantu barahira izina ry'ubarusha gukomera, iyo ndahiro ikababera icyemezo cyo gukemura impaka hagati yabo.

17Bityo Imana yashatse kwereka abafite uruhare ku byo yasezeranye, ko icyo yiyemeje kitazigera gihinduka. Ni cyo cyatumye igereka indahiro ku Isezerano.

18Ibyo byombi ni ibintu bidahinduka kandi Imana yabivuze ntibasha kubeshya. Ni na byo bidukomeza cyane twebwe abamaze kuyīsunga, tugasingira ibyo twiringiye kuzahabwa.

19Kwiringira ibyo ni ko gukomeza imitima yacu, nk'uko umugozi uzirika ubwato ukabukomeza ngo budatwarwa. Ni ikiziriko kidacika, kitarekura, gicengera hirya y'umwenda ukingirije cya Cyumba kizira inenge cyane.

20Aho ni ho Yezu yatubanjirije kwinjira ngo tubone kumukurikira. Yabaye Umutambyi mukuru iteka ryose mu buryo bwa Melikisedeki.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help