Ukuvanwa mu Misri 21 - Kinyarwanda Interconfessional Bible with DC

Amabwiriza yerekeye inkoreragahato z'Abaheburayi(Ivug 15.12-18)

1Uhoraho akomeza kubwira Musa ati: “Dore andi mabwiriza uzabaha:

2“Nimugura inkoreragahato y'Umuheburayi izabakorere imyaka itandatu, mu wa karindwi izigendere yigenge, nta cyo yishyuye cyo kuyicungura.

3Niba mwarayiguze ari ingaragu izagende yonyine, niba yari ifite umugore bazajyane.

4Niba ari shebuja wayishyingiye ikahabyarira abahungu cyangwa abakobwa, umugore n'abana bazasigare ari aba shebuja, naho inkoreragahato igende yonyine.

5Ariko inkoreragahato nivuga iti: ‘Nkunda databuja n'umugore wanjye n'abana banjye sinshaka kubasiga’,

6shebuja azayijyane imbere y'abacamanza, ayihagarike ku rugi cyangwa ku bizingiti byarwo, ayipfumuze ugutwi uruhindu maze izamukorere iminsi yose yo kubaho kwayo.

7“Umuntu nagurisha umukobwa we ngo abe umuja, ntazapfa kuva kwa shebuja ngo agende nk'uko inkoreragahato z'igitsinagabo zigenda.

8Umuja nadashimisha shebuja ngo abe yamurongora, shebuja azemere hagire umucungura. Nyamara birabujijwe kumugurisha umunyamahanga, kuko byaba ari ukumugirira nabi.

9Namugurira kumushyingira umuhungu we, azamufate nk'umukobwa we.

10Umuntu naharika umuja, azakomeze amugenere ibyokurya n'imyambaro n'ibihe byo kumuraza.

11Natamukorera ibyo bintu uko ari bitatu, uwo muja azashobora kwigendera yigenge, nta cyo yishyuye cyo kumucungura.

Ibyaha bihanishwa urupfu

12“Umuntu nakubita undi agapfa, azicwe.

13Ariko namwica bimugwiririye kubera ko namukuyeho amaboko, azahungire aho nzabereka.

14Nyamara namurakarira akamwica yabigambiriye, muzamufate mumwice nubwo yaba yahungiye ku rutambiro rwanjye.

15“Umuntu nakubita se cyangwa nyina, azicwe.

16“Umuntu nashimuta undi akamugurisha cyangwa akamugira inkoreragahato ye, azicwe.

17“Umuntu navuma se cyangwa nyina, azicwe.

Inkoni n'inguma

18-19“Abantu nibatongana hakagira uterwa ibuye cyangwa ukubitwa ikofe ariko ntapfe, uwamukubise nta cyo azaba. Nyamara uwakubiswe nabirwara iminsi, uwamukubise azamuvuze kugeza ubwo yoroherwa agasindagirira ku kabando, amuhe n'indishyi z'iminsi yamaze arwaye.

20“Umuntu nakubita inkoreragahato ye cyangwa umuja we inkoni akamwica, agomba guhanwa.

21Ariko uwakubiswe namara umunsi umwe cyangwa ibiri atarapfa, shebuja ntazabihanirwe kuko azaba yaramuguze.

22“Abantu nibarwana bagahutaza umugore utwite akabyara atagejeje igihe ariko ntagire ikindi aba, uwamuhutaje azatange indishyi umugabo we azaba yumvikanyeho n'abacamanza.

23Ariko nihagira izindi ngorane ziba, uwacumuye azahanwe hakurikijwe aya mategeko: umwicanyi ajye acirwa urwo gupfa,

24umennye undi ijisho ajye ahanishwa kumenwa ijisho, ukuye undi iryinyo ajye ahanishwa gukurwa iryinyo, uciye ikiganza cy'undi ajye ahanishwa gucibwa ikiganza, uciye undi ikirenge ajye ahanishwa gucibwa ikirenge,

25uwokeje undi ajye ahanishwa kotswa, ukomerekeje undi ajye ahanishwa gukomeretswa, ukubise undi ajye ahanishwa gukubitwa.

26“Umuntu nakubita inkoreragahato ye cyangwa umuja we akamumena ijisho, azamureke agende yigenge kubera ijisho rye yamennye.

27Niba ari iryinyo ry'inkoreragahato ye cyangwa iry'umuja we yakuye, azamureke agende yigenge kubera iryinyo rye yakuye.

Amategeko yerekeye amatungo

28“Impfizi niyica umugabo cyangwa umugore agapfa, izicishwe amabuye kandi he kugira uyirya, naho nyirayo ntazakurikiranwe.

29Ariko niba hari impfizi isanzwe yica, bakaba barabibwiye nyirayo ntayifungire mu kiraro, ikica umugabo cyangwa umugore agapfa, izicishwe amabuye, nyirayo na we yicwe.

30Nibamwaka indishyi kugira ngo batamwica, azatange ibyo bamwaka byose.

31Impfizi niyica umwana w'umuhungu cyangwa w'umukobwa, muzakurikize itegeko rimaze kuvugwa.

32Niyica inkoreragahato cyangwa umuja, nyirayo azariha shebuja w'uwo yishe ibikoroto mirongo itatu by'ifeza, kandi impfizi izicishwe amabuye.

33“Umuntu napfundura icyobo cyangwa akagicukura ntagipfundikire, inka cyangwa indogobe ikagwamo,

34nyir'icyo cyobo azahe nyir'itungo indishyi z'ifeza, maze intumbi y'iryo tungo ibe iye.

35“Impfizi y'umuntu niyica iy'undi igapfa, bazagurishe inzima bagabane ikiguzi cyayo, iyapfuye na yo bayigabane.

36Icyakora niba byari bizwi yuko iyo mpfizi yari isanzwe yica, nyirayo ntayifungire mu kiraro, azarihe indi mpfizi nyir'iyo mpfizi yapfuye, maze iyapfuye ibe iye.

Amategeko agenga ubwishyu

37“Umuntu niyiba itungo akaribaga cyangwa akarigurisha, azarihe inka eshanu uwibwe imwe, arihe n'intama cyangwa ihene enye uwibwe imwe.

Blog
About Us
Message
Site Map

Who We AreWhat We EelieveWhat We Do

Terms of UsePrivacy Notice

2025 by iamachristian.org,Inc All rights reserved.

Home
Gospel
Question
Blog
Help